{"id":19945,"date":"2012-01-09T13:50:06","date_gmt":"2012-01-09T13:50:06","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kbs-igiye-gutangiza-ingendo-za-nijoro\/"},"modified":"2012-01-09T13:47:41","modified_gmt":"2012-01-09T13:47:41","slug":"kbs-igiye-gutangiza-ingendo-za-nijoro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kbs-igiye-gutangiza-ingendo-za-nijoro\/","title":{"rendered":"KBS igiye gutangiza ingendo za nijoro"},"content":{"rendered":"<p>{Umuyobozi mukuru wa Kigali Bus Services (KBS) yatangarije IGIHE.com ko kuva muri Gashyantare 2012, bagiye gushyira ho imodoka zizakora ingendo nijoro mu mujyi wa Kigali.}<\/p>\n<p>Kuva umujyi wa Kigali wabaho ingendo za nijoro ku bantu bafite ubushobozi buciriritse bivuze ko batabona amafaranga yo gutega taxi voiture cyangwa moto ntiboroherezwaga gukora ingendo zabo mu mujyi.<\/p>\n<p>Charles Ngarambe umuyobozi mukuru wa KBS, asanga ngo kuba mu mujyi wa Kigali harimo kwiyongera amazu atandukanye azajya akorerwa mo imirimo itandukanye harimo n&#8217;ikorwa nijoro nk\u2019amasoko, amahoteli, utubare n\u2019ibindi bishobora gutuma abantu benshi bazajya bataha nijoro bityo ngo mu rwego rwo gufasha abo bantu bafashe umwanzuro wo gushyiraho imodoka zizajya zifasha aba bantu gutaha biboroheye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Abantu benshi bifuza kuba bajya guhaha mu masaha ya nijoro ariko bakagira inzitizi z\u2019uko baza gutaha, ku bw\u2019iyo mpamvu imirongo yose twakoreraga ho turaza kuyitangiza ho imodoka za nijoro zizajya zigendera ku masaha azwi.&#8221;<\/p>\n<p>Muri uku kwezi kwa Mutarama, KBS irabona imodoka nshya nini 20 ziri mu nzira ziza, ibi ngo bikazabafasha kwagura ingendo no mu bice itageragamo kandi bikazatuma ishobora no korohereza Abanyarwanda cyane cyane abatuye umujyi wa Kigali.  <\/p>\n<p>Charles Ngarambe yasabye abantu kuzitabira iyi gahunda nshya kuko ngo n\u2019ubundi amashyirahamwe atwara abantu abuzwa gukora nijoro no kubura abantu yatwara benshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuyobozi mukuru wa Kigali Bus Services (KBS) yatangarije IGIHE.com ko kuva muri Gashyantare 2012, bagiye gushyira ho imodoka zizakora ingendo nijoro mu mujyi wa Kigali.} Kuva umujyi wa Kigali wabaho ingendo za nijoro ku bantu bafite ubushobozi buciriritse bivuze ko batabona amafaranga yo gutega taxi voiture cyangwa moto ntiboroherezwaga gukora ingendo zabo mu mujyi. Charles [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9135],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-19945","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ishoramali","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19945","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19945"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19945\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19945"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19945"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19945"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19945"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19945"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}