{"id":19990,"date":"2012-01-10T18:36:47","date_gmt":"2012-01-10T18:36:47","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-mukinnyi-turongera-mu-isonga-fc-munyandamutsa\/"},"modified":"2012-01-10T18:34:46","modified_gmt":"2012-01-10T18:34:46","slug":"nta-mukinnyi-turongera-mu-isonga-fc-munyandamutsa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-mukinnyi-turongera-mu-isonga-fc-munyandamutsa\/","title":{"rendered":"Nta mukinnyi turongera mu Isonga FC-  Munyandamutsa"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona hagati y\u2019 ikipe y\u2019 Isonga na Marine FC. Perezida w\u2019 ikipe y\u2019 Isonga aratangaza ko nta mukinnyi n\u2019umwe uzongerwa mu bo basanganwe.}<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;aho mu myitozo y\u2019 ikipe y\u2019 Isonga hagaragariye abakinnyi badasazwe bayikinira, abenshi batangiye kwibaza niba bararangije kuba abakinnyi b\u2019 Isonga FC.<\/p>\n<p>Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na perezida w\u2019 Isonga FC Augustin Munyankindi yadutangarije ko nta mukinnyi urongerwa mu Isonga FC abereye umuyobozi. Munyankindi ati &#8221; Nta mukinnyi n\u2019umwe urongerwa mu bakinnyi bacu; abakinnyi bari gukorana natwe imyitozo ni ukugirango turebe uko bahagaze twasanga bameze neza twazabongeramo ariko kugeza ubu nta n&#8217;umwe ubarwa nk\u2019umukinnyi w\u2019 Isonga FC.&#8221;<\/p>\n<p>Munyankindi yakomeje adutangariza ko ikipe Isonga FC abereye umuyobozi bazi icyo Abanyarwanda bayitezeho, ngo ntabwo bashyiramo abakinnyi benshi b&#8217;abanyamahanga nk&#8217;uko bivugwa na bamwe.<\/p>\n<p>Munyankindi ati &#8221; Ibivugwa ko tugiye kuzuzamo abandi bakinnyi b&#8217;abanyamahanga sibyo, kuko iyi kipe ni iy&#8217;Abanyarwanda bakiri bato bashyizwe hamwe kugirango bazamuke. Nta kuntu bazamuka rero tuzanye abandi bakinnyi benshi babicaza ku ntebe, igishoboka ni ukongeramo nk\u2019umukinnyi umwe cyangwa babiri bagira icyo bongera mu ikipe; mbese abana bacu bakagira icyo babigiraho ariko ntitwakongeramo abakinnyi benshi.&#8221;<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko Ikipe y\u2019 Isonga FC izakina umukino wayo wa 5 wa shampiyona n\u2019 ikipe ya Marine FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012. Umutoza w\u2019 Isonga FC Eric Nshimiyimana yatangarije IGIHE.com ko biteguye neza uyu mukino, Nshimiyimana ati &#8221; Ejo tuzajya i Rubavu tugiye gushaka amanota atatu, ikipe ya Marine iragorana turayizi namwe kandi murabizi ijya itesha amanota amakipe akomeye, ariko imyitozo turi gukora n\u2019icyizere kiri mu bakinnyi nyuma y&#8217;aho batsindiye Nyanza biri kumpa icyizere cy\u2019 uko tuzitwara neza.&#8221;<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019 Isonga FC yashyizwe mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, imaze gukina imikino 4. Yatsinzwe 2 inganya 1 itsinda 1; ku rutonde rwa shampiyona ihagaze ku mwanya wa 11 mu makipe 13  n\u2019amanota 4.<\/p>\n<p>Twabibutsa ko shampiyona izakomeza tariki ya 14 Mutarama hakinwa imikino yo ku munsi wa 9.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona hagati y\u2019 ikipe y\u2019 Isonga na Marine FC. Perezida w\u2019 ikipe y\u2019 Isonga aratangaza ko nta mukinnyi n\u2019umwe uzongerwa mu bo basanganwe.} Nyuma y&#8217;aho mu myitozo y\u2019 ikipe y\u2019 Isonga hagaragariye abakinnyi badasazwe bayikinira, abenshi batangiye kwibaza niba bararangije kuba abakinnyi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-19990","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19990","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19990"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19990\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19990"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19990"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19990"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19990"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19990"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}