{"id":19944,"date":"2012-01-09T13:42:24","date_gmt":"2012-01-09T13:42:24","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/babiri-bafatanywe-ibilo-200-by-urumogi-i-kirehe\/"},"modified":"2012-01-09T13:33:39","modified_gmt":"2012-01-09T13:33:39","slug":"babiri-bafatanywe-ibilo-200-by-urumogi-i-kirehe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/babiri-bafatanywe-ibilo-200-by-urumogi-i-kirehe\/","title":{"rendered":"Babiri bafatanywe ibilo 200 by\u2019urumogi i Kirehe"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe polisi ikomeje gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, hari abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubicuruza no kubinywa, aho mu Karere ka Kirehe abagabo babiri babafatanye ibilo 200 by\u2019urumogi.}<\/p>\n<p>Mu mpera z\u2019iki cyumweru polisi yataye muri yombi abagabo babiri,  bakekwaho gucuruza urumogi . Urumogi rwafashwe rukaba rwari ibilo 200 byari mu mifuka bihishwe munsi y\u2019ibitoki byari bizanywe mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Abakekwaho ubwo bucuruzi ni Gashirabake Emile na Nshimiyimana Jean akaba ari nabo bari batwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa pick-up Toyota ifite pulake RAB 517F, ubu bacumbikiwe kuri sitatiyo ya polisi ya Kabarondo. <\/p>\n<p>The New Times, dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho icyaha bavaga mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe berekeza Cyahafi mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege abivuga, ngo polisi yahagurikiye kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, ati: &#8220;Tugenzura ibice byose n\u2019inzira zose ibiyobyabwenge n\u2019ababicuruza bashobora kunyuramo mu gihugu hose.&#8221;<\/p>\n<p>Yasabye abakora ubwo bucuruzi kubireka kuko bibatera igihombo ndetse n\u2019ibihano bikaze bikabafatirwa.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byinjira biturutse ku mipaka ya Tanzania n\u2019u Burundi.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko imidugudu ya Cyunuzi, Gatore, Musaza, iza ku isonga mu zigaragaramo ibiyobyabwenge byinshi.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Dusaba abaturage igihe cyose kudakora ubwo bucuruzi, ariko usanga bikorwa n\u2019abantu bajijutse kandi bazi ububi bwabyo kuko biba intandaro y\u2019ubujura, gufata ku ngufu, ubwicanyi n\u2019ibindi.&#8221;<\/p>\n<p>Mu rwego rwo guhangana n\u2019ibiyobyabwengebigaragara muri ako gace, Intara y\u2019uburasirazuba yasinyanye amasezerano n\u2019akarere k\u2019Akagera muri Tanzania kugira ngo barwanye iyinjizwa ry\u2019ibiyobyabwenge ku mipaka yombi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe polisi ikomeje gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, hari abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubicuruza no kubinywa, aho mu Karere ka Kirehe abagabo babiri babafatanye ibilo 200 by\u2019urumogi.} Mu mpera z\u2019iki cyumweru polisi yataye muri yombi abagabo babiri, bakekwaho gucuruza urumogi . Urumogi rwafashwe rukaba rwari ibilo 200 byari mu mifuka bihishwe munsi y\u2019ibitoki byari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13101],"hashtag":[],"class_list":["post-19944","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-uwase-ange"],"bylines":[{"id":13101,"name":"Uwase Ange","slug":"uwase-ange","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13101,"name":"Uwase Ange","slug":"uwase-ange","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19944","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19944"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19944\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19944"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19944"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19944"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19944"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19944"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}