{"id":19989,"date":"2012-01-10T18:01:45","date_gmt":"2012-01-10T18:01:45","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/professor-nigga-afite-impungenge-zo-guhorwa-ubuhanzi-bwe\/"},"modified":"2012-01-10T18:00:52","modified_gmt":"2012-01-10T18:00:52","slug":"professor-nigga-afite-impungenge-zo-guhorwa-ubuhanzi-bwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/professor-nigga-afite-impungenge-zo-guhorwa-ubuhanzi-bwe\/","title":{"rendered":"Professor Nigga afite impungenge zo guhorwa ubuhanzi bwe"},"content":{"rendered":"<p>{Uyu muhanzi w\u2019umwarimu muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda mu ishami rya computer science, uzwi ku mazina nyakuri nka Aimable Uzaramba Karasira, yavuze ko atewe impungenge cyane n\u2019ibyo amaze iminsi yumva bihwihwiswa, bivuga ko hari abashaka kumuhagarikisha ku kazi.} <\/p>\n<p>Impungenge ze yazigaragarije IGIHE.com avuga ko hashize icyumweru yumva aya magambo ahwihwiswa kandi abibwirwa n\u2019abantu azi neza ko batamubeshya, gusa akaba atatanga amazina yabo ku bw\u2019umutekano w\u2019akazi kabo.<\/p>\n<p> &#8221; Umugambi ngiye gufata ni ugusaba ko yahagarikwa muri \u2018corps professoral\u2019 (inama y\u2019abarimu) kuko aradusebya .&#8221; Ibi ngo bikaba ari ibyavuzwe n\u2019umukozi ushinzwe abakozi (Human Ressouces officer) muri kaminuza, nk&#8217;uko Prof Nigga yabisubiyemo, ariko akavuga ko ari ibyabwiwe abandi ariko nawe bikaza kumugeraho.<\/p>\n<p>Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye IGIHE.com ubwo yabazwaga uko abona ibangikanywa ry\u2019ubuhanzi n\u2019indi mirimo abantu baba basanganywe ku ruhande, cyane ko we asanzwe ari n\u2019umwarimu muri kaminuza.<\/p>\n<p>Ku bwe ngo guhanga unafite akandi kazi nta mpungenge byagakwiye guteza, kuko nkawe abikora mu rwego rwo kwishimisha kandi hakaba hari na benshi babikoze mbere ye haba mu Rwanda no mu mahanga.<br \/>\nAti : &#8221; Ubundi ibintu bibiri bibujijwe gukora iyo kimwe kibangamira ikindi, naho kuririmba ntibimbuza gukora akazi kanjye k\u2019ubwarimu kuko n\u2019ikimenyimenyi umwaka ushize nakoze amasaha 326 y\u2019ikirenga kuri 600 yagenwe, kandi nyobora n\u2019ibitabo (m\u00e9moire) 25 byose bikorwa neza.&#8221;<\/p>\n<p>Yongeyeho ko icyo bamuziza ari uko yakoze amashusho y\u2019indirimbo \u2018Ni Ryari?, agaragaramo yicaye ku musarane ndetse ngo no kuba yambara pocket down (ipantalo imanuye yenda kugwa) mu yindi ndirimbo yitwa \u2018I Doubt\u2019, bavuga ko bitiyubashye. Nyamara we ngo ibyo yakoze abona ari ukwiyubaha kuko nta n\u2019amategeko abimubuza.<\/p>\n<p>Ati : &#8221; Mu itegeko nshinga ntaho nasomye ipantalo bayigarukiriza, nta n&#8217;ubwo biri mu mategeko agenga abarimu muri kaminuza.&#8221;<\/p>\n<p>Prof Nigga akomeza anavuga ko uretse kuba mbere ye hari abahanzi nka Masabo Nyangezi wakoze muri Minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga, Cyprien Rugamba wakoze muri kigo cy\u2019ubushakashatsi cya IRST, ngo hari n\u2019abandi benshi bakora akazi kabo bataretse no guhanga, atanga urugero rwa Arnold Schwarzenegger ukina amafilime, avuga ko yanakinnye filime kandi akiri Guverneri.<\/p>\n<p>Uyu mwarimu we avuga ko nk&#8217;uko n\u2019icyamuteye guhanga ari ukuba abantu cyane cyane abo mu Karere ka Huye bataragiye bishimira uburyo we yiberaho nk\u2019aho ntacyo yitayeho, ibyo we yita &#8216;jalousie&#8217;, ni ukuvuga ishyari.<\/p>\n<p>Uyu musore w\u2019imyaka 35 akaba akiri ingaragu atanateganya kubuvamo nk\u2019uko abyivugira, ngo rwose akazi ke ni ubwarimu kandi ntakavanga kuko ntashobora gusinya amasezerano n\u2019ikigo icyo aricyo cyose ngo arateza imbere umuziki we, ibintu byanatuma yica akazi ke. Ahubwo ngo aririmba kugirango abone aho avugira ibyo atekereza gusa, ndetse anishimishe nk\u2019uko abandi bakora siporo ntihagire ubanenga.<\/p>\n<p>&#8221; Ubundi jyewe ubuhanzi mbukora nka hobby (kwishimisha) nkanacishamo ibitekerezo byanjye.&#8221;<\/p>\n<p>Kuri ubu akaba amaze kugira indirimbo 26, zirindwi muri zo zikaba zifite n\u2019amashusho (clips).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Uyu muhanzi w\u2019umwarimu muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda mu ishami rya computer science, uzwi ku mazina nyakuri nka Aimable Uzaramba Karasira, yavuze ko atewe impungenge cyane n\u2019ibyo amaze iminsi yumva bihwihwiswa, bivuga ko hari abashaka kumuhagarikisha ku kazi.} Impungenge ze yazigaragarije IGIHE.com avuga ko hashize icyumweru yumva aya magambo ahwihwiswa kandi abibwirwa n\u2019abantu azi neza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9458],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-19989","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-377","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19989","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19989"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19989\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19989"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19989"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19989"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19989"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19989"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}