{"id":20028,"date":"2012-01-12T02:23:42","date_gmt":"2012-01-12T02:23:42","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yaraye-mu-bitaro-ntacyoherejwe-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-kane\/"},"modified":"2012-01-12T05:00:31","modified_gmt":"2012-01-12T05:00:31","slug":"leon-mugesera-yaraye-mu-bitaro-ntacyoherejwe-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-kane","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yaraye-mu-bitaro-ntacyoherejwe-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-kane\/","title":{"rendered":"L\u00e9on Mugesera yaraye mu bitaro, ntacyoherejwe mu Rwanda kuri uyu wa kane"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho ejo kuwa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 Urukiko Rukuru rwa Canada rwanze ubujurire bwa Mugesera bwo kutoherezwa mu Rwanda, byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2012 agezwa i Kigali akazaburanishirizwa mu Rwanda. Ntibigishobotse, kuko ku gicamunsi yagejejwe mu bitaro arembye.}<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko bitangazwa na Radio Canada, imodoka y\u2019imbangukiragutabara (ambulence) niyo yagejeje Mugesera mu bitaro bikuru by\u2019i Laval muri Qu\u00e9bec (Centre hospitalier de l&#8217;Universit\u00e9 Laval \/ CHUL &#8211; Qu\u00e9bec), arembye, ariko uburwayi bwe bwatumye atabarwa igitaraganya bukaba butashyizwe ahagaragara.<\/p>\n<p>Mbere gato y\u2019uko Leon Mugesera agezwa mu bitaro, umwuganizi we mu mategeko Madamu Johanne Doyon yatangarije abanyamakuru ko n\u2019ubundi gahunda yo koherezwa mu Rwanda yasaga n\u2019itari igishobotse, nyuma yo kugeza ikirego kuri Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w\u2019abibumbye (ONUG) i Geneve, bakacyakira bikaba biteganyijwe ko gisuzumwa mu mezi make ari imbere , hakabona gufatwa icyemezo ndakuka cyo kohereza Mugesera mu Rwanda cyangwa akaburanishwa mu zindi nzira.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12013 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mugesera_hospitalise.jpg\" alt=\"Ubwo Mugesera yagezwaga ku bitaro arembye\" \/><figcaption>Ubwo Mugesera yagezwaga ku bitaro arembye<\/figcaption><\/figure>\n<p>Urukiko rwa Canada rwari rwategetse ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda kuhacirirwa urubanza, rwashimangiye ko ibyo ashinjwa bitamwemerera gutura ku butaka bwa Canada, kandi ngo akaba atarigeze agaragaza ukwicuza no kubabazwa n\u2019ibyo ashinjwa, ngo habe no kwemera ko hari jenoside yabayeho. Mu nyandiko y&#8217;amapaji 27 y&#8217;isobanurampamvu ku by&#8217;urubanza rwe, Urukiko rwa Canada rwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20192005, Urukiko rw\u2019ikirenga rwa Canada rwari rwanze kohereza Mugesera mu Rwanda ruvuga ko ashobora gukatirwa urwo gupfa ibyo aregwa biramutse  bimuhamye, ariko nyuma y\u2019aho icyo gihano gikuriweho mu Rwanda Urukiko ruvuga ko nta cyamubuza kuburanishirizwa mu Rwanda. <\/p>\n<p>{{Reba Video ya disikuru ya Mugesera kuwa 22 Ugushyingo 1992, muri mitingi ya MRND i Kabaya)}}<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\" width=\"420\" height=\"315\" src=\"http:\/\/www.youtube.com\/embed\/y4UazKAWA9M\" frameborder=\"0\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p>Leon Mugesera yavukiye mu yahoze ari Komine Kibilira ya Gisenyi mu mwaka w\u20191954. Yabaye umwarimu w\u2019indimi muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda (UNR\/NUR). Yari Umujyanama uhoraho mu bya politiki w\u2019ishyaka MRND, kandi yari ashinzwe Komisiyo y\u2019ivurururamatwara muri iri shyaka.<\/p>\n<p>Leon Mugesera yavuye mu Rwanda mu mwaka w\u20191993, habura umwaka umwe ngo jenoside ikorwe. N\u2019ubwo yageze muri Canada mbere ya jenoside ikanakorwa atari mu Rwanda, arashinjwa ko ijambo yavugiye i Kabaya muri mitingi ya MRND ari kimwe mu bifatwa nk\u2019ikongezwa ry\u2019ingengabitekerezo yaharuriraga inzira jenoside yakozwe muri Mata 1994.<\/p>\n<p>Yaburanishijwe kenshi iki cyaha kitamuhama ku mpamvu z\u2019uko jenoside yakozwe adahari, ariko uko ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda bwakomeje guhuza ishyirwa mu bikorwa rya jenoside n\u2019amarenga yayibanjirije, Leta ya Canada yarashyize yemera kumuburanisha, kugeza ubwo hafatwa icyemezo cy\u2019uko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda aho yakoreye icyaha.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho ejo kuwa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 Urukiko Rukuru rwa Canada rwanze ubujurire bwa Mugesera bwo kutoherezwa mu Rwanda, byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2012 agezwa i Kigali akazaburanishirizwa mu Rwanda. Ntibigishobotse, kuko ku gicamunsi yagejejwe mu bitaro arembye.} Nk&#8217;uko bitangazwa na Radio Canada, imodoka y\u2019imbangukiragutabara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-20028","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20028","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20028"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20028\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20028"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20028"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20028"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20028"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20028"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}