{"id":19970,"date":"2012-01-10T10:58:31","date_gmt":"2012-01-10T10:58:31","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/arashinja-ibitaro-bya-byumba-kwica-urubozo-umwana-we\/"},"modified":"2012-01-10T13:31:41","modified_gmt":"2012-01-10T13:31:41","slug":"arashinja-ibitaro-bya-byumba-kwica-urubozo-umwana-we","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/arashinja-ibitaro-bya-byumba-kwica-urubozo-umwana-we\/","title":{"rendered":"Arashinja ibitaro bya Byumba kwica urubozo umwana we"},"content":{"rendered":"<p>{Nyirabaruta Collete arashinja ibitaro bya Byumba kwica umukobwa we urubozo nyuma yo kumubyaza bagasiga bimwe mu bikoresho byo kwa muganga mu nda ye.}<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi w\u2019imyaka 40 y\u2019amavuko avuga ko umukobwa we witwa Murekatete Zawadi yagiye kubyarira mu bitaro bya Byumba bakamusigamo urushinge (seringue) ipamba n\u2019uturindantoki dutatu tw\u2019abaganga (gants ).<\/p>\n<p>Nyirabaruta utuye mu Nkambi y&#8217;impunzi z&#8217;Abanyekongo i Gihembe mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo avuga ko umwana we yari amaranye ibi bintu mu nda imyaka itatu n\u2019amezi icyenda, gusa ku wa kane w\u2019icyumweru gishize yabashije kubikurwamo n\u2019abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi avuga ko ibyo abaganga bo ku bitaro bya Byumba babikoze babishaka ngo kuko babaze umukobwa we inshuro zigera kuri eshatu batabimukuramo.<\/p>\n<p>Agira ati:\u2019\u2019 ibi bintu babikoze nkana. Sinumva uburyo umuntu yabagwa inshuro eshatu batarabona ikimutera kubabara!\u201d<\/p>\n<p>Arongera ati:\u2019\u2019  umwana wanjye akiva kubyara tariki ya Mbere Mata 2008 yatangiye kuribwa mu nda bikabije musubiza kwa muganga baramubaga ndetse yanagiye muri koma (coma) igihe kingana n\u2019amezi abiri batarabona icyo arwaye\u201d.<\/p>\n<p>Ikindi kintu gituma uyu mubyeyi avuga ko bashakaga kwica umukobwa we urubozo ngo ni uko yarembaga yamugeza kwa muganga bakamucuragiza ntibamubwire icyo arwaye ahubwo bagakomeza kumubeshyabeshya indwara zidafite aho zihuriye n\u2019ikibazo yari afite.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11901 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/png\/Zawadi.png\" alt=\"Murekatete Zawadi ari mu bitaro bya CHUK (Umuseke.com)\" \/><figcaption>Murekatete Zawadi ari mu bitaro bya CHUK (Umuseke.com)<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ati:\u2019\u2019 Mbere bambwiye ko arwaye amara ariko ko azakira, barongera babwira ko afite ikibyimba mu nda ntegereza ko gikira ndaheba, nyuma barongera bati &#8216;afite igihu mu nda&#8217;\u201d.<\/p>\n<p>Nyirabaruta avuga ko aramutse abonye umuntu umufasha yiteguye kurega ibi bitaro ngo kuko byarangaranye umwana we bikomeye kugeza ubwo batangira kumwita umurwayi wo mu mutwe.<\/p>\n<p>Ati:\u2019\u2019 Bageze aho batangira kubwira ko umwana wanjye afite uburwayi bwo mu mutwe yatewe no kubyara akiri muto&#8230; Bavugaga ko ari ari jye wamuteye guhungabana, ngo yabyaye ari muto sinamwitaho\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko abaganga bo kuri ibi bitaro ari abahemu kuko bari baranze kumuha urupapuro rumwemerera kujya kwivuriza i Kigali kugeza ubwo umubyeyi ushinzwe abarwayi mu nkambi ya Gihembe yabonye Murekatete agiye gupfa akajya gusaba ibitaro ko byamwohereza i Kigali aho kugira ngo apfire mu nkambi.