{"id":20005,"date":"2012-01-11T12:13:14","date_gmt":"2012-01-11T12:13:14","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yiyise-pasiteri-yambura-abanyeshuri-290\/"},"modified":"2012-01-12T09:23:42","modified_gmt":"2012-01-12T09:23:42","slug":"yiyise-pasiteri-yambura-abanyeshuri-290","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yiyise-pasiteri-yambura-abanyeshuri-290\/","title":{"rendered":"Yiyise Pasiteri yambura abanyeshuri 290"},"content":{"rendered":"<p>{Polisi y\u2019igihugu iri gushakisha umugabo wiyise umupasiteri akaba yarabeshye ubufasha abanyeshuri batishoboye bagera kuri 290, aho yabanje kubasaba bose umusanzu w&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda ibihumbi bitanu.}<\/p>\n<p>Ezekiel Niyoniringiye uvuga ko ari umushumba w\u2019itorero ry\u2019Abametodisite riherereye ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali yabeshye aba banyeshuri ko azabafasha kubishyurira amafaranga y\u2019ishuri akanabaha ibikoresho nkenerwa by\u2019umunyeshuri.<\/p>\n<p>Urubuga rwa polisi y\u2019igihugu dukesha iyi nkuru rutangaza ko Niyoniringiye na mugenzi we Nsengiyumva Jean Claude kugeze ubu bagishakishwa n\u2019inzego z\u2019umutekano kuko bashinze umuryango wo gufasha bise \u2018Rwanda Youth Work Cooperation\u2019 bavuga ko bazajya bafasha abanyeshuri bakennye cyane bakabaha amafaranga y\u2019ishuri n\u2019ay\u2019ibindi bikoresho.<\/p>\n<p>Aba bagabo rero bakaba barasabaga buri munyeshuri wifuza gufashwa kubanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu atasubizwa kugira ngo abe umunyamuryango wabo. Aya mafaranga bayishyuraga kuri konti ya banki cyangwa bakayageza ku biro by\u2019uyu muryango byari biherereye mu Karambo ho mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.<\/p>\n<p>Gusa kugeza ubu polisi y\u2019igihugu imaze guta muri yombi Muragijimana R\u00e9gina wari umucungamutungo w\u2019uyu muryango.<\/p>\n<p>Muragijimana akaba avuga ko atari azi ko akorera umuryango utabaho gusa akaba yemeza ko kuva yatangira gukorera uyu mushinga mu Kuboza umwaka ushize atari yabonana n\u2019umuyobozi mukuru. <\/p>\n<p>Agira ati: &#8220;Nsengimana niwe wabwiye ko dukorera umupasiteri witwa Niyoniringiye ariko igihe cyose maze nkora sinari namuca iryera.&#8221;<\/p>\n<p>Umwe mu banyeshuri avuga ko nyuma yo kubura imfashanyo bari bararemewe baje guhabwa amabaruwa bazashyikiriza abayobozi b\u2019ibigo bigaho yashyizweho umukono na pasiteri avuga ko umuryango ayoboye uzishyurira abo banyeshuri mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2012.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12030 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Regina_Muragijimana_handcuffed_at_Kicukiro_Police_Station-fa918.jpg\" alt=\"Muragijimana wari umucungamutungo w\u2019uyu muryango ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro\" \/><figcaption>Muragijimana wari umucungamutungo w\u2019uyu muryango ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro<\/figcaption><\/figure>\n<p>Umuvugizi wa polisi y\u2019igihugu, Supt. Theos Badege  avuga ko abaturage bagomba kuba bamaso hagira ikintu nk\u2019iki kiba bagahita bihutira kubimenyesha inzego z\u2019umutekano.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko ubufatanye hagati ya polisi n\u2019abaturage bukenewe kugira ngo bajye babasha gufata abantu bakora ibikorwa nk\u2019ibi.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa polisi kandi anavuga ko biteguye guta muri yombi uyu mugabo n\u2019abandi bose bafatanyije nawe gucura uyu mugambi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Polisi y\u2019igihugu iri gushakisha umugabo wiyise umupasiteri akaba yarabeshye ubufasha abanyeshuri batishoboye bagera kuri 290, aho yabanje kubasaba bose umusanzu w&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda ibihumbi bitanu.} Ezekiel Niyoniringiye uvuga ko ari umushumba w\u2019itorero ry\u2019Abametodisite riherereye ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali yabeshye aba banyeshuri ko azabafasha kubishyurira amafaranga y\u2019ishuri akanabaha ibikoresho nkenerwa by\u2019umunyeshuri. Urubuga rwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20005","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20005","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20005"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20005\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20005"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20005"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20005"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20005"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20005"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}