{"id":19967,"date":"2012-01-10T10:07:42","date_gmt":"2012-01-10T10:07:42","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yajuriye-bwa-nyuma-icyemezo-cyo-koherezwa-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-11T10:57:37","modified_gmt":"2012-01-11T10:57:37","slug":"leon-mugesera-yajuriye-bwa-nyuma-icyemezo-cyo-koherezwa-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yajuriye-bwa-nyuma-icyemezo-cyo-koherezwa-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Leon Mugesera yajuriye bwa nyuma icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe habura iminsi ibiri ngo L\u00e9on Mugesera ushinjwa ibyaha bya Jenoside yoherezwe mu Rwanda, yongeye kumvwa n\u2019Urukiko Rukuru rwa Canada kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama, ajurira iki cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa na Radio-Canada, icyemezo cyo kohereza L\u00e9on Mugesera mu Rwanda kizashyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2011, mu gihe ubu bujurire butazaba bwemewe n\u2019urukiko.<\/p>\n<p>Amakuru dukesha The globe and mail, aravuga ubwo L\u00e9on Mugesera yari imbere y\u2019urukiko kuri uyu wa mbere yari atuje cyane, aseka kandi asuhuzanya na bamwe mu Banyarwanda babana nawe mu gihugu cya Canada.<\/p>\n<p>Johanne Doyon uburanira Mugesera, avuga ko afite impungege ko mu gihe umukiriya we yaba yoherejwe mu Rwanda yakorerwa iyicwa rubozo.<\/p>\n<p>Yagize ati : \u00ab Ubwo umuyobozi yafataga iki cyemezo, yirengagije ibimenyetso byatanzwe na Mugesera ko aramutse yoherejwe mu Rwanda yatotezwa kandi ubuzima bwe bwaba buri mu byago \u00bb.<\/p>\n<p>Yongeyeho ko Mugesera ari umwanzi wa Perezida w\u2019 u Rwanda Paul Kagame.<\/p>\n<p>Kuri ubu Leta y\u2019u Rwanda yo yemereye Canada ko izishingira ubuzima bwa Mugesera harimo no kwemerera umuryango utabara imbabare (Red Cross\/croix rouge) kujya ukurikiranira hafi ubuzima bwe mu gihe afunzwe.<\/p>\n<p>Minisiteri ishinzwe abinjira mu gihugu cya Canada, itangaza ko yahawe icyizere na leta y\u2019 u Rwanda, aho yemeye ko Mugesera azahabwa uburenganzira ku rubanza rutabera, akabasha kwihitiramo umwunganizi mu  mategeko wigenga kandi agafungirwa muri gereza igendera ku mahame mpuzamahanga agenga amagereza.<\/p>\n<p>Imiryango iharanira uburenganzira bw\u2019 ikiremwa muntu, ivuga ko impungenge z\u2019itotezwa no kwicwa kw\u2019 abantu baregwa ibyaha bya Jenoside mu Rwanda cyangwa abatangabuhamya zagabanutse ku buryo bugaragara kuva mu ntangiro z\u2019 umwaka wa 2000. <\/p>\n<p>Kuva mu ntangiro z\u2019umwaka ushize, Inkiko z\u2019umuryango w\u2019Abibumbye n\u2019iz\u2019Ubumwe bw\u2019 u Burayi zagiye zishyigikira ibyemezo byo kohereza mu Rwanda abaregwa ibyaha by\u2019 intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>L\u00e9on Mugesera umaze imyaka 19 aba muri Canada, ashinjwa ibyaha byo guhamagarira Abahutu kwica Abatutsi, byagaragaye cyane cyane mu disikuru yavuze mu 1992 imbere y\u2019abarwanashyaka ba MRND barenga 1000, aho yavuze ko Abatutsi bakwiye gusubizwa iwabo muri Ethiopia banyujijwe iy\u2019ubusamo (Ni ukuvuga bajugunywe mu migezi).<\/p>\n<p>Mbere y\u2019 uko ahunga, L\u00e9on Mugesera yahoze ari visi-perezida w\u2019ishyaka rya MRND muri perefegitura ya Gisenyi, kuri ubu yakoraga akazi k\u2019ubwarimu muri Kaminuza ya Laval iri i Ottawa mu murwa mukuru wa Canada.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe habura iminsi ibiri ngo L\u00e9on Mugesera ushinjwa ibyaha bya Jenoside yoherezwe mu Rwanda, yongeye kumvwa n\u2019Urukiko Rukuru rwa Canada kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama, ajurira iki cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda.} Nk\u2019uko bitangazwa na Radio-Canada, icyemezo cyo kohereza L\u00e9on Mugesera mu Rwanda kizashyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane tariki 12 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-19967","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19967","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19967"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19967\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19967"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19967"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19967"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19967"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19967"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}