{"id":19974,"date":"2012-01-10T12:17:01","date_gmt":"2012-01-10T12:17:01","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/iki-nicyo-gihe-cyawe-cyo-gukiranuka\/"},"modified":"2012-01-10T12:06:41","modified_gmt":"2012-01-10T12:06:41","slug":"iki-nicyo-gihe-cyawe-cyo-gukiranuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/iki-nicyo-gihe-cyawe-cyo-gukiranuka\/","title":{"rendered":"Iki nicyo gihe cyawe cyo gukiranuka"},"content":{"rendered":"<p>{Ku munsi w\u2019 amahirwe wishime, ku munsi w\u2019 amakuba utekereze kuko Imana yabibangikanije byombi, ikabibangikanya kugirango utazamenya ibizaba nyuma.}<\/p>\n<p>&#8211; Ikintu cyose gifite igihe cyacyo. Umubwiriza 3:1<\/p>\n<p>&#8211; Itegereze umurimo w\u2019 Imana ninde Wabasha kugorora icyo yagoretse? Umubwiriza 7:13-14.<\/p>\n<p>Abantu benshi babona ibihe bibasimburanaho ariko ntibazi kureba igihe ngo bakimenye. Yesu yaravuze ngo: \u201cIyo mubonye umutini utoshye  mumenya ko imvura iri hafi ariko ntimuzi kumenya igihe cy\u2019 umwana w\u2019 umuntu\u201d.<\/p>\n<p>Umubwiriza ati: \u201cBuri kintu kigira igihe cyacyo: Kurya, gusonza, kubahwa gusuzugurwa, kubyara gupfusha, gukena gukira, kubyiruka gusaza, amahoro ibibazo, ibihe bihora bisimburana kandi ikibazo si ibihe ikibazo ni uko witwara mu bihe.<\/p>\n<p>Umubwiriza atanga inama ati: \u201cWibuke umuremyi wawe iminsi myiza ikiriho, igihe ukiri muto ukigezweho, igihe wubashywe, igihe ibintu nawe ubona ko bigenda neza nicyo gihe cyo kubaha Imana kuko hari igihe iminsi izaba itakunejeje ibyo bihe bibaho. Koresha umwanya wawe neza ukiwufite wagure ubwami bw\u2019 Imana ugire n\u2019 imirimo uzibutsa Imana kuko utapfushije umwanya ubusa kandi ibyo bihe byiza ntuzabihoramo.<\/p>\n<p>Itegereze umurimo w\u2019 Imana; ninde wabasha kugorora icyo yagoretse? Imana ishobora kubigoreka ugasonza abandi bariye, ugakena abandi bakize, ugashomera abandi bakora ukavugwa nabi abandi bubashywe ntawagorora ibyo yagoretse. Ikibazo ni uko ibigoreka twe tukishyiramo abantu ngo ntibagize batya, sibo ahubwo ni Imana yemeye ko ibyo bihe bikugeraho none wahindura iki? Yosefu yabwiye uwo yarotoreye inzozi ngo nugera mu bwami uzanyibuke agezeyo kuko ibye bitari byagororoka aramwibagirwa (Itangiriro 40); nta wakwibuka Imana itakwibutse iyo ikinze nta wakingura ikinguye nta wakinga. <\/p>\n<p>Yosefu yaje kuba umukire ibye Imana yabihaye umurongo yaje kubwira bene se ngo ku bwanyu mwashatse kungirira nabi ariko Imana yarabihinduye biba byiza kugira ngo ikize abantu benshi be gupfa (Itangiriro 50:20).<\/p>\n<p>Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28),  wowe ukurikiye iyi nyigisho ibyawe ikaba ikibigoretse ihangane uyibaze icyo ishaka kukubwira (Yesaya 30:20-21).<\/p>\n<p>Iyo ikugaburiye ibiryo by\u2019 amakuba n\u2019amazi y\u2019 agahimano iba ikwigisha kandi abigisha bawe ntuzongera kubahishwa ahubwo uzahora wumva ijwi rikubwira ngo iyi nzira we kuyinyuramo. Imana yashatse kukwigisha yakwigishiriza ku wo wari wiringiye, umugabo wawe, abana bawe ku mukoresha wawe, kuri mwene so utari uzi ko byaturukaho, ku butunzi bwawe yewe no ku mubiri wawe naho wahigishirizwa; wowe gusa saba Imana kumenya impamvu uri guca muri ibyo bihe kuko Yobu yaravuze ngo: \u201cIyi inzira ndi kunyuramo nirangiza kungerageza nzavamo meze nka Zahabu\u201d.<\/p>\n<p>Dawidi yari azi inzira z\u2019 Imana yigishirizamo abantu rimwe ahunze umuhungu Abusalomu yamwigometseho, uwitwa Shimeyi yaramututse abamurinda bati &#8221; mwami reka tumwice!&#8221; Arababwira ati &#8221; mumureke kuko Imana ishobora kuba yabyemeye, kuko n\u2019 umuhungu nibyariye arampindutse.&#8221;<\/p>\n<p>Kandi Imana izareba amarira yanjye ingarure mu murwa. Kandi koko Imana yarebye gukiranuka kwe iramugarura. Wowe witwaye gute mu gihe uri gucamo? Pawulo yari yarigishijwe yavuze ngo nigishijwe kuba muri byinshi no muri bike muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga. Abantu batangajwe n\u2019 ukuntu abigishwa bari guhamya ariko ngo bibutse ko bagendanye na Yesu baravuga ngo mubihorere kuko yigisha neza ariko ibihe banyuzemo baravuga ngo nkatwe tuzahabwa iki? Nyuma y\u2019 ibyo ubona ibihe bizahinduka neza ugubwe neza Imana ibyo igambirira ni byiza si bibi izakurema umutima w\u2019 ibyo uzabona nyuma (Yeremiya 29:11) Ihanganire igihe.