{"id":19938,"date":"2012-01-09T10:39:35","date_gmt":"2012-01-09T10:39:35","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakrisitu-bakora-mu-mari-basabwe-kuba-urugero\/"},"modified":"2012-01-09T10:48:22","modified_gmt":"2012-01-09T10:48:22","slug":"abakrisitu-bakora-mu-mari-basabwe-kuba-urugero","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakrisitu-bakora-mu-mari-basabwe-kuba-urugero\/","title":{"rendered":"Abakrisitu bakora mu mari basabwe kuba urugero"},"content":{"rendered":"<p>{Mu ijoro ryo kuwa Gatanu Ihuriro ry\u2019Abakrisitu bakora cyangwa bafite ibigo by\u2019imari bitandukanye (Christian Financial Forum) bahuriye hamwe bishimira ibyiza Imana yagejeje ku Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo ku isi byagize ibibazo bikomeye mu nzego z\u2019imari zabyo bakaba bsabwe kubera bagenzi babo n\u2019isi muri rusange igisubizo nk\u2019abantu bazi Imana.}<\/p>\n<p>Uyu muhango wari wiswe Thanksgiving Dinner wari witabiriwe n\u2019abayobozi n\u2019abandi banyacyubahiro batandukanye mu ijambo bagiye bavuga bibanze ku gushima Imana ku kuba yararinze urwego rw\u2019imari mu mwaka wa 2011, kuko ngo n\u2019ubwo igaciro k\u2019ifaranga rw\u2019u Rwanda kamanutse mu mwaka ushize bitagize ingaruka ku rwego rw\u2019imari rw\u2019u Rwanda, nk\u2019uko byagaragaye mu bihugu bitandukanye harimo ibyo mu burayi na Amerika.<\/p>\n<p>Apostle Dr. Paul Gitwaza wari umwe mu bashyitsi b\u2019icyubahiro mu ijambo yagejeje kubari bahari yasabye ko buri muntu wese cyane cyane ukijijwe yagerageza kuba igisubizo aho ari hose no mubyo akora byose, ati:\u201dAbantu bakwanga, bagukunda uretse ko udashobora no kubaho nta mwanzi ugira nuba ibyo ukora ari igisubizo kuri bo uko byagenda kose bazagukenera, isi muri iki gihe ikeneye igisubizo, mubere bagenzi banyu igisubizo\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko Abantu bakora mu bigo by\u2019imari nk\u2019amabanki n\u2019ahandi baba bafitiwe ikizere gikomeye n\u2019ababatsa imitungo yabo bityo bakaba bakwiye kwifashisha Bibiliya nk\u2019igitabo gikubiyemo amasomo n\u2019ubwenge bwose byabafasha kudatakaza icyo kizere bafitiwe no kuba batateshuka ngo bahemukira ababizera.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019imari n\u2019igenamigambi, John Rwangombwa wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Christian Financial Forum ku bw\u2019iki gitekerezo cyo kwibumbira hamwe bakungura na ibitekerezo no kubw\u2019uyu munsi wo kwishimira ibyiza bitari bike Imana yagejeje  ku Rwanda ariko anabasaba ko n\u2019ubwo guhuza iby\u2019Imana n\u2019amafaranga bitoroshye gukora uko bashoboye bakabera igisubizo urwego rw\u2019imari mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Mukwiye kumenya ko muri uru rwego kugira ngo mufashe ababagana gutera imbere, mukamenya ko mudakwiye kumenya ko amafaranga mucunga ari ay\u2019abandi, abayabahaye baba bashaka ko mubafasha kuyabyaza umusaruro.&#8221;<\/p>\n<p>Akomeza abasaba gukomeza gushyira ingufu mu gukorera hamwe kandi kuko ngo bari kumwe n\u2019imbaraga z\u2019Imana bazabera igisubizo igihugu kandi abizeza ko na leta ibashyigikiye kimwe n\u2019abandi banyarwanda abo aribo bose bibumbira hamwe mu rwego rwo kubonera igihugu ibisubizo.<\/p>\n<p>Uyu muhango wasojwe no kugenera impano za Bibiliya Minisitiri John Rwangombwa, Claver Gatete Guverneri wa Banki nkuru y\u2019u Rwanda na Monique Nsanzabaganwa umwungirije ku buyobozi bw\u2019iyi banki.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11856 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abari_bitabiriye_uyu_muhango_bashe_n_umwanya_wo_kwiga_ijambo_ry_Imana.jpg\" alt=\"Abari bitabiriye uyu muhango bashe n&#039;umwanya wo kwiga ijambo ry&#039;Imana\" \/><figcaption>Abari bitabiriye uyu muhango bashe n&#039;umwanya wo kwiga ijambo ry&#039;Imana<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11857 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Habayemo_no_gusengera_igihugu_n_ejo_hazaza_hacyo.jpg\" alt=\"Habayemo no gusengera igihugu n&#039;ejo hazaza hacyo\" \/><figcaption>Habayemo no gusengera igihugu n&#039;ejo hazaza hacyo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11858 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uva_ibumoso_ni_Claver_Gatete_guverineri_wa_BNR_Minisitiri_John_Rwangombwa_na_Monique_Nsanzabaganwa_.jpg\" alt=\"Uva ibumoso ni Claver Gatete guverineri wa BNR, Minisitiri John Rwangombwa na  Monique Nsanzabaganwa \" \/><figcaption>Uva ibumoso ni Claver Gatete guverineri wa BNR, Minisitiri John Rwangombwa na  Monique Nsanzabaganwa<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11859 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Minisitiri_John_Rwangombwa_ASHYIKIRIZWA_IMPANO_YA_BIBIRIYA.jpg\" alt=\"Minisitiri Rwangombwa ashyikirizwa impano ya Bibiliya\" \/><figcaption>Minisitiri Rwangombwa ashyikirizwa impano ya Bibiliya<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu ijoro ryo kuwa Gatanu Ihuriro ry\u2019Abakrisitu bakora cyangwa bafite ibigo by\u2019imari bitandukanye (Christian Financial Forum) bahuriye hamwe bishimira ibyiza Imana yagejeje ku Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo ku isi byagize ibibazo bikomeye mu nzego z\u2019imari zabyo bakaba bsabwe kubera bagenzi babo n\u2019isi muri rusange igisubizo nk\u2019abantu bazi Imana.} Uyu muhango wari wiswe Thanksgiving [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9163],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-19938","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibiterane","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19938","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19938"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19938\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19938"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19938"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19938"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19938"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19938"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}