{"id":19937,"date":"2012-01-09T10:10:25","date_gmt":"2012-01-09T10:10:25","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imiryango-71-izatuzwa-mu-mudugudu-irindwa-ibiza\/"},"modified":"2012-01-09T10:09:26","modified_gmt":"2012-01-09T10:09:26","slug":"imiryango-71-izatuzwa-mu-mudugudu-irindwa-ibiza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imiryango-71-izatuzwa-mu-mudugudu-irindwa-ibiza\/","title":{"rendered":"Imiryango 71 izatuzwa mu mudugudu irindwa ibiza"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe bakomeje kuzahazwa n\u2019ibiza byuje inkangu, bigahitana abantu n\u2019ibintu ku mpamvu z\u2019imiturire idahwitse, abandi bagahamya ko ari ubujiji abatuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga biyemeje gutura aheza birinda impanuka nkizi kandi bubaka mu midugudu bityo bikaborohereza kwegera umuvuduko w\u2019iterambere.}<\/p>\n<p>Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bagize inama njyanama y\u2019Akarere ka Muhanga igihe bari mu muganda wo gusiza ibibanza bizimurirwamo abazaba bimuwe ahahanamye begera ahagenwe babereye guturwa.<\/p>\n<p>Agaruka ku gaciro k\u2019iki gikorwa visi Perezida wa Njyanama y\u2019Akarere, Laurien Jyambere  yavuze ko bataje gusana amazu cyangwa kuriha ibyangiritse, ariko birakwiye ko umuntu wese yumva ububi bwo gutura mu manga nyuma y\u2019ubunararibonye bafite kuko mangingo aya habaruwa ingo  24 zasenyutse burundu zicumbikiwe n\u2019abaturanyi mu gihe 71 bagomba kwimurirwa mu mudugudu kandi bakaba bagomba kureba aho bavuye bakihitiramo aheza hajyanye n\u2019icyerekezo cy\u2019igihugu bagatura mu midugudu.<\/p>\n<p>Muri iki gikorwa cy\u2019umuganda cyaberaga mu kagari ka Rwasare ku bufatanye n\u2019ingabo ndetse n\u2019abakozi ba sosiyete ya tigo bishimiye ubwitange bwagaragajwe n\u2019umwe mu biteguye kwimukira mu bibanza byasijwe nyuma  yo gusenyerwa n\u2019inkangu ikamuta igasi. <\/p>\n<p>Nk\u2019uko bimaze kuba akamenyero umuganda urangiye abaturage baganiriye n\u2019abajyanama babasuye cyane ko bari baje mu buryo bwiteguwe, banashyikirizwa inkunga y\u2019amafaranga agera ku bihumbi 200 azashyikizwa iyi miryango mu rwego rwo gukomeza kubafata mu mugongo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe bakomeje kuzahazwa n\u2019ibiza byuje inkangu, bigahitana abantu n\u2019ibintu ku mpamvu z\u2019imiturire idahwitse, abandi bagahamya ko ari ubujiji abatuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga biyemeje gutura aheza birinda impanuka nkizi kandi bubaka mu midugudu bityo bikaborohereza kwegera umuvuduko w\u2019iterambere.} Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bagize inama njyanama y\u2019Akarere ka Muhanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11279],"hashtag":[],"class_list":["post-19937","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-mwizerwa-gilbert"],"bylines":[{"id":11279,"name":"Mwizerwa Gilbert","slug":"mwizerwa-gilbert","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3034,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11279,"name":"Mwizerwa Gilbert","slug":"mwizerwa-gilbert","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3034,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19937","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19937"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19937\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19937"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19937"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19937"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19937"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19937"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}