{"id":19942,"date":"2012-01-09T12:10:08","date_gmt":"2012-01-09T12:10:08","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abahinga-icyayi-muri-cyohoha-ntiborohewe\/"},"modified":"2012-01-09T12:05:55","modified_gmt":"2012-01-09T12:05:55","slug":"abahinga-icyayi-muri-cyohoha-ntiborohewe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abahinga-icyayi-muri-cyohoha-ntiborohewe\/","title":{"rendered":"Abahinga icyayi muri Cyohoha ntiborohewe"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bahinga icyayi mu gishanga Cyohoha &#8211; Rukeri giherereye mu karere ka Rulindo, bavuga nta nyungu bagikuramo kuko bishyurwa amafaranga make ku kilo bakanakatwa amafaranga menshi y\u2019ifumbire.}<\/p>\n<p>Aba bahinzi kandi bavuga ko banakatwa amafaranga y\u2019abatunganya bityo ngo bakaba basanga ubuhinzi bwabo nta kamaro bubafitiye uretse kubakamuramo imbaraga.<\/p>\n<p>Ruberanziza Francois, umuhinzi muri iki gishanga, avuga ko kuba nta mafaranga afatika akura mu buhinzi bw\u2019icyayi bituma nta terambere ashobora kugeraho.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cHari ubwo ukwezi gushira nkasanga mfite ibihumbi 10 ku ifishi nishyurirwaho, bakuramo ay\u2019 ifumbire n\u2019ayo gusukura imiferege hakaba ubwo nsigarana amafaranga 1.000 gusa.&#8221;<\/p>\n<p>Kanyamusoro Jean Baptiste, nawe uhinga icyayi muri iki gishanga, avuga ko ubu buhinzi bugirira akamaro abatari abahinzi ngo kuko ababagurira icyayi bakanabaterera imiti babaca amafaranga menshi.<\/p>\n<p>Ati: \u201cNibe n\u2019abasoromyi&#8230; bo bahabwa amafaranga 21 ku kilo basoromye, twe twagiteye tukagikorera tukakitaho bakaduha 45 ku kilo, bagahindukira bagakuramo amafaranga y\u2019amafumbire hakaba ubwo usanga mu kwezi umuntu asigarana ubusa agataha uko yaje.&#8221;<\/p>\n<p>Kangwagye Justus, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rulindo avuga ko ikibazo gihari ari uko abaturage bafite uturima duto bakibaza ko tuzababera byose mu buzima bwabo, nyamara ngo akamaro cyibafitiye karagaragara.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cUrugo ruhinga icyayi n\u2019urutagihinga bihita bigaraga. Uzasanga umuturage afite agatabo ka Banki \u2026 muri kariya gace, hari ibigo by\u2019imari byemewe na leta bigeze kuri bitanu, byose bibona ababibitsamo.&#8221;<\/p>\n<p>Kangwagye avuga kandi ko ashyigikiye ikifuzo cy\u2019 abaturage cyo kuba bazamurirwa amafaranga bagurirwaho icyayi cyabo igihe bishoboka, gusa ngo hari ibyo bakorerwa n\u2019ababagurira, nko kubishyurira abasoromyi, kubaha inka, ndetse no kuba mu gace kabo haboneka ibikorwa by\u2019iterambere bitandukanye nk\u2019imihanda amavuriro n\u2019amashuri.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi kandi avuga ko aba baturage bavuga ibi, uramutse ubabwiye ngo ubagurire imirima batabyemera,ahubwo ikibazo gihari ni uko baba bashaka amafaranga yihuse bakakigurisha ku babahenda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bahinga icyayi mu gishanga Cyohoha &#8211; Rukeri giherereye mu karere ka Rulindo, bavuga nta nyungu bagikuramo kuko bishyurwa amafaranga make ku kilo bakanakatwa amafaranga menshi y\u2019ifumbire.} Aba bahinzi kandi bavuga ko banakatwa amafaranga y\u2019abatunganya bityo ngo bakaba basanga ubuhinzi bwabo nta kamaro bubafitiye uretse kubakamuramo imbaraga. Ruberanziza Francois, umuhinzi muri iki gishanga, avuga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19942","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19942","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19942"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19942\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19942"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19942"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19942"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19942"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19942"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}