{"id":19947,"date":"2012-01-09T15:34:50","date_gmt":"2012-01-09T15:34:50","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mulama-patrice-yasimbuwe-ku-buyobozi-bw-inama-nkuru-y-itangazamakuru\/"},"modified":"2012-01-10T01:57:25","modified_gmt":"2012-01-10T01:57:25","slug":"mulama-patrice-yasimbuwe-ku-buyobozi-bw-inama-nkuru-y-itangazamakuru","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mulama-patrice-yasimbuwe-ku-buyobozi-bw-inama-nkuru-y-itangazamakuru\/","title":{"rendered":"Mulama Patrice yasimbuwe ku buyobozi bw\u2019inama Nkuru y\u2019Itangazamakuru"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wambere Tariki ya 9 Mutarama 2012, uwari umunyamabanga w\u2019inama nkuru y\u2019itangazamakuru mu Rwanda Patrice Mulama yasimbuwe ku mirimo ye y\u2019ubunyamabanga Nshingwabikorwa mu nama nkuru y\u2019itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council).}<\/p>\n<p>Kuri uyu mwanya yasimbuwe by\u2019agateganyo na Mugisha Emmanuel wari usanzwe akorera inama nkuru y\u2019itangazamakuru, aho yari umuyobozi mukuru w\u2019ishami rishinzwe iby\u2019iterambere ry\u2019itangazamakuru ndetse n\u2019ubunyamwuga mw\u2019itangazamakuru (Media development and professionalism).<\/p>\n<p>Uyu mwanya Mulama Patrice ucyuye igihe yari yawushyizweho mu mwaka 2000, akaba avuyeho hari byinshi inama nkuru y\u2019itangazamakuru yagezeho, haba mu rwego rw\u2019ibyo yagiye ikorera abanyamakuru n\u2019ibigo by\u2019itangazamakuru urwego yari ayoboye rushinzwe, ariko na none nk\u2019uko nta byera ngo de, hakaba na bimwe bitagezweho mu kuvuganira abanyamakuru.<\/p>\n<p>{{Impamvu y\u2019iyegura\/iyeguzwa rya Mulama ntiyashyizwe ahagaragara}}<\/p>\n<p>Gusimburwa kwa Mulama ku mwanya w\u2019Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Inama Nkuru y\u2019Itangazamakuru (ari nawo mwanya ufatwa nk\u2019ubuyobozi bw\u2019uru rwego) kwabayeho mu buryo bwihuse, ndetse n\u2019ihererekanyabubasha ribaho mu muhezo, mu nteko y\u2019inama y\u2019ubutegetsi y\u2019Inama Nkuru y\u2019Itangazamakuru. Nta kigeze gitangazwa niba habayeho kwegura cyangwa kweguzwa.<\/p>\n<p>Ubwo twavuganaga na Arthur Assimwe, Umuyobozi w\u2019inama y\u2019ubutegesti y\u2019Inama Nkuru y\u2019Itangazamakuru, mu magambo magufi yadusubije agira ati \u201cMulama yari umuyobozi w\u2019urwego rwa Leta, kandi nk\u2019uko mubizi biri mu bubasha bwa Guverinoma gushyiraho abayobozi, kubahindura no kubimura cyangwa se kugira uwo yirukana igihe bibaye ngombwa. Ni muri urwo rwego Guverinoma yagize ibyo ihindura mu nama Nkuru y\u2019itangazamakuru \u2013 MHC. Mulama yahawe ikiruhuko kigufi, hashyirwaho Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya. Byose byakozwe hagamijwe kongerera ingufu uru rwego ngo rurusheho kuzuza inshingano zarwo\u201d<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11870 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/mhc.jpg\" alt=\"Arthur Assimwe na Patrice Mulama\" \/><figcaption>Arthur Assimwe na Patrice Mulama<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Ni ibiki byagezweho n\u2019Inama Nkuru y\u2019Itangazamakuru ku buyobozi bwa Mulama}}<\/p>\n<p>Ku buyobozi bwa Mulama Patrice habayeho ukwiyongera kw\u2019ibitangazamakuru, kuri ubu u Rwanda rufite ibitangazamakuru byinshi birimo Radio 26, ibinyamakuru byandikwa 32, Televiziyo imwe rudori n\u2019amashuri 3 y\u2019itangazamakuru, hakiyongeraho n\u2019ibitangazamakuru biboneka ku mirongo ya internet inama nkuru y\u2019itangazamakuru itazi umubare wabyo, dore ko nta n\u2019itegeko igira ibigenga.<\/p>\n<p>Inama nkuru y\u2019itangazamakuru nanone ikaba yakoze urutonde rukubiyemo amazina 51 y\u2019 abanyamakuru bishwe muri jenoside n\u2019amazina 13 y\u2019ibitangazamakuru bakoreraga. Uru rutonde yarukoze rukiurikira urari rwarakozwe n\u2019 Umuryango w\u2019 Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Sans Fronti\u00e8res) mu mwaka w\u2019 1995. Habayeho kandi ifungwa n&#8217;ihagarikwa ry&#8217;ibinyamakuru rya hato na hato.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11872 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mulama-Patrice--.