{"id":19986,"date":"2012-01-10T15:57:30","date_gmt":"2012-01-10T15:57:30","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuki-imbuga-za-internet-za-leta-zanditse-mu-ndimi-z-amahanga-gusa\/"},"modified":"2012-01-10T21:48:23","modified_gmt":"2012-01-10T21:48:23","slug":"kuki-imbuga-za-internet-za-leta-zanditse-mu-ndimi-z-amahanga-gusa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kuki-imbuga-za-internet-za-leta-zanditse-mu-ndimi-z-amahanga-gusa\/","title":{"rendered":"Kuki imbuga za internet za Leta zanditse mu ndimi z\u2019amahanga gusa ?"},"content":{"rendered":"<p>{Inyinshi mu mbuga za internet mu Rwanda zanditse mu ndimi z\u2019amahanga, mu gihe umubare munini w\u2019Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda kurusha izo ndimi.}<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho tubaregejeho [inkuru ku  kuntu imbuga z\u2019Uturere n\u2019Intara n\u2019Umujyi wa Kigali ->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article15747]zishyirwaho amakuru, twashatse kurebera hamwe noneho impamvu imbuga za Minisiteri n\u2019inzego nkuru za Leta zitikoza Ikinyarwanda mu gihe nyamara Abanyarwanda barenga 90% bazi Ikinyarwanda kandi ibi bigo n\u2019izi Minisiteri ari bo zikorera.<\/p>\n<p>Dore ibyo twabashije kubakusanyiriza ubwo twasuraga izi mbuga ku wa 05 Mutarama 2012.<\/p>\n<p>{{1.\tUrubuga rwa Guverinoma y\u2019u Rwanda }} <\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.gov.rw\/ ; rwanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza, gusa n\u2019ubwo mu buryo bw\u2019imbonekarimwe ushobora kubonaho inkuru imwe y\u2019Ikinyarwanda. Nk\u2019ubu ubu twandika iyi nkuru, inkuru y\u2019Ikinyarwanda ibonekaho ni igira iti: \u201cubutumwa bw\u2019umwaka mushya Perezida wa Repubulika yageneye Abanyarwanda\u201d ndetse inkuru igira iti: \u201cIjambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye inama ya 9 y\u2019igihugu y\u2019umushyikirano\u201d.<\/p>\n<p>Uretse izi nkuru, ibindi byose byanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza.<\/p>\n<p>{{2.\tUrubuga rw\u2019Ibiro bya Perezida wa Repubulika}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.presidency.gov.rw\/ . Uretse kuba rwanditse uko rwakabaye mu rurimi rw\u2019Icyongereza, ubwo twandikaga iyi nkuru nta nkuru n\u2019imwe yagaragaraga kuri uru rubuga yanditse mu Kinyarwanda uretse video y\u2019ijambo rya Perezida Kagame riri mu Kinyarwanda rigaragara kuri uru rubuga.<\/p>\n<p>{{3.\tUrubuga rw\u2019Inteko Ishinga Amategeko}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.rwandaparliament.gov.rw,  nibura uru rubuga n\u2019ubwo bwose iyo ukinjira uhita winjirira ku gikuta cy\u2019Icyongereza, ndetse n\u2019inkuru zose ziri kuri urwo rukuta zikaba ziri mu Cyongereza, ubasha no kubona urundi rukuta rwanditse mu Kinyarwanda n\u2019inkuru zaho zikaba zigaragara mu Kinyarwanda.<\/p>\n<p>{{4.\tUrubuga rw\u2019Ibiro bya Minisitiri w\u2019Intebe}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.primature.gov.rw\/, rwanditse mu Cyongereza cy\u2019umwimerere kitavangiye, nta hantu na hamwe ushobora kubona handitse Ikinyarwanda keretse amazina amwe n\u2019amwe  y\u2019abantu n\u2019ay\u2019ahantu.<\/p>\n<p>{{5.\tUrubuga rwa Minisiteri y\u2019Imari n\u2019Igenamigambi}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minecofin.gov.rw\/, narwo ni impanga n\u2019urw\u2019Ibiro bya Minisitiri w\u2019Intebe, koko narwo rwanditse mu Cyongereza kitavangiye. Nta jambo ry\u2019Ikinyarwanda rigaragaraho, uretse amazina y\u2019ahantu n\u2019ay\u2019abantu.<\/p>\n<p>{{6.\tUrubuga rwa Minisiteri y\u2019Ubuzima:}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa  http:\/\/www.moh.gov.rw\/, narwo ugifungura ubona inkuru n\u2019amagambo yose arugize yanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza uretse ahanditse ijambo ngo: \u201cAndikira Minisitiri, ubutumwa wohereza buragera kuri Minisitiri w&#8217;ubuzima\u201d.<\/p>\n<p>{{7.