{"id":19936,"date":"2012-01-09T09:54:05","date_gmt":"2012-01-09T09:54:05","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/whatsapp-porogaramu-yazasimbura-sms-na-mms\/"},"modified":"2012-01-09T09:58:32","modified_gmt":"2012-01-09T09:58:32","slug":"whatsapp-porogaramu-yazasimbura-sms-na-mms","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/whatsapp-porogaramu-yazasimbura-sms-na-mms\/","title":{"rendered":"WhatsApp, porogaramu yazasimbura SMS na MMS"},"content":{"rendered":"<p>{Bitewe n\u2019uburyo yoroshye kandi kuyikoresha bikaba bihendutse, porogaramu ikorana na telefoni zigezweho zikoresha ikoranabuhanga nk\u2019irya mudasobwa (smart phones) izwi ku izina rya WhatsApp, ishobora kuzasimbura mu minsi iri imbere uburyo busanzwe bwo kohererezanya ubutumwa bugufi (SMS) ndetse n&#8217;ubwa MMS bufasha mu kohererezanya amashusho n&#8217;amajwi.}<\/p>\n<p>{{WhatsApp ikora ite?}}<\/p>\n<p>WhatsApp ni porogaramui itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa ku buryo bworoshye, dore ko abayikoresha batishyura amafaranga nk\u2019uko bigenda kuri SMS, ahubwo bisaba gusa kuba ufite umurongo wa internet muri telefoni yawe.<\/p>\n<p>Iyi porogaramu ifite agashya kuko ishobora gukorana na telefoni z\u2019ubwoko butandukanye ari zo: iPhone, BlackBerry, telefone zose zikoresha Android ndetse na Nokia. Iyi porogaramu ishobora kandi gukoreshwa mu kohererezanya ubutumwa hagati y\u2019 ubwo bwoko bwa telefoni butandukanye twavuze haruguru.<\/p>\n<p>Uretse kohererezanya ubutumwa bwanditse, WhatsApp ifasha abayikoresha kohererezanya amafoto, amashusho(video) ndetse n\u2019amajwi, ibi byose bigakorwa mu gihe ufite umurongo wa internet wawe kandi ku mafaranga make kuko nk\u2019urugero kohereza ubutumwa bugufi udashobora kwishyira amafaranga agera kuri rimwe ry\u2019amanyarwanda, kandi ubutumwa bukagera kuwo wifuza nko guhumbya mu gihe nawe akoresha iyo porogaramu. <\/p>\n<p>Gukoresha WhatsApp ku mwaka wa mbere ni ubuntu, gusa guhera ku mwaka wa kabiri uyikoresha asabwa kwishyura sosiyete WhatsApp amadolari y\u2019Amerika agera kuri 1,99$ (hafi 1200 y\u2019Amafaranga y\u2019u Rwanda).<\/p>\n<p>WhatsApp ikoresha kandi uburyo bwa \u201cPush\u201d butuma ubasha kubona ubutumwa wohererejwe ako kanya n&#8217; iyo waba utafunguye iyi porogaramu muri telefoni.<\/p>\n<p>Ifite kandi uburyo bwo kuganira muri benshi(Group Chat), aho ushobora kwandikirana ako kanya n&#8217;abantu barenze umwe muri mu kiganiro cy&#8217;itsinda.<\/p>\n<p>{{Abayikoresha mu Rwanda bayivugaho iki?}}<\/p>\n<p>Karim Habimana ukora akazi k\u2019ubugishwanama mu ibaruramari mu mu mujyi wa Kigali, ni umwe mu bakoresha cyane WhatsApp. Aganira na IGIHE.com yavuze ko uretse kuba iyi porogaramu ihendutse inamufasha cyane mu kazi.<\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dImfasha mu kohereza amafoto, amashusho n\u2019 amajwi ku buryo buhendutse kurusha SMS cyangwa MMS. Ushobora gukoreraho inama ukoresheje Chat Group!\u201d<\/p>\n<p>Hashize amezi atanu Karim atangiye gukoresha WhatsApp, avuga ko yayimenye atumiwe na mubyara we, nawe ahita ayinjiza muri telefone ye ayikuye kuri internet (Download\/ telechargement).