{"id":20019,"date":"2012-01-11T20:23:07","date_gmt":"2012-01-11T20:23:07","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yafatiwe-mu-modoka-ya-virunga-akurikiranweho-ubwambuzi-bushukana\/"},"modified":"2012-01-12T09:49:31","modified_gmt":"2012-01-12T09:49:31","slug":"yafatiwe-mu-modoka-ya-virunga-akurikiranweho-ubwambuzi-bushukana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yafatiwe-mu-modoka-ya-virunga-akurikiranweho-ubwambuzi-bushukana\/","title":{"rendered":"Yafatiwe mu modoka ya Virunga, akurikiranweho ubwambuzi bushukana"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa Gatatu umusore uri mu kigero cy\u2019imyaka 25 uzwi ku izina rya Habimana James  yafatiwe mu modoka ya Virunga Express akekwaho ubwambuzi.}<\/p>\n<p>Uyu musore wafatiwe n\u2019umwe mu bagenzi yambuye akoresheje ubutekamutwe mu kwezi kw\u2019Ugushyingo 2010, yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu modoka yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, ubwo yari ageze aho bita i Shyorongi amaze kurabukwa umukobwa witwa Umutoniwase yambuye. Yahise asubika urugendo rwamwerekezaga i Kigali, ariko ntibyamuhiriye kuko abagenzi bahise bafata icyemezo cyo kumuruhukiriza kuri Station ya Polisi muri Gare ya Nyabugogo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11999 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/402386_10150498836173425_627723424_8708441_2028204346_n.jpg\" alt=\"Aha Habimana yashakaga gusohoka mu modoka abagenzi bamubera ibamba \" \/><figcaption>Aha Habimana yashakaga gusohoka mu modoka abagenzi bamubera ibamba<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11998 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ok-3.jpg\" alt=\"Akimara Kugezwa kuri station ya Polisi Nyabugogo\" \/><figcaption>Akimara Kugezwa kuri station ya Polisi Nyabugogo<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Uko byagenze }} <\/p>\n<p>Uyu mukobwa witwa Umutoniwase Jacqueline avuga ko yashutswe n\u2019uyu musore mu kwezi kwa cumi 2010, ubwo yari agiye gutega imodoka y\u2019Impala yagombaga kumukura mu Mujyi wa Kigali imwerekeza mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Umutoniwase akomeza avuga ko uyu musore wari wigize komvuwayeri (Convoyeur), yamubwiye ko bafite imodoka yihuta ndetse amubwira ko bagomba kujya kuyifatira Nyamirambo kuri ONATRACOM. Muri ako kanya bahise bamutegera moto maze ahageze ahita abona undi mugabo ngo bagombaga kujyana.<\/p>\n<p>Uyu musore watangarije IGIHE.com ko yitwa Habimana James ngo yahise abwira uwo mukobwa n\u2019uwo mugabo ko hari Banki yibwe muri Kigali, ndetse ababwira ko Polisi irimo kugenda isaka abantu bose amafaranga, maze abasaba kuyabika neza.<\/p>\n<p>Uwo mukobwa nk\u2019uko abivuga ngo yabanje kubyanga ariko kandi abonye uwo mugabo atangiye kubika ayo yari afite ( Uyu mukobwa avuga ko bari kumwe mu mugambi wo kumwambura), nawe yigira inama yo kubika aye yageraga ku bihumbi 20 by\u2019amanyarwanda,  dore ko andi yagombaga kuyabikuza ageze i Cyangugu.<\/p>\n<p>Uyu musore ngo yahise azana amabahasha abiri asa, maze asaba uwo mukobwa gushyiramo ayo mafaranga ibihumbi 20, na telefone yari afite maze ahiduranya ayo mabahasha mu buryo atamenye amusaba kubika kure mu isakoshi.