\tUrubuga rwa Minisiteri y\u2019Ibikorwa Remezo}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mininfra.gov.rw\/, n\u2019ubwo iyo ukinjira ubona inkuru zose uretse amazina y\u2019ahantu n\u2019ibintu byanditse mu Cyongereza cy\u2019umwimerere, ubasha kubona aho wahitiramo Ikinyarwanda n\u2019Igifaransa ariko iyo ugerageje Igifaransa uhita ubona ubutumwa bugira buti:\u201d Aucune traduction disponible&#8221;. Iyo ugiye mu Kinyarwanda naho uhita ubona ubutumwa bugira buti:\u201d Ahabanza Frontpage_No_Translation_Available\u201d, hanyuma ibindi bikurikiyeho bikaza uko byakabaye mu Cyongereza. Irindi jambo ushobora kubona ryanditse mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda ni ahanditse ngo \u201cShakisha\u201d.<\/p>\n<p>{{8. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Ubutabera}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa  http:\/\/www.minijust.gov.rw, narwo iyo ukinjira ubona ibyanditseho byose biri mu rurimi rw\u2019Icyongereza. Ushobora kubona kandi aho wahitiramo kureba ibiri mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, n\u2019ubwo uru rubuga wavuga ko igerageza, ariko kandi iyo usuye izo ndimi zombi Ikinyarwanda n\u2019Igifaransa bimwe mu bihagaragara ubasha kubibona mu Cyongereza, byose siko bigaragara muri izo ndimi.<\/p>\n<p>{{9.\tUrubuga rwa Minisiteri y\u2019Uburezi}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mineduc.gov.rw\/,  rwanditse uko rwakabaye mu rurimi rw\u2019Icyongereza, n\u2019ubwo ushobora no kuhabona inkuru zimwe ziri mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda. Ibigaragaraho byinshi ariko biri mu Cyongereza. Nta Gifaransa wabonaho.<\/p>\n<p>{{10. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minicom.gov.rw\/ rwanditse uko rwakabaye mu rurimi ry\u2019Icyongereza, gusa hari amatangazo amwe n\u2019amwe ushobora kubona yanditse mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda.<\/p>\n<p>{{11. Minisiteri ya Siporo n\u2019Umuco}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mijespoc.gov.rw\/, iyi Minisiteri ifite mu nshingano guteza indimi imbere rwanditse mu Cyongereza gusa, itandukaniro ryarwo n\u2019izindi ni uko rwo rugaragaraho inkuru nyinshi zanditse mu Kinyarwanda. Nta Gifaransa kigaragara kuri uru rubuga.<\/p>\n<p>{{12. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Umutekano mu Gihugu}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mininter.gov.rw\/ rwanditse uko rwakabaye mu Cyongereza, nta kintu na kimwe ushobora kubona cyanditse mu Kinyarwanda cyangwa mu Gifaransa.<\/p>\n<p>{{13. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019ubuhinzi n\u2019Ubworozi}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa : http:\/\/www.minagri.gov.rw\/ rwanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza kitavangiye; nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa ushobora kubonaho. Twabibutsa ko 90% ari abahinzi n\u2019aborozi bavuga Ikinyarwanda.<\/p>\n<p>{{14. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Abakozi ba Leta n\u2019Umurimo}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa  http:\/\/www.mifotra.gov.rw\/, rwanditse  narwo uko rwakabaye mu rurimi rw\u2019Icyongereza, ndetse nta n\u2019inkuru zigaragara mu rundi rurimi rwaba Ikinyarwanda cyangwa se Igifaransa.<\/p>\n<p>{{15. Minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019Amahanga}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minaffet.gov.rw\/, ari rwo rwanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza, ndetse n\u2019inkuru zose uko zakabaye, nta nkuru wabona yanditse mu Kinyarwanda cyangwa mu Gifaransa, uretse Raporo y\u2019ihanurwa y\u2019indege ya Habyalimana ushobora kubona mu Kinyarwanda, Icyongereza, n\u2019Igifaransa.<\/p>\n<p>{{16. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Ingabo}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mod.gov.rw\/, narwo uko rwakabaye yaba inkuru ndetse n\u2019ibindi birugize byanditse mu rurimi rw\u2019Icyongereza. N\u2019ubwo hari ahagaragara ko wahitamo Igifaransa cyangwa Ikinyarwanda nyamara ntabwo bikunda.<\/p>\n<p>{{17. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Umuryango w\u2019Ibihugu by&#8217;Afurika y\u2019Iburasirazuba}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.mineac.gov.rw\/, narwo rwanditse mu Cyongereza kitavangiye, nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa wabonaho. N\u2019ubwo hagaragaraho ko ushobora kuba wajya mu Kinyarwanda ariko iyo ubigerageje uhita wigarukira mu Cyongereza.<\/p>\n<p>{{18. