{"id":19987,"date":"2012-01-10T16:11:29","date_gmt":"2012-01-10T16:11:29","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umusenyeri-yeguye-kubera-kubyara-hanze\/"},"modified":"2012-01-10T16:11:10","modified_gmt":"2012-01-10T16:11:10","slug":"umusenyeri-yeguye-kubera-kubyara-hanze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umusenyeri-yeguye-kubera-kubyara-hanze\/","title":{"rendered":"Umusenyeri yeguye kubera kubyara hanze"},"content":{"rendered":"<p>{USA: Muri iyi minsi Kiliziya Gatolika ikomeje kwanduzwa isura na bamwe mu bayoboke barimo n\u2019abapadiri bakomeza gukora ibikorwa binyuranyije n\u2019imyemerere ya kiliziya, aho bamwe muri bo bakomeje kujya baregwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo musenyeri Gabino Zavala aricyo aregwa, nta mwana yafashe ku ngufu, ahubwo yarababyaye!}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko Los Angeles Times ibitangaza, uwungirije umushumba mukuru wa Archdiocese (soma arikidiyosezi) ya Los Angeles ariwe musenyeri Gabino Zavala yeguye ku mirimo ye nyuma yo kugaragaraho ko afite umuryango atunze ndetse n\u2019abana babiri bari mu kigero cy\u2019imyaka 14.<\/p>\n<p>Itangazo ryashyizwe hanze na Vatican rivuga ko Papa Benedigito wa XVI yemeye iyegura ry\u2019uyu musenyeri kandi bikaba byemewe mu mategeko ya kiliziya (Church canon laws) aho uwihaye Imana wese utagishoboye gukora umurimo yatorewe ashobora kwegura. <\/p>\n<p>Vatican mu itangazo ryayo ntabwo yavuze impamvu uywo musenyeri yeguye, gusa yatangaje ko afitemo n\u2019uburwayi butuma atuzuza imirimo ye uko biteganijwe.<\/p>\n<p>Umukuriye ariwe Arikiyepiskopi wa Los Angeles Jos\u00e9 Gomez yashyize hanze ibaruwa igenewe abakristu isobanura iby\u2019igenda rya Zavala wari musenyeri wa San Gabriel , kamwe mu duce tugize Leta ya California. Yatangaje kandi ko uyu mugabo yari yamumenyesheje mu minsi mike ishize ko afite umuryango hanze.<\/p>\n<p>Musenyeri Jos\u00e9 Gomez yagize ati \u201c Zavala yambwiye ko ibaruwa yandikiye nyir\u2019ubutungane i Roma amusaba kwegura yemewe. Kuva ubwo ntabwo aba hano nta n&#8217;ubwo azongera kuhaba, twavuganye n\u2019umugore ndetse n\u2019abana be tureba niba bakeneye ubufasha bw\u2019umwuka, kandi ubu tuzabafasha mu byo bakeneye mu masomo n\u2019ubuzima. Ntabwo amazina yabo ashyirwa hanze ni ngombwa ko twubaha ubuzima bwite bwabo\u201d.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{USA: Muri iyi minsi Kiliziya Gatolika ikomeje kwanduzwa isura na bamwe mu bayoboke barimo n\u2019abapadiri bakomeza gukora ibikorwa binyuranyije n\u2019imyemerere ya kiliziya, aho bamwe muri bo bakomeje kujya baregwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo musenyeri Gabino Zavala aricyo aregwa, nta mwana yafashe ku ngufu, ahubwo yarababyaye!} Nk\u2019uko Los Angeles [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9127],"tags":[16770],"byline":[11153],"hashtag":[],"class_list":["post-19987","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-n-utundi","tag-homenews","byline-simbi"],"bylines":[{"id":11153,"name":"Simbi","slug":"simbi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11153,"name":"Simbi","slug":"simbi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19987","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19987"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19987\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19987"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19987"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19987"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19987"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19987"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}