{"id":20008,"date":"2012-01-11T13:24:15","date_gmt":"2012-01-11T13:24:15","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/barinubira-ibiciro-byo-gushyingura-i-rusororo\/"},"modified":"2012-01-11T13:23:10","modified_gmt":"2012-01-11T13:23:10","slug":"barinubira-ibiciro-byo-gushyingura-i-rusororo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/barinubira-ibiciro-byo-gushyingura-i-rusororo\/","title":{"rendered":"Barinubira ibiciro byo gushyingura i Rusororo"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo bihenze cyane ngo kuko ibibanza byaho bikosha.} <\/p>\n<p>Ndayambaje Jean Claude w\u2019imyaka 31 y\u2019amavuko avuga ko muri iki gihe gushyingura bisigaye bihenze ngo kuko ibikenerwa kugira ngo umuntu abe birimo n\u2019ikibanza cyo gushyinguramo byazamuriwe ibiciro, aho usanga nko mu irimbi ry\u2019 i Rusororo ah\u2019amake baca amafaranga arenze ibihumbi 10.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019 i Rusororo barakabije, umuntu w\u2019umukene umuca amafaranga ibihumbi 15 uzi ko ari buyakure he?&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko igituma avuga ko bihenze ari uko iyo baguciye ibyo 15 ukongeraho ay\u2019imodoka itwara umurambo n\u2019iy\u2019abawuherekeje usanga umuntu w\u2019umukene atapfa kuyabona adapfunze imitwe hirya no hino.<\/p>\n<p>Nyiramana Jacqueline ukora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Kigali avuga ko gushyingura i Rusororo bikabije guhenda, ngo bagomba gutekereza ko hari icyiciro cy\u2019abantu kidapfa kubona amafaranga angana kuriya.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019 Basaba amafaranga menshi kandi muri iki gihe nta bufasha bw\u2019abantu bukiboneka, buri wese asigaye asama aye\u201d.<\/p>\n<p>Nyiramana avuga ko iyo umuntu apfushije usanga asabwa amafaranga arenze ayo umuntu ugiye gukora ubukwe kuko usanga ibikenerwa birimo isanduku, ikibanza, indabo, ibitambaro n&#8217;ibindi byarahenze cyane ugereranije n\u2019iminsi yashize.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019Iyo uguze ibi byose ukongeraho ikibanza cyo gushyingurwamo n\u2019uburyo uhagera usanga umuntu asigaranye ubusa mu mufuka\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi avuga ko abantu bashyizeho ibiciro by\u2019ibibanza mu irimbi rya Rusororo birengagije ko hari abantu b&#8217;abakene babona amafaranga bibagoye.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019 Jye mbona bagomba kugabanya nibura icya make bakagishyira ku mafaranga ibihumbi bitanu\u201d.<\/p>\n<p>Munara Jean Claude, Umuyobozi wungirije w\u2019Akarere ka Gasabo ushinzwe imari avuga ko ibiciro irimbi rya Rusosoro rikoresha ari nabyo byakoreshwaga mu irimbi ry\u2019i Remera ahitwaga &#8216;iwabo wa twese&#8217;.<br \/>\nAti:\u2019\u2019 Ibiciro ni kimwe n\u2019ibyari bisanzweho, aho bitandukaniye ni uko twashyizeho ibyiciro bitewe n\u2019ubushobozi bwa buri muntu\u201d.<\/p>\n<p>Munara avuga ko muri iri rimbi hari ibibanza bitandukanye bagendeye  ku mikoro y\u2019abantu; hari iby\u2019abaciriritse bigurwa amafaranga 15 000, iby\u2019abayisilamu bigurwa ibihumbi 50, bikajya bizamuka bitewe n\u2019ubushobozi bw\u2019umuntu, kugera ku bihumbi 600.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi avuga ko iri rimbi rijyanye n\u2019igihe aho kuri ubu abantu batagomba kubaka imva mu kavuyo batwara umwanya n\u2019ubutaka byinshi nk\u2019uko byakorwaga mu irimbi ry\u2019i Remera bigatuma ryuzura bitunguranye.<\/p>\n<p>Munara avuga ko ibi biciro bitari hejuru ugereranije na serivisi batanga, aho avuga ko imva zose bazubaka kimwe zigatandukanywa n\u2019ibikoresho bizubatse, bakaba baranashyizeho ihema abaje gushyingura bugamamo izuba, bubaka ubwiherero, ndetse ngo banatera intebe abantu bakuru nk\u2019abasaza bashobora kwicaraho igihe bananiwe guhagarara.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019 Mbese twakoze ibishoboka kugira ngo umuntu uzajya uza hano ahave yaguwe neza n&#8217;ubwo aba yaje mu byago\u201d.<\/p>\n<p>Irimbi rya Rusororo riherereye mu Murenge wa Rusororo hafi y\u2019urukiko rwisumbuye rwa Gasabo;  ni mu karere ka Gasabo mu  mujyi wa Kigali.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo bihenze cyane ngo kuko ibibanza byaho bikosha.} Ndayambaje Jean Claude w\u2019imyaka 31 y\u2019amavuko avuga ko muri iki gihe gushyingura bisigaye bihenze ngo kuko ibikenerwa kugira ngo umuntu abe birimo n\u2019ikibanza cyo gushyinguramo byazamuriwe ibiciro, aho usanga nko mu irimbi ry\u2019 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20008","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20008","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20008"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20008\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20008"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20008"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20008"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20008"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20008"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}