<\/p>\n<p>{{Yagiye uwa Mperezayo}}<\/p>\n<p>Bimaze kugenda uko uwo musore na wa mugabo wari wigize umugenzi, bahise bagenda bavuga ko bagiye kuzana imodoka maze bagenda ubutagaruka. Nyuma yo gutegereza igihe kitari gito nibwo uyu mukobwa yigiriye inama yo kureba muri ya bahasha maze asangamo ibuye ry\u2019intosho n\u2019igipapuro kitanditseho, ubwo nibwo yahise amenya ko ari abatekamutwe ariko ngo ku bw\u2019amahirwe yari asigaranye igiceri cy\u2019ijana maze atega iya Nyamirambo asubira mu Mujyi ajya kuguza itike imugeza i Cyangugu.<\/p>\n<p>{{Nyuma y\u2019 igihe kirekire}}<\/p>\n<p>Uyu mukobwa nk\u2019uko yabitangarije IGIHE.com, ngo ntiyigeze yibagirwa amasura y\u2019aba bantu, kuko mu mwaka wa 2011 yaje kubona wa mugabo wari wigize umugenzi ariko ubwo bageragezaga kumufata abaca mu myanya y\u2019intoki.<\/p>\n<p>{{Iminsi iba myinshi igahimwa n&#8217;umwe }}<\/p>\n<p>N\u2019ubwo umwaka urenga wari wihiritse kuko ibi yabikoze ku itariki ya cumi z\u2019ukwa cumi 2010 akaba yafashwe ku ya 11 Mutarama 2012, ishusho y\u2019uyu musore yanze kuva mu mutwe w\u2019Umutoniwase, kuko ubwo uyu mukobwa yongeraga kumuca iryera ageze mu modoka yahise amumenya. Umusore nawe yabuze uko abigenza asubika urugendo ariko ntibyamuhira kuko abagenzi bahise bamuviraho inda imwe bakaruhuka ari uko bamugejeje kuri Station ya Polisi Nyabugogo.<\/p>\n<p>{{Uyu musore yahise yemera icyaha}}<\/p>\n<p>Ubwo yamaraga kugezwa kuri Station ya Polisi uyu musore yahise yemera kwishyura telefone n\u2019amafaranga ibihumbi makumyabiri maze uyu mukobwa yikomereza urugendo. <\/p>\n<p>N\u2019ubwo yemeye kwishyura ariko ntibyabujije Polisi gukomeza kumucumbikira kugirango akomeze gukurikiranwa ku cyaha yakoze, ndetse n\u2019abo bafatanyije babashe gucakirwa. Ubwo uyu musore kandi yageraga aho Nyabugogo muri Gare bamwe mu bamubonye bavuze ko bamuzi nk\u2019Umupasiteri , kuko ngo hari abo asengesha bamara guhumiriza akabacuza utwabo.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa polisi y\u2019Igihugu, Supt Theos Badege avuga ko abaturage bagomba kuba maso hagira ikintu nk\u2019iki kiba bagahita bihutira kubimenyesha inzego z\u2019umutekano.<\/p>\n<p>Supt Badege kandi avuga ko ubufatanye hagati ya Polisi n\u2019abaturage bukenewe kugira ngo bajye babasha gufata abantu bakora ibikorwa nk\u2019ibi, anasaba ababyeyi kuba maso kuko ibikorwa nk\u2019ibi by\u2019ubushukanyi byigaragaza cyane mu gihe cy\u2019itangira ry\u2019amashuri.<\/p>\n<p>Amategeko ahana y\u2019u Rwanda ateganya ko uhamwe n\u2019icyaha cy\u2019ubwambuzi bushukana ahanishwa igihano kiri hagati y\u2019imyaka ibiri n&#8217;itanu.<\/p>\n<p>{{Foto:Olivier MUHIRWA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa Gatatu umusore uri mu kigero cy\u2019imyaka 25 uzwi ku izina rya Habimana James yafatiwe mu modoka ya Virunga Express akekwaho ubwambuzi.} Uyu musore wafatiwe n\u2019umwe mu bagenzi yambuye akoresheje ubutekamutwe mu kwezi kw\u2019Ugushyingo 2010, yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka mu modoka yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, ubwo yari ageze aho bita i [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-20019","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20019","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20019"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20019\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20019"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20019"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20019"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20019"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20019"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}