<\/p>\n<p>Chrystal Nyinawumuntu ni umutegarugori ukora muri imwe mu mabanki yo mu Rwanda nawe umaze amezi 3 akoresha WhatsApp. Aganira na IGIHE.com yagize ati: \u201cKuva natangira gukoresha iyi application, abantu barenga 20 b\u2019inshuti ndetse n\u2019abo dukorana dukunze gutumanaho tuyifashishije\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: \u201cHari igihe nifotora ndi ku kazi nkoherereza agafoto kanjye  my husband (umugabo wanjye) nawe uba ari ku kazi nifashishije WhatsApp kandi kagahita kamugeraho\u201d.<\/p>\n<p>Abakoresha WhatsApp bagenda biyongera umunsi ku munsi. Muri 2011 iyi porogaramu yageze ku rwego rwo hejuru mu mateka yayo, aho ubutumwa burenga miliyari imwe bwoherejwe mu munsi umwe gusa.<\/p>\n<p>Muri iki gihe ikoreshwa rya telefone zikoresha ikoranabuhanga nk\u2019irya mudasobwa  (smart phones) rikomeje kwiyongera, by\u2019umwihariko hano mu Rwanda, ahanini kuko usanga ibiciro by\u2019izo telefone zahoze zitunzwe n\u2019abifite cyane gusa, kuri ubu ibiciro byazo byarahanantutse, bityo ikoreshwa rya WhatsApp rikaba rizakomeza kwiyongera ari nako SMS zizakomeza kugenda zibagirana.<\/p>\n<p>Ikindi kizatuma benshi barushaho kwitabira WhatsApp ariko, ikoreshwa rya SMS ariko rigabanyuka, ni uko iyo wohereje ubutumwa ubwo ari bwo bwose kuri WhatsApp nta muntu ushobora kuba yabusoma, kabone niyo yaba akora muri sosiyete y\u2019itumanaho iguha serivisi za internet kuri telefone igendanwa, ahanini kuko umuyoboro ndetse n\u2019ububiko bw\u2019ubutumwa bwoherezwa (servers) bya WhatsApp biherereye muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika aho bifite umutekano uhagije, mu gihe ubifitiye uburenganzira wese yabasha kubona ubutumwa bwose bugufi (SMS) wohereza wifashishije telefone yawe ijyendanwa.<\/p>\n<p>Mu nzego ziba zemerewe mu buryo bw\u2019amategeko guhishurirwa ubutumwa bugufi umuntu runaka aba yohererezanya n\u2019abandi harimo iz\u2019iperereza ndetse n\u2019inzego z\u2019umutekano, ariko izi nzego ntibyazorohera kubasha gusoma ibyo abantu bohererezanya bakoresheje WhatsApp.<\/p>\n<p>Porogaramu WhatsApp yahimbwe na sosiyete WhatsApp Inc. yatangijwe n\u2019abagabo babiri bari bamaze imyaka irenga 10 bakora muri sosiyete Yahoo! Inc, nyuma yo kugira igitekerezo cyo gushyiraho uburyo buzabasha gusimbura SMS. <\/p>\n<p>Izina WhatsApp ryaturutse ku mvugo y\u2019icyongereza \u201cWhat\u2019s up\u201d isobanura bite; gusa App yo mu izina WhatsApp ikomoka ku ijambo Application.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bitewe n\u2019uburyo yoroshye kandi kuyikoresha bikaba bihendutse, porogaramu ikorana na telefoni zigezweho zikoresha ikoranabuhanga nk\u2019irya mudasobwa (smart phones) izwi ku izina rya WhatsApp, ishobora kuzasimbura mu minsi iri imbere uburyo busanzwe bwo kohererezanya ubutumwa bugufi (SMS) ndetse n&#8217;ubwa MMS bufasha mu kohererezanya amashusho n&#8217;amajwi.} {{WhatsApp ikora ite?}} WhatsApp ni porogaramui itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9181],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-19936","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mobayilo","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19936","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19936"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19936\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19936"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19936"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19936"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19936"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19936"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}