<\/p>\n<p>Imana yarabibangikanije niba uri kurira ihangane kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga (Zaburi 30:5).<\/p>\n<p>Niba ufite ibyishimo ushimire Imana, utekereze aho Imana yagukuye kuko birabangikanye nta wumenya ibizaza nyuma.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019 ubutayu hari Kanani ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho ukiri mu butayu wemere ubugendanemo n\u2019 Imana, kandi niba uri Kanani koresha igihe cyawe neza. Ariko ndabwira abakiri mu butayu ko Kanani iri hafi Imana iragukunda ntiyaguhamagariye kugwa mu butayu. Wowe gusa wirinde kuyivovotera.<\/p>\n<p>Abantu baheranywe n\u2019amaganya ku bw\u2019ibyo Imana yagoramitse; yewe ntuzabigorora nta cyo wahinduraho ahubwo yishakeho ubucuti ibindi ntacyo izina abakiranutsi n\u2019 ubwo ibanza kubigisha ariko irabakunda iba irengera ubugingo bwabo kugira isi itabutwara ariko nyuma yo kwigishwa byose bizana ibyawe kuko ibyo Data atunze byose ni ibyawe.<\/p>\n<p>Umuragwa iyo akiri umwana ategekwa n\u2019 abaja n\u2019 abagaragu kugeza igihe cyategetswe na se ariko igihe iyo kigeze aba ari nyir\u2019 ibindi byose (Abagaratiya 4:1-3).<\/p>\n<p>Abandi nabo baheranywe no guhaga no kugubwa neza ariko niba ufite ibihe byiza mu buryo bwose irinde kuko Imana yabibangikanije. Ntawe umenya ibizamubaho hanyuma. Imana yabwiye Abisirayeri iti &#8221; nimumara kurya mukabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo, inka zikagwira ntimuzibagirwe Imana yabakuye muri Egiputa.&#8221; Koko bagezeyo bagubwa neza ariko kuko ibintu bihinduka bamaze kwibagirwa batakaje igihugu imyaka 1800 yose baravuye ku ikarita y\u2019 isi.<\/p>\n<p>Ibyaha biri gukorwa, ibidakoreshwa n\u2019 amaganya biri gukoreshwa n\u2019 umurengwe mwirinde Imana ni inyarukundo izabana natwe nituyumvira. Amen!<\/p>\n<p>{{Pastor  D\u00e9sir\u00e9 HABYARIMANA<br \/>\nTEL: +250 788422984<br \/>\n         +250 728422984<br \/>\nemail: hadesire@yahoo.fr<br \/>\nwww.agakiza.org<br \/>\nItangiriro 39:2-3}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku munsi w\u2019 amahirwe wishime, ku munsi w\u2019 amakuba utekereze kuko Imana yabibangikanije byombi, ikabibangikanya kugirango utazamenya ibizaba nyuma.} &#8211; Ikintu cyose gifite igihe cyacyo. Umubwiriza 3:1 &#8211; Itegereze umurimo w\u2019 Imana ninde Wabasha kugorora icyo yagoretse? Umubwiriza 7:13-14. Abantu benshi babona ibihe bibasimburanaho ariko ntibazi kureba igihe ngo bakimenye. Yesu yaravuze ngo: \u201cIyo mubonye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9165],"tags":[16770],"byline":[11452],"hashtag":[],"class_list":["post-19974","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ivugabutumwa","tag-homenews","byline-pastor-desire-habyarimana"],"bylines":[{"id":11452,"name":"Pastor DESIRE HABYARIMANA","slug":"pastor-desire-habyarimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3149,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11452,"name":"Pastor DESIRE HABYARIMANA","slug":"pastor-desire-habyarimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3149,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19974","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19974"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19974\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19974"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19974"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19974"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19974"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19974"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}