{"id":20006,"date":"2012-01-11T12:55:09","date_gmt":"2012-01-11T12:55:09","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hatangijwe-urukiko-rwa-kiliziya-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-11T13:12:22","modified_gmt":"2012-01-11T13:12:22","slug":"hatangijwe-urukiko-rwa-kiliziya-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hatangijwe-urukiko-rwa-kiliziya-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Hatangijwe urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Kuva mu myaka ya 1960, ari nabwo Papa Yohani wa XXIII yatangaje itegeko ngenga rishyiraho burundu inzego bwite z\u2019ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu Burundi na Kongo, hanagiyeho  n\u2019urukiko rwa Kiliziya gatolika kuko ngo ruteganyijwe muri cya Gitabo cy\u2019Amategeko rebero ya Kiliziya. } <\/p>\n<p>Muri make, nk&#8217;uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda,  ngo Kiliziya ni umuryango w\u2019Imana kandi umuryango mugari, ariko ugizwe n\u2019abantu batandukanye, babatijwe yego, ariko babonekamo abanyabyaha n\u2019intungane, bityo nk\u2019umuryango ugizwe n\u2019abantu, ntushobora kuburamo ibibazo by\u2019imyumvire, imibanire, imyitwarire n\u2019imikorere ; ndetse rimwe na rimwe urunturuntu, ni ngombwa ko haboneka uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu bakristu, bwo kunga ababikeneye, kurenganura urengana no guhana uwananiranye.<\/p>\n<p>Uru rukiko rwa Kiliziya, ntaho bihurira n\u2019inkiko za Leta n&#8217;ubwo  byuzuzanya kuko urwa Kiliziya gatolika rugenewe gusa abakristu gatolika, babatijwe, kandi b\u2019ingeri zose babarizwa ku butaka bwa diyosezi : abari mu nzego z\u2019ubusaserdoti nyobozi, abalayiki (ari nabo benshi), n\u2019abiyeguriyimana. <\/p>\n<p>Urwo rukiko rugendera ku Gitabo cy\u2019Amategeko rebero ya Kiliziya (Code de Droit Canonique), rukaburanisha abica ayo mategeko nkana. Ibyaha bikurikiranwa n\u2019ibihano bitangwa ni ibyateganyijwe muri icyo Gitabo cy\u2019Amategekp rebero cyangwa se andi ayashamikiyeho. Kenshi ibyo byaha n\u2019ibihano bijyanye n\u2019iyubahirizwa ry\u2019amahame y\u2019ukwemera gatolika, amasakramentu aganewe gutagatifuza abantu, n\u2019imbonezabupfura ya gikristu. Ahasigaye, Kiliziya gatolika yemera kandi yubaha ubucamanza bwa Leta, mu rugero buharanira ukuri n\u2019ubutabera ku muntu wese nta vangura : bwo bugendera ku mategeko y\u2019Igihugu yashyizweho n\u2019inzego z\u2019ubuyobozi zibifitiye ububasha.<\/p>\n<p>Kuri ubu rufite amategeko ngengamikorere yumvikanyweho bihagije kandi yanditse yashyizweho umukono n\u2019Inteko y\u2019Abepiskopi kuwa 12\/12\/2011. Rushobora kwakira amoko menshi y\u2019imanza, mu gihe rwitaga gusa ku bibazo birebana n\u2019isakramentu ry\u2019Ugushyingirwa (comp\u00e9tence matrimoniale) ; none ubu rufite ububasha \u00ab Pro omnibus causis \u00bb ; ari byo kuvuga &#8216;comp\u00e9tence g\u00e9n\u00e9rale&#8217; mu gifransa, naho mu kinyarwanda umuntu akaba yacishiriza avuga ko rushobora guca imanza zose zirebana n\u2019imibereho cyangwa imikorere ya Kiliziya mu buryo buteganywa n\u2019igitabo cy\u2019Amategeko ayigenga, uretse gusa izagenewe urukiko rukuru rw\u2019i Roma.<\/p>\n<p> Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda rufite abacamanza  n\u2019abandi banyabutumwa bateganywa n\u2019Igitabo cy\u2019Amategeko rebero ya Kiliziya :<\/p>\n<p>&#8211; Mgr Augustin Misago ni umwepiskopi urukuriye, akarubera umubwiriza (Ev\u00eaque Mod\u00e9rateur), kandi ahagarariye Inama nkuru y\u2019Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda. <\/p>\n<p>&#8211; Padiri Yohani Bosco Ntagungira ni umucamanza mukuru bita \u00ab Official \u00bb mu gifaransa. Niwe ushinzwe ibikorwa by\u2019ubucamanza nyirizina muri rusange, bityo akitwa \u00ab Umuhuzabikorwa w\u2019urukiko rwa Kiliziya \u00bb.  <\/p>\n<p>&#8211; Padiri Martini Nduwamungu ni umunyabutumwa witwa &#8216; Umurengezi w\u2019ubutabera&#8217; (Promoteur de Justice) ; ni we ushinzwe kugenzura ko amahame ngenderwaho mu bucamanza bwa Kiliziya yubahirizwa kandi akagena amadosiye akwiye gushyikirizwa abacamanza. <\/p>\n<p>Mgr Michel Nsengumuremyi n\u2019undi munyabutumwa witwa &#8216; Umurengezi w\u2019isakaramentu &#8216; (D\u00e9fenseur du lien). Ni we ufite inshingano yo kurwanirira agaciro n\u2019ireme by\u2019isakaramentu, kugira ngo bidahungabanywa ku mpamvu zidafashe cyangwa zidashyitse.<\/p>\n<p> Padiri Joseph Emmanuel Kageruka ni Noteri ushinzwe umurimo w\u2019ubunyamabanga n\u2019ubukarani  bw\u2019urukiko. <\/p>\n<p>Naho  abacamanza barwo ni Padiri C\u00e9l\u00e9stin Rwirangira, Mgr Dieudonn\u00e9 Rwakabayiza, na Mgr Edouard Ntaganda, ariko umubare wabo ushoora guhinduka bitewe n\u2019akazi kagomba gukorwa.<\/p>\n<p>Umwaka w\u2019ubucamanza ugenewe uru Rukiko watangijwe tariki ya 1 Mutarama kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2012, ariko n&#8217;ubwo ari  rumwe, hamaze kuremwa amashami yarwo mu madiyosezi yose ( Sections locales d\u2019Instruction). Aho buri shami rigizwe n\u2019abantu batatu. Na none ayo mashami nta bubasha afite bwo guca imanza kugeza mu mizi yazo ; ariko ni yo azajya akorana n\u2019amaparuwasi mu rwego rwo kwegeranya amakuru akenewe no gushungura ibibazo byose bitangwa n\u2019abakristu bavuga akababaro kabo, maze urukiko nyirizina rugashyikirizwa amadosiye ateguye neza.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11974 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mgr_Smaragde_arahiza_ry_abagize_Urukiko_rwa_Kiliziya_gatolika_yo_mu_Rwanda_muri_chapelle_ya_Lycee_Notre_Dame_de_Citeaux_ku_w.jpg\" alt=\"Mgr Smaragde Mbonyintege arahiza ry&#039;abagize Urukiko rwa Kiliziya gatolika yo mu Rwanda muri chapelle ya Lyc\u00e9e Notre Dame de C\u00eeteaux\" \/><figcaption>Mgr Smaragde Mbonyintege arahiza ry&#039;abagize Urukiko rwa Kiliziya gatolika yo mu Rwanda muri chapelle ya Lyc\u00e9e Notre Dame de C\u00eeteaux<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuva mu myaka ya 1960, ari nabwo Papa Yohani wa XXIII yatangaje itegeko ngenga rishyiraho burundu inzego bwite z\u2019ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu Burundi na Kongo, hanagiyeho n\u2019urukiko rwa Kiliziya gatolika kuko ngo ruteganyijwe muri cya Gitabo cy\u2019Amategeko rebero ya Kiliziya. } Muri make, nk&#8217;uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa Kiliziya Gatolika [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9161],"tags":[16770],"byline":[11277],"hashtag":[],"class_list":["post-20006","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amadini","tag-homenews","byline-gilbert-mwizerwa"],"bylines":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20006","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20006"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20006\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20006"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20006"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20006"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20006"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20006"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}