{"id":19940,"date":"2012-01-09T11:38:43","date_gmt":"2012-01-09T11:38:43","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itangwa-ry-akazi-muri-leta-rikomeje-kuba-agatereranzamba\/"},"modified":"2012-01-09T11:56:29","modified_gmt":"2012-01-09T11:56:29","slug":"itangwa-ry-akazi-muri-leta-rikomeje-kuba-agatereranzamba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itangwa-ry-akazi-muri-leta-rikomeje-kuba-agatereranzamba\/","title":{"rendered":"Itangwa ry\u2019akazi muri Leta rikomeje kuba agatereranzamba"},"content":{"rendered":"<p>{Hashize igihe kitari gito bivugwa n\u2019ubu bigikomeje kuvugwa ko kubona akazi mu Rwanda  muri iki gihe bigoye kurusha kwiga amashuri azakaguhesha. Hari abatari bake bavuga ko gusaba akazi babyibagiwe, ngo kuko kukabona bidasaba kugasaba, no kugasaba cyane bitagahesha umuntu. Ukuri kuri he? Muri Leta byifashe bite? Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagize icyo ibivugaho.}<\/p>\n<p>{{Komisiyo iti \u201cakazi gatangwa mu mucyo hakurikijwe ubushobozi\u201d}}<\/p>\n<p>Mu kiganiro mbwirwaruhamwe kuri uyu wa 08 Mutarama 2012, Komisiyo y\u2019abakozi ba Leta yatangaje ko ibizami by\u2019akazi n\u2019inzira zose (processus) akazi gatangwamo muri Leta bikorwa mu mucyo, kandi ikabikurikiranira hafi. Habajijwe ibibazo bifatiye ku burambe mu kazi bugora benshi, iringaniza hagati y\u2019abagabo n\u2019abagore, amatangazo atuzuza ibisabwa, amategeko atubahirizwa n\u2019ibindi, byose bitangwaho ibisubizo binyuranye, bimwe byanyuze ababibajije, ibindi ntibyabanyuze.<\/p>\n<p>Angelina Muganza ukuriye iyi Komisiyo yibukije ko yatekerejweho mu mwaka w\u20191999 mu biganiro ku miyoborere myiza byaberaga muri Perezidansi ya Repubulika, yemezwa n\u2019itegeko-nshinga ryo mu mwaka w\u20192003 (ingingo ya 181), itangira gukora mu mwaka w\u20192007. Imwe mu  nshingano yahawe z\u2019ibanze harimo itangwa ry\u2019akazi binyuze mu mucyo, ku buryobungana nta vangura, ntawe uhejwe nta n\u2019uvukije amahirwe. <\/p>\n<p>{{<br \/>\nKuki itangwa ry\u2019akazi muri Leta rikomeje kuba agatereranzamba?}}<\/p>\n<p>Impamvu ni nyinshi, zimwe mu zagarutsweho zikubiye mu bibazo n\u2019ibisubizo bikurikira, byibanzweho mu kiganiro ku nsanganyamatsiko &#8220;Uruhare rwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu itangwa ry&#8217;akazi mu nzego za Leta&#8221;.<\/p>\n<p>{{Ntiwabona akazi udafite uburambe, ntiwagira uburambe udakora}}<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019isabwa ry\u2019uburambe (experience) bw\u2019imyaka myinshi mukazi bamwe bafata nk\u2019uburyo bwo kugumisha mu kazi abagahozemo, Madamu Angelina Muganza yavuze ko mu nzego za Leta batajya basaba uburambe, uretse ku mirimo imwe n\u2019imwe nk\u2019ubuyobozi n\u2019icungamutungo. Yashimangiye ko uko byamera kose umwanya w\u2019ubuyobozi n\u2019umwanya wo gukora mu by\u2019amafaranga igomba guhabwa abantu bafite uburambe mu kazi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11860 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IgiheUNI-2-f1e75.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>Ikibazo abasaba akazi kandi k\u2019ibyo bigiye bagira kuri iyi ngingo ni ukwibaza uko ubwo burambe bo bazabubona niba batabonye aho bakora, bakanibaza uko abo bitwa ko bafite uburambe batangiye (bageze muri iyo myanya), kandi butavukanwa. Hakaniyongeraho ikibazo cy\u2019uko ibi bituma umuntu umwe ayobora ibigo bitagira ingano agenda abisimburanamo n\u2019abandi basangiye ubwo burambe, yaba anifitemo imungu mu mikorere igakwirakwizwa aho ageze hose, kandi ku myanya ikomeye (Directors, DAF, \u2026)<\/p>\n<p>{{Mu itangwa ry\u2019akazi  umugore atambutswa mbere}}<\/p>\n<p>Ku kibazo cyo kumenya niba guha abagore amahirwe arenze ay\u2019abagabo bitanyuranye n\u2019ingingo ya 181 y\u2019itegeko nshinga ibuza ivangura mu itangwa ry\u2019akazi, Angelina Muganza yavuze ko imvugo imenyerewe {\u201cLes candidatures feminines sont les plus encourages\u201d } idakoreshwa mu bigo bya Leta, ko ibyo bibaho mu ma ONG no mu bindi bigo byigenga. Yongeyeho ariko ko iyo umugabo n\u2019umugore (umusore n\u2019inkumi) banganyije amanota, byumvikana ko akazi kagomba guhabwa umugore. Ati no ku bamugaye ni uko, iyo banganyije amanota n\u2019abandi, uwamugaye niwe utambuka mbere. <\/p>\n<p>Ibi nabyo hari abakibibonamo ikibazo, kuko bumva ko akazi kagombye gushingira ku bushobozi bucyenewe, dore ko hari n\u2019abemeza ko haba ubwo umugore\/umukobwa agira amanota make ku mugabo, akaba ariwe ubona akazi hagendewe ku  byo bita \u201crange\u201d. (Urugero : Mu bagize hagati ya 70 \u2013 80 %, harimo umugabo ufite 78 % n\u2019umugore ufite 74.2 %, akaba ariwe utambutswa).