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Uburinganire n\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.migeprof.gov.rw\/. Uru rubuga narwo yaba inkuru n\u2019ibindi byose birugize byanditse mu Cyongereza. Nta Gifaransa cyangwa Ikinyarwanda bigaragaraho.<\/p>\n<p>{{19. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Imicungire y\u2019Ibiza n\u2019Impunzi}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.midimar.gov.rw\/ , narwo rwanditse uko rwakabaye mu Cyongereza,  nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa bigaragara kuri uru rubuga, yaba mu nkuru cyangwa se ikindi cyose kigize uru rubuga.<\/p>\n<p>{{20. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Umutungo Kamere}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minirena.gov.rw\/; n&#8217;ubwo iyo ukinjira uhita ugera ahanditse Icyongereza gusa, ariko kandi niba narwo kuko nibura ushobora kubona ibyanditse mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>{{21. Urubuga rwa Minisiteri muri Perezidansi Ishinzwe Imirimo y\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minicaaf.gov.rw\/ , uretse kuba wamenya ururimi rwanditsemo ntushobora no kuba warufungura kuko bahita bakubwira ngo:\u201dIf you feel you have reached this page in error, please contact the web site owner\u201d.<\/p>\n<p>{{21. Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minaloc.gov.rw\/ , narwo rwanditse mu Cyongereza gusa, nta nkuru cyangwa se ikindi yose ushobora kubona cyanditse mu zindi ndimi uretse amazina y\u2019abantu n\u2019ay\u2019ahantu.<\/p>\n<p>{{22. Urubuga rwa Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ikoranabuhanga}}<\/p>\n<p>Uru rubuga rwitwa http:\/\/www.minict.gov.rw\/ , narwo rwanditse mu Cyongereza gusa n\u2019ibibaragaraho byose biri muri uro rurimi.<\/p>\n<p>Urubuga rwa Minisiteri y\u2019Ububyiruko bikomatanyirije muri Minisiteri y\u2019Urubyiruko Siporo n\u2019Umuco bikaba biri ku rubuga rumwe. Naho Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika MINIPRESIREP nta rubuga rwayo twabashije kubona. Uretse ibi kandi, zimwe muri izi mbuga usanga nta makuru agezweho zifite.<\/p>\n<p>Twashatse kumenya icyo inzego zishinzwe itangazamakuru zibivugaho maze tuvugana na Ignatius Kabagambe, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w\u2019Intebe, agira  ati : \u201cNi ikibazo umuntu yareba nk\u2019inzitizi ariko turashaka kugikemura\u201d.<\/p>\n<p>Kabagambe avuga ko impamvu itera iki kibazo ari uko uburyo bwo gukora izi mbuga bukunze kuba mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa ku buryo bidapfa korohera abazikora. Ati: \u201cHari igihe usanga n\u2019ababikora baba barabyize mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa\u201d.<\/p>\n<p>Avuga kandi ko izi mbuga zirimo gushyirwa mu Kinyarwanda ku buryo abazisura bakoresha Ikinyarwanda bazajya babona ibyanditseho.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi kandi anavuga ko hari ikibazo cy\u2019uko usanga hari abakozi bake babikora, akaba ariyo mpamvu mu gukora izi mbuga bahereye kuri izi ndimi z\u2019amahanga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Inyinshi mu mbuga za internet mu Rwanda zanditse mu ndimi z\u2019amahanga, mu gihe umubare munini w\u2019Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda kurusha izo ndimi.} Nyuma y\u2019aho tubaregejeho [inkuru ku kuntu imbuga z\u2019Uturere n\u2019Intara n\u2019Umujyi wa Kigali ->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article15747]zishyirwaho amakuru, twashatse kurebera hamwe noneho impamvu imbuga za Minisiteri n\u2019inzego nkuru za Leta zitikoza Ikinyarwanda mu gihe nyamara Abanyarwanda barenga 90% [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9136],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-19986","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-internet","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19986","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19986"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19986\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19986"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19986"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19986"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19986"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19986"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}