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi uvuga ko yageze aho akibaza icyo yaba yarakoreye abaganga bo kuri ibi bitaro kubera kwanga kumuvurira umwana, avuga ko kuri ubu umukobwa we nta kibazo gikomeye afite usibye kuba atarabasha kugira icyo afata ngo kuko iyo agize icyo akoza mu kanwa ahita akigarura. Ati:\u2019\u2019 Ubu umwana wanjye araho nta kibazo. Arabasha kugendagenda, icyo atarashobora ni ukurya cyangwa ngo anywe\u201d.<\/p>\n<p>Murekatete Zawadi urwariye muri salle ya gatanu muri CHUK yabyaye tariki ya Mbere Mata umwaka wa 2008 afite imyaka 16, ubu akaba yujuje imyaka 20 y\u2019amavuko; naho umwana we akaba afite imyaka itatu n\u2019amezi icyenda. Bombi babana n&#8217;umuryango wabo mu nkambi ya Gihembe kuva mu 1997.<\/p>\n<p>{{Ibitaro bya Byumba bifite indimi nyinshi kuri iki kibazo}}<\/p>\n<p>Dr Muhairwe Fred, umuyobozi w\u2019ibitaro bya Byumba ahakana ko mu nda y\u2019uyu mugore hatarimo ibi byuma ngo kuko mu nda h\u2019umugore ari hato kurusha ibintu byarimo, dore ko hafite santimetero 12 gusa kandi ibyo bikoresho ari birebire.<\/p>\n<p>Yagize ati : \u201cAho bavuga ko byari biri ni hato kurusha ibyarimo.\u201d<\/p>\n<p>Dr Muhairwe avuga ko umuganga wabaze uyu mugore mu bitaro bya CHUK yasanze afite ikibyimba mu nda maze akakimena, arangije amusubiza aho yari arwariye, nyuma ngo Murekatete yaje kubwira umuforomokazi ko yumva ababara mu gitsina, noneho uyu muforomo yaje guhita amukuramo ipamba, inshinge n\u2019uturindantoki.<\/p>\n<p>Muhairwe avuga ko kugeza ubu hatazwi imvano y\u2019uko ibyuma byinjiye muri uyu mugore, yagize ati : &#8220;Ndumva mu kumenya uko ibi byuma byamugiyemo hakwitabazwa inkiko.&#8221;<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo avuga ibi ari ku munsi w\u2019ejo yari yatangarije UMUSEKE.com ko iki kibazo cya Murekatete atigeze agikurikirana kuva mu mwaka wa 2008.<\/p>\n<p>Abaganga ba CHUK bakuye ibi bikoresho mu nda ya Murekatete bo birinze gushinja bagenzi babo bo ku bitaro bya Byumba, bavuga ko ubwo harimo n\u2019ikibazo cy\u2019uko arwaye mu mutwe ashobora kuba yarabifashe akabyishyiramo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11898 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/zawadi2184.jpg\" alt=\"Uturindantoki, urushinge n&#039;ipamba byakuwe mu nda ya Zawadi (Foto: Imvaho Nshya)\" \/><figcaption>Uturindantoki, urushinge n&#039;ipamba byakuwe mu nda ya Zawadi (Foto: Imvaho Nshya)<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyirabaruta Collete arashinja ibitaro bya Byumba kwica umukobwa we urubozo nyuma yo kumubyaza bagasiga bimwe mu bikoresho byo kwa muganga mu nda ye.} Uyu mubyeyi w\u2019imyaka 40 y\u2019amavuko avuga ko umukobwa we witwa Murekatete Zawadi yagiye kubyarira mu bitaro bya Byumba bakamusigamo urushinge (seringue) ipamba n\u2019uturindantoki dutatu tw\u2019abaganga (gants ). Nyirabaruta utuye mu Nkambi y&#8217;impunzi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19970","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19970","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19970"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19970\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19970"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19970"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19970"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19970"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19970"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}