<\/p>\n<p>{{Amatangazo y\u2019akazi atujuje ibisabwa}}<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019amatangazo rimwe na rimwe aba atujuje ibikenewe nk\u2019aho aba atagaragaza igihe ntarengwa cyo gusaba akazi (deadline), Angelina Muganza yavuze ko ibyo ntabyo azi, ko ariko igihe hagaragaye ikibazo  bafite ububasha bwo gutambamira ibyakurikiraho. Mu kiganiro kigufi cyihariye (exclusif) na IGIHE.com, Muganza yavuze ko itangazo ry\u2019akazi ritagomba kurenza iminsi itanu, ariko  hakabaho ikibazo nabo bazi cy\u2019abayatanga bakererewe, rikamara nk\u2019iminsi ibiri gusa. Ati \u201cAbantu ni abantu\u201d<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo, hari ababona amatangazo nk\u2019aya bakayafata nk\u2019aho bene akazi babonetse cyangwa se bagatangiye mbere y\u2019itangazwa ryako. Hakaba n\u2019abatungurwa no kubona itangazo risohoka habura iminsi ibiri cyangwa umwe ngo  bafunge imiryango, kandi hari abamaze ibyumweru banditse basaba ako kazi, bakabifata nko kudakorera mu mucyo (transparency) kw\u2019abatanga imirimo.<\/p>\n<p>{{Ese Komisiyo yaba irangarana abayigana cyangwa irabarenganura?}}<\/p>\n<p>Byombi byatangiwe ingero, ku kubarenganura Komisiyo yatanze imibare, nk&#8217;aho mu mwaka 2010-211 yafashije gusubira mu kazi abantu 35. Habonetse na none undi ugaragaza ko yayigejejeho ikibazo mu kwei kwa 10, amezi ane ari hafi gushira atarasubizwa, kandi itegeko rigenga Komisiyo rivuga ko igisubizo gitangwa ku wabiyambaje mu minsi itarenze itatu. Komisiyo yamusubije ko ibizi kandi izakomeza kubimukurikiranira.<\/p>\n<p>Hari n&#8217;abibaza icyo Komisiyo yakora ku bibazo by&#8217;akazi kadaciye mu mucyo kandi kaba katangiye gukorwa, abandi bakagira impungenge zokwibaza uko waba ufashwe igihe wagasubijwemo umukoresha atarakwifuzaga, cyangwa se agaciro waba ufite igihe ugashyizwemo havanywemo uwo umukoresha yaro yarihitiyemo ku mpamvu ze bwite.<\/p>\n<p>Ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba ku basaba akazi, ku bagatanga nta kidasanzwe babonamo, naho kuri Komisiyo akazi gakomeje gutangwa mu mucyo, kandi amategeko arubahirizwa. Ibitekerezo binyuranye byagiye bigera kuri IGIHE.com mu nkuru zifitanye isano n&#8217;iyi, bigaruka ku kimenyane, icyenewabo, ruswa, isaso nziza n\u2019itonesha nka bimwe mu bituma akazi kadatangwa mu mucyo, n\u2019aho gatanzwe ntigakorwe nk\u2019uko bikwiye. Wowe ubibona ute?<\/p>\n<p>{{<br \/>\nNTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hashize igihe kitari gito bivugwa n\u2019ubu bigikomeje kuvugwa ko kubona akazi mu Rwanda muri iki gihe bigoye kurusha kwiga amashuri azakaguhesha. Hari abatari bake bavuga ko gusaba akazi babyibagiwe, ngo kuko kukabona bidasaba kugasaba, no kugasaba cyane bitagahesha umuntu. Ukuri kuri he? Muri Leta byifashe bite? Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagize icyo ibivugaho.} [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-19940","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19940","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19940"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19940\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19940"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19940"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19940"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19940"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19940"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}