{"id":19991,"date":"2012-01-10T22:04:00","date_gmt":"2012-01-10T22:04:00","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abatwara-abantu-barasabwa-kwitwararika-umutekano-w-abagenzi\/"},"modified":"2012-01-10T22:05:50","modified_gmt":"2012-01-10T22:05:50","slug":"abatwara-abantu-barasabwa-kwitwararika-umutekano-w-abagenzi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abatwara-abantu-barasabwa-kwitwararika-umutekano-w-abagenzi\/","title":{"rendered":"Abatwara abantu barasabwa kwitwararika umutekano w&#8217;abagenzi"},"content":{"rendered":"<p>{Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel yasabye  sosiyete zikora umwuga wo gutwara abantu kugira za kirazira mu kazi kabo hagamijwe kunoza umurimo bakora no kwirinda impanuka.}<\/p>\n<p>Ibi IGP Gasana yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama, ubwo yari mu nama yahuje Polisi y\u2019igihugu n\u2019 abayobozi ba sosiyete zitwara abantu, aho baganiraga ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda.<\/p>\n<p>IGP Gasana yasobanuye ko sosiyete zitwara abantu zigomba gukurikirana abashoferi bazo bakagira ibyo baziririza birimo nko: gutwara wanyweye ibisindisha, kwica amategeko y\u2019 umuhanda n\u2019 ibindi\u2026<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201dDukwiye kureba icyakorwa mu kongera serivisi nziza kandi zisukuye, ariko zijyanye n\u2019 iterambere na gahunda ya leta.\u201d<br \/>\nIkibazo cy\u2019akajagari gaterwa n\u2019abatwara abantu kuri moto, cyagarutsweho n\u2019 umuyobozi wa polisi wavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kurwanya akajagari &#8230; Ntabwo tuzakomeza kurebera Abanyarwanda bapfa.\u201d<\/p>\n<p>Fran\u00e7ois R\u00e9gis Gatarayiha uyobora ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yasobanuye ko asanga ibibazo by\u2019impanuka bitandukanye bituruka ku gusuzugura amategeko kw\u2019 abatwara ibinyabiziga. Yakomeje avuga ko RURA itazihanganira abica amategeko nkana, ati:\u201dni inshingano za sosiyete gukurikirana abashoferi bazo, kuko mu gihe hazakorwa igenzura bashobora kubahombya.\u201d<\/p>\n<p>Umuyobozi wa RURA, yabwiye abayobora sosiyete zitwara abantu ko bagomba kuzuza inshingano biyemeje ubwo bahabwaga ibyangombwa byo gukora, bitaba ibyo bakabwamburwa ntibongere gukora.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11912 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCF3176.jpg\" alt=\"Gatarayiha uyobora RURA na IGP Gasana\" \/><figcaption>Gatarayiha uyobora RURA na IGP Gasana<\/figcaption><\/figure>\n<p>Col Twahirwa Dodo uyobora isosiyete ya International yavuze ko kuri ubu bafite ikibazo cy\u2019akajagari mu gutwara abantu ndetse n\u2019 aho bakorera, ariko na none ko RURA nayo hari aho igira akajagari mu gutanga ibyangombwa ku masosiyete mashya.<\/p>\n<p>Abayobora sosiyete zo gutwara abantu basabye ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo muhanda hafatwa imyanzuro irimo: gutegura amahugurwa y\u2019abashoferi ku bufatanye na Polisi, guhana abatubahiriza amategeko, kugenzura niba abashoferi banywa ibiyobyabwenge mbere yo gutwara ibinyabiziga n\u2019ibindi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11913 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umuyobozi_wa_Internation_Co_Twahirwa_Dodo_na_mugenzi_we_wa_KBS_Charles_.jpg\" alt=\"Uturutse ibumoso: Umuyobozi wa International Co,, Twahirwa Dodo na mugenzi we wa KBS\" \/><figcaption>Uturutse ibumoso: Umuyobozi wa International Co,, Twahirwa Dodo na mugenzi we wa KBS<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel yasabye sosiyete zikora umwuga wo gutwara abantu kugira za kirazira mu kazi kabo hagamijwe kunoza umurimo bakora no kwirinda impanuka.} Ibi IGP Gasana yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama, ubwo yari mu nama yahuje Polisi y\u2019igihugu n\u2019 abayobozi ba sosiyete zitwara abantu, aho baganiraga ku ngamba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-19991","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19991","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19991"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19991\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19991"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19991"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19991"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19991"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19991"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}