{"id":19973,"date":"2012-01-10T11:37:06","date_gmt":"2012-01-10T11:37:06","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/messi-yegukanye-ballon-d-or-ku-nshuro-ya-gatatu\/"},"modified":"2012-01-10T11:40:22","modified_gmt":"2012-01-10T11:40:22","slug":"messi-yegukanye-ballon-d-or-ku-nshuro-ya-gatatu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/messi-yegukanye-ballon-d-or-ku-nshuro-ya-gatatu\/","title":{"rendered":"Messi yegukanye Ballon d\u2019Or ku nshuro ya gatatu"},"content":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2012 i Zurich mu Busuwisi habereye imihango yo gutanga igihembo cy\u2019 umukinnyi witwaye neza muri ruhago mu mwaka wa 2011, bidatunguranye umunya Argentine Lionel Messi niwe wongeye kuyegukana ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.}<\/p>\n<p>Tariki ya 5 Ukuboza 2011 nibwo akanama gashizwe gutegura ibyo gutanga iki gihembo kashyize ahagaragara abakinnyi batatu bagombaga kuvamo umwe wegukana icyo gihembo,Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid n\u2019 ikipe y\u2019 igihugu ya Portugal, Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone n\u2019ikipe y\u2019igihugu ya Argentine na Xavi ukinira ikipe ya FC Barcelone n\u2019ikipe y\u2019 igihugu ya Espagne.<\/p>\n<p>Ku majwi 47,88%, abatoye bemeje ko rutahizamu wa FC Barcelone yo muri Espagne Lionel Messi ariwe ukwiye igihembo cy\u2019 umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2011 nyuma yo gukina imikino 70 agatsindamo ibitego 59  akanatanga imipira 37 yavuyemo ibitego, bikaba byarafashije ikipe ye kwegukana Igikombe cy\u2019 Isi cy\u2019ama clubs (Mondial des Clubs), igikombe kiruta ibindi ku mugabane w\u2019 i Burayi (Supercoupe d&#8217;Europe) , igikombe cy\u2019amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w\u2019 i Burayi (Ligue des Champions), igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Espagne (Supercoupe d&#8217;Espagne) n\u2019 igikombe cya shampiyona ya Espagne (Liga). <\/p>\n<p>Lionel Messi w\u2019 imyaka 24 y\u2019amavuko abaye umukinnyi wa 4 wegukanye iki gihembo inshuro eshatu nyuma ya Michel Platini, Johan Cruyff na Marco van Basten bose bahagaritse gukina ruhago. <\/p>\n<p>Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w\u2019amaguru mpuzamahanga bemeza ko uyu musore ashobora kuzarenza ibyo abamubanjirije bagezeho. P\u00e9l\u00e9 abenshi bafata nk\u2019umwami wa ruhago ubwo yamuherezaga iki gihembo ku nshuro ya mbere (2009) yagize ati &#8221; Mfite ubwoba ko Messi atazarekura iki gihembo !&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma yo gushyikirizwa igihembo n\u2019icyamamare Ronaldo Luis Naz\u00e1rio de Lima, Messi yatangaje ko yishimiye iki gihembo ko ariko icyangombwa aribyo bageraho nk\u2019 ikipe muri rusange, Messi ati &#8221; Ndishimye kuba mpawe iki gihembo, ndashimira cyane abakinnyi dukinana yaba muri Barca ndetse n\u2019ikipe y\u2019 igihugu ya Argentine kuko aribo batuma ngera ku byo nahembewe, tutari kumwe ntacyo nageraho ariko iby&#8217;ingenzi ni ibihembo twegukana nk\u2019 ikipe muri rusange.&#8221;<\/p>\n<p>{{Uko abakinnyi 5 bakurikiranye mu matora}}<\/p>\n<p>1. Messi : 47,88%<\/p>\n<p>2. Cristiano Ronaldo: 21,60%<\/p>\n<p>3. Xavi : 9,23 %<\/p>\n<p>4. Iniesta : 6,01%<\/p>\n<p>5. Rooney : 2,31%<\/p>\n<p>{{Hatanzwe n\u2019ibindi  ibihembo bitandukanye}}<\/p>\n<p>&#8211; Umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2011: mu bagabo hahembwe Lionel Messi, mu bagore hahembwa Umuyapanikazi Homare Sawa.<\/p>\n<p>-Igihembo gitangwa na perezida wa  FIFA cyahawe umutoza w\u2019 ikipe ya Manchester United Sir Alex Ferguson.<\/p>\n<p>-Umutoza w\u2019 umwaka wa 2011: mu bagabo hahembwe Pep Guardiola w\u2019 ikipe ya FC Barcelone, mu bagore hahembwa Norio Sasaki, umutoza w\u2019 ikipe y\u2019 igihugu y\u2019 u Buyapani.<\/p>\n<p>&#8211; Igihembo cya  fair-play cyahawe ishyirahamwe ry\u2019 umupira w\u2019amaguru mu Buyapani.<\/p>\n<p>&#8211; Igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza bita Puskas cyahawe umunya Br\u00e9sil Neymar.<\/p>\n<p>-Hatowe abakinnyi 11 bakora ikipe y\u2019 umwaka wa 2011 : Casillas, Alves, Pique, Ramos, Vidic,  Xabi Alonso, Xavi, Iniesta, Ronaldo, Rooney na Messi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2012 i Zurich mu Busuwisi habereye imihango yo gutanga igihembo cy\u2019 umukinnyi witwaye neza muri ruhago mu mwaka wa 2011, bidatunguranye umunya Argentine Lionel Messi niwe wongeye kuyegukana ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.} Tariki ya 5 Ukuboza 2011 nibwo akanama gashizwe gutegura ibyo gutanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-19973","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19973","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19973"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19973\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19973"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19973"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19973"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19973"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19973"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}