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>Ku bindi byagaragaye mugihe cy\u2019ubuyobozi bw\u2019uyu mugabo Mulama Patrice, inama nkuru y\u2019itangazamakuru mu Rwanda itumvikanaga n\u2019imiryango iharanira uburenganzirabw\u2019abanyamakuru. Leta y\u2019u Rwanda yashyizwe ku rutonde rw\u2019ibihugu bibangamira uburenganzira n\u2019ubwisanzure bw\u2019itangazamakuru ndetse rukanatungwa agatoki n\u2019imiryango Mpuzamahanga nka Human Right Watch, Reporter Sans Fronti\u00e8res, Committee to protect Journalists n\u2019iyindi ko rwaba runiga itangazamakuru.<\/p>\n<p>Ikindi cyavuzwe cyane mu itangazamakuru ku gihe cya Mulama Patrice ni ukutaguma hamwe kw\u2019abanyamakuru n\u2019abaribamo bagasan\u2019abitambukira, ku mpamvu z\u2019umushahara w\u2019intica ntikize benshi bahabwa, kandi ibigo hafi ya byose by\u2019itangazamakuru mu Rwanda bikaba bitagira amasezerano yanditse bikorana n\u2019abanyamakuru babyo.<\/p>\n<p>{{Abanyamakuru bakoranye nawe bamuvugaho iki?}}<\/p>\n<p>Ku byifuzo bya bamwe mu bo twavuganye batashatse gutangaza amazina, twahisemo yose kuyihorera. Ibitekerezo byabo biteye bitya:<\/p>\n<p>&#8211;\tMulama yari umukozi utajenjetse kandi utangiza igihe. Ndamushima ni umuntu w\u2019umugabo.<br \/>\n&#8211;\tMulama  yari ashoboye rwose, kuko imyaka irenga icumi amaze muri uru rugamba yashoborwa na bake.<br \/>\n&#8211;\tPatrice ntacyo yakoze, n\u2019uzamusimbura ntacyo azakora, \u2026<br \/>\n&#8211;\tYego ntacyo yari atwaye, ariko yarakabije gutindaho. Ese abayobozi ba ruriya rwego nta manda bagira?<br \/>\n&#8211;\tIcyo muziho ni umuntu uri \u201cdiscret\u201d cyane, ntushobora kumenya ibyo atekereza. Mushobora kuganira museka mwahuriye mu nama, wataha ukumva itangazo kuri Radio ngo ikinyamakuru cyawe yagihagaritse cyangwa se ngo uzajye kwisobanura.<br \/>\n&#8211;\tNta ribi rya Mulama, gusa urwego yayoboraga nirwo rudasobanutse<br \/>\n&#8211;\tAhubwo se, ninde uzashobora ibyo yakoraga, kumva abanyamakuru igice, ikindi gice kinini akumva Leta?<br \/>\n&#8211; Mulama namukundiraga ko n&#8217;iyo yafataga ibyemezo biremereye ntiyakugaragarizaga umutima mubi cyangwa ubukana nk&#8217;ubwa ba bandi &#8230;<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11871 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/patrice_mulama.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>Mulama Patrice ucyuye igihe azwiho gucisha make, ariko akamenya no gufata ibyemezo bikaze. Imyaka cumi n\u2019umwe amaze kuri uyu mwanya yabaye igihe gikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu bwiyubake bw\u2019itangazamakuru, si ubonetse wese wari kumara kuri uyu mwanya iyi myaka yose.<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wambere Tariki ya 9 Mutarama 2012, uwari umunyamabanga w\u2019inama nkuru y\u2019itangazamakuru mu Rwanda Patrice Mulama yasimbuwe ku mirimo ye y\u2019ubunyamabanga Nshingwabikorwa mu nama nkuru y\u2019itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council).} Kuri uyu mwanya yasimbuwe by\u2019agateganyo na Mugisha Emmanuel wari usanzwe akorera inama nkuru y\u2019itangazamakuru, aho yari umuyobozi mukuru w\u2019ishami rishinzwe iby\u2019iterambere ry\u2019itangazamakuru ndetse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13398],"hashtag":[],"class_list":["post-19947","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-ntwali-john-williams-na-byiringiro-elisee"],"bylines":[{"id":13398,"name":"NTWALI John Williams na Byiringiro Elis\u00e9e","slug":"ntwali-john-williams-na-byiringiro-elisee","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13398,"name":"NTWALI John Williams na Byiringiro Elis\u00e9e","slug":"ntwali-john-williams-na-byiringiro-elisee","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19947","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19947"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19947\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19947"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19947"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19947"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19947"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19947"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}