{"id":20029,"date":"2012-01-12T06:59:35","date_gmt":"2012-01-12T06:59:35","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ambasaderi-masozera-azahagararira-u-rwanda-muri-chypre\/"},"modified":"2012-01-12T07:07:06","modified_gmt":"2012-01-12T07:07:06","slug":"ambasaderi-masozera-azahagararira-u-rwanda-muri-chypre","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ambasaderi-masozera-azahagararira-u-rwanda-muri-chypre\/","title":{"rendered":"Ambasaderi Masozera azahagararira u Rwanda muri Chypre"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu mugoroba wa 11 Mutarama 2012, Umunyamakuru w\u2019IGIHE.com mu Bubiligi yagiranye ikiganiro kuri telefone na Robert Masozera, Ambasaderi uhagarariye Repubulika y\u2019u Rwanda mu Bubiligi, Le Grand Duch\u00e9 du Luxembourg, Chypres, Turukiya, U.E (Union Europ\u00e9enne) n\u2019umuryango wa ACP (Groupe des Etats d\u2019Afrique, des Cara\u00efbes et du Pacifique) aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Chypre (Cyprus).}<\/p>\n<p>{{IGIHE.com}} : Nyakubahwa Ambasaderi, mwatubwira iby\u2019uruzinduko rwanyu muri Chypre ?<\/p>\n<p>{{Ambasaderi Masozera}} : Kuva ejo hashize ndi i Nicosie, umurwa mukuru wa Chypre, aho nari mfite ubutumire bwa Nyakubahwa Demitris Christofias, umukuru w\u2019igihugu cya Chypre mu rwego rwo kumushyikiriza impapuro nahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y\u2019u Rwanda zimpesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cya Chypre.<\/p>\n<p>Nababwira ko uretse ibirori bitagira uko bisa n\u2019ubwiza bwari butatse uwo muhango, twanagize ibiganiro bikomeye mu rwego rwo kongera imbaraga mu mibanire hagati y\u2019ibihugu byombi. Perezida Christofias yishimiye iyo mirimo mishya nshinzwe, ananyizeza inkunga yo kumfasha mu mirimo nshinzwe we ku giti cye ndetse na guverinoma ayoboye. <\/p>\n<p>Anyakira mu biro bya perezidanse, yansabye kumugereza indamutso yuje urukundo, urugwiro ndetse n\u2019ubufatanye nyakuri  kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda Paul Kagame ndetse no ku Banyarwanda bose. Akomeza anyizeza kandi inkunga ya guverinoma ye abinyujije mu muryango w\u2019Ubumwe bw\u2019u Burayi , dore ko mu gihembwe cya kabiri cya 2012, igihugu cye aricyo kizaba kiri ku buyobozi bw\u2019inama y\u2019uwo muryango.<\/p>\n<p>Mu kurangiza ijambo rye, yagaragaje uburyo ashima imiyoborere myiza y\u2019u Rwanda uburyo ubuyobozi n\u2019abaturage bafatanyije bakabasha guhindura igihugu ikitegererezo cy\u2019amahoro n\u2019umutekano muri Afurika. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12014 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Masoz1.jpg\" alt=\"Ambasaderi Robert Masozera\" \/><figcaption>Ambasaderi Robert Masozera<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12017 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Masoz5.jpg\" alt=\"Aha yahabwaga icyubahiro n&#039;ingabo za Chypre\" \/><figcaption>Aha yahabwaga icyubahiro n&#039;ingabo za Chypre<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12018 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Masoz6.jpg\" alt=\"Ambasaderi Masozera avuga ijambo imbere ya Perezida Demetris Christofias\" \/><figcaption>Ambasaderi Masozera avuga ijambo imbere ya Perezida Demetris Christofias<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12016 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Masoz4.jpg\" alt=\"Ubwo Ambasaderi yatangaga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda\" \/><figcaption>Ubwo Ambasaderi yatangaga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12015 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Masoz2.jpg\" alt=\"Perezida wa Repubulika ya Chypre Demetris Christofias yakira Ambasaderi Masozera na Madamu we\" \/><figcaption>Perezida wa Repubulika ya Chypre Demetris Christofias yakira Ambasaderi Masozera na Madamu we<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Inkuru }} : Karirima A. Ngarambe,  Correspondant IGIHE.com Belgique<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu mugoroba wa 11 Mutarama 2012, Umunyamakuru w\u2019IGIHE.com mu Bubiligi yagiranye ikiganiro kuri telefone na Robert Masozera, Ambasaderi uhagarariye Repubulika y\u2019u Rwanda mu Bubiligi, Le Grand Duch\u00e9 du Luxembourg, Chypres, Turukiya, U.E (Union Europ\u00e9enne) n\u2019umuryango wa ACP (Groupe des Etats d\u2019Afrique, des Cara\u00efbes et du Pacifique) aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Chypre [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9126],"tags":[],"byline":[13112],"hashtag":[],"class_list":["post-20029","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","byline-karirima-a-ngarambe"],"bylines":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20029","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20029"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20029\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20029"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20029"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20029"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20029"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20029"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}