{"id":19949,"date":"2012-01-09T16:03:55","date_gmt":"2012-01-09T16:03:55","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuyobobozi-wa-gare-ya-nyabugogo-arahumuriza-abanyeshuri\/"},"modified":"2012-01-09T16:01:47","modified_gmt":"2012-01-09T16:01:47","slug":"umuyobobozi-wa-gare-ya-nyabugogo-arahumuriza-abanyeshuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuyobobozi-wa-gare-ya-nyabugogo-arahumuriza-abanyeshuri\/","title":{"rendered":"Umuyobobozi wa Gare ya Nyabugogo arahumuriza abanyeshuri"},"content":{"rendered":"<p>{Turatsinze Jean Bosco, Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo yatangaje ko nta munyeshuri uri burare atageze ku ishuri kubera ko  yabuze  imodoka.}<\/p>\n<p>Turatsinze uyobora iyi gare abanyeshuri benshi barimo gutegeramo imodoka avuga ko bamaze igihe bitegura itangira ry\u2019amashuri bityo bakaba bari barafashe ingamba zizatuma abanyeshuri batabura uko bagera ku bigo bigaho.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa, mu masaha yo ku manywa barimo gufata imodoka zikorera mu Mujyi wa Kigali bakazohereza mu ntara kugira ngo abanyeshuri babone ikibatwara.<\/p>\n<p>Agira ati:\u201dKubera ko mu masaha ya ku manywa nta kibazo k\u2019imodoka kiba kiri mu mujyi wa rwagati ejo twafashe zimwe mu modoka zihakorera tuzohereza mu ntara kandi n\u2019ubu nihagaraga ko izirimo kubatwara ari nke turi bwongere tuzitabaze\u201d.<\/p>\n<p>Gusa ariko abanyeshuri bo bavuga ko iyi minsi ibiri yo kujya ku ishuri ari mike bagereranije n\u2019imodoka ziba zigomba kubageza aho biga.<\/p>\n<p>Nyinawumuntu Denyse wiga mu Rwunge rw\u2019amashuri rwa Rambura mu Karere ka Nyabihu i ntara y\u2019Amajyaruguru avuga iminsi ibiri yo gutangira ari mike ugereranije n\u2019imodaka ziba zigomba gutwara anabyeshuri akavuga ko bibaye byiza yakongerwa.<\/p>\n<p>Ati:\u201dMbona bongeye ho undi munsi byarushaho kuba byiza kuko byaturinda akavuyo, umubyigano no kwicwa n\u2019izuba dutegereje imodoka rimwe na rimwe tukanazibura\u201d.<\/p>\n<p>Undi munyeshuri wiga mu Ruhango utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ejo yavuye mu mujyi wag are ya nyabugogo I saa mbiri z\u2019ijoro yabuze uko ajya ku ishuri kubera ikibazo cy\u2019imodoka.<\/p>\n<p>Ati:\u201dReba nk\u2019ubu mu Ruhango hajyenda Volcano na Horizon gusa , ubwo rero bibaye byiza batongerera iminsi cyangwa se hakongerwa amakompanyi atwara abantu\u201d.;<\/p>\n<p>Umuyobozi wa gare avuga ko kuri we iminsi ibiri ihagije ngo kuko kugeza ubu bataragira ikibazo cy\u2019ibura ry\u2019imodoka zitwara abanyeshuri.<\/p>\n<p>Ati:\u201dImodoka zibatwara ntirabusa, wenda ikibazo kihaba ni ugutegereza imodoka  iminota mike\u201d.<\/p>\n<p>Turatsinze avuga ko ikibazo cy\u2019ibura ry\u2019imodoka mu itangira ry\u2019amashuri bagiheruka abanyeshuri bagitangirira rimwe. <\/p>\n<p>Uyu mugabo avuga ko nibura buri ntara ifite imodoka zigera ku 120 zitwara abagenzi muri iyi minsi zikaba  ziyongereye kuko barimo koherezayo izisanzwe zikorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugerera ku ishuri igihe.<\/p>\n<p>Abanyeshuri batangiye mu byiciro bibiri aho bamwe batangiye ku munsi w\u2019ejo tariki ya munani abandi bakaba batangiye uyu munsi tariki ya cyenda hakurikijwe intara bigamo.<\/p>\n<p>{ {{Aya ni amwe mu mafoto y&#8217;abanyeshuri bari muri gare ya Nyabugogo berekeza ku mashuri}} }<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11863 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC02280.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11862 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC02279.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11861 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC02275.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Turatsinze Jean Bosco, Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo yatangaje ko nta munyeshuri uri burare atageze ku ishuri kubera ko yabuze imodoka.} Turatsinze uyobora iyi gare abanyeshuri benshi barimo gutegeramo imodoka avuga ko bamaze igihe bitegura itangira ry\u2019amashuri bityo bakaba bari barafashe ingamba zizatuma abanyeshuri batabura uko bagera ku bigo bigaho. Uyu muyobozi avuga ko mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19949","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19949","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19949"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19949\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19949"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19949"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19949"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19949"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19949"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}