{"id":19933,"date":"2012-01-09T08:43:59","date_gmt":"2012-01-09T08:43:59","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/eac-inzira-ya-gari-ya-moshi-izubakwa-mu-2014\/"},"modified":"2012-01-09T08:55:54","modified_gmt":"2012-01-09T08:55:54","slug":"eac-inzira-ya-gari-ya-moshi-izubakwa-mu-2014","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/eac-inzira-ya-gari-ya-moshi-izubakwa-mu-2014\/","title":{"rendered":"EAC: Inzira ya gari ya moshi izubakwa mu 2014"},"content":{"rendered":"<p>{Umuhanda wa gari ya moshi uhuza igihugu cya Tanzaniya n\u2019u Burundi unyuze mu Rwanda uzatwara miliyari zirenga enye z\u2019Amadorali y\u2019Amerika.}<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatangira kubakwa mu mwaka wa 2014 nyuma y\u2019uko Guverinoma z&#8217;ibihugu byose zigeranyije amafaranga yose akenewe agera kuri miliyari enye z\u2019Amadorali y\u2019Amerika.<\/p>\n<p>Iyubakwa ry\u2019imihanda ya gari ya moshi mu bihugu bigize umuryango w\u2019Akarere k\u2019ibihugu bya afurika y\u2019Iburasirazuba igenda irushaho kwiyongera kuko uzahuza igihugu cya Tanzaniya n\u2019u Burundi unyuze mu Rwanda uje usanga ugomba guhuzaTanzaniya na Uganda unyuze ahitwa Tanga-Arusha-Musoma ukagera i Kampala urestse ko utazanyura muri Pariki ya Serengeti ahubwo uzanyuzwa mu ntera igera ku birometero ijana mu Majyepfo hagamijwe kurengera ibidukikije nk\u2019uko  Minisitiri w\u2019ubwikorezi  mu gihugu cya Tanzaniya Omari Nundu yabitangaje.<\/p>\n<p>Iyubakwa ry\u2019uyu muhanda uhuza Tanzaniya n\u2019u Burundi unyuze mu gihugu cy\u2019u Rwanda izazamura urwego rw\u2019ubucuruzi n\u2019ubukungu mu Karere ibi bihugu biherereyemo.<\/p>\n<p>Avuga  ku kibazo cy\u2019uyu muhanda uzahuza Tanzaniya n\u2019u Burundi unyuze mu Rwanda, Minisitiri Nundu yatangaje ko inyigo zose zakozwe n\u2019inzobere zamaze kurangira, ibizakurikizwa n\u2019ibindi nkenerwa mu kubaka byose byarangiye.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko Africa Review dukesha iyi nkuru yabitangaje, umushinga ugaragaza uko igikorwa cyo kubaka kizakorwa warangiye kunonosorwa mu mwaka wa 2009.<\/p>\n<p>Nundu yakomeje agira ati: &#8220;Turizera ko uburyo bwo gukoresha za gari ya moshi buzazamura inzegi zinyuranye nk\u2019ubuhinzi, ubucukuzi bw;amabuye y\u2019agaciro n\u2019igice cy\u2019inganda muri rusange.&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuhanda wa gari ya moshi uhuza igihugu cya Tanzaniya n\u2019u Burundi unyuze mu Rwanda uzatwara miliyari zirenga enye z\u2019Amadorali y\u2019Amerika.} Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatangira kubakwa mu mwaka wa 2014 nyuma y\u2019uko Guverinoma z&#8217;ibihugu byose zigeranyije amafaranga yose akenewe agera kuri miliyari enye z\u2019Amadorali y\u2019Amerika. Iyubakwa ry\u2019imihanda ya gari ya moshi mu bihugu bigize umuryango [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9133],"tags":[16770],"byline":[12303],"hashtag":[],"class_list":["post-19933","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iterambere","tag-homenews","byline-shikama-dioscore"],"bylines":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19933","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19933"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19933\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19933"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19933"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19933"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19933"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19933"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}