{"id":19929,"date":"2012-01-09T07:25:45","date_gmt":"2012-01-09T07:25:45","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umunyamabanga-w-akarere-yahagaritswe\/"},"modified":"2012-02-20T12:13:36","modified_gmt":"2012-02-20T12:13:36","slug":"umunyamabanga-w-akarere-yahagaritswe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umunyamabanga-w-akarere-yahagaritswe\/","title":{"rendered":"Umunyamabanga w\u2019Akarere ka Rwamagana yahagaritswe"},"content":{"rendered":"<p>{Inama Njyanama y\u2019akarere ka Rwamagana yateranye kuwa gatandatu mu nama idasanzwe yahagaritse ku kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019ako karere Mushaija Geoffrey mu gihe cy\u2019amezi atatu kubera kutuzuza inshingano ze zirimo kudatanga raporo y\u2019amarushanwa ku miyoborere myiza.}<\/p>\n<p>Aya ni amarushanwa yari yateguwe n\u2019urwego rw\u2019umuvunyi bituma akarere kaza ku mwanya wa nyuma mu gihugu mu turere 30 tugize igihugu n\u2019amanota zero ku marushanwa yateguwe n\u2019urwego rw\u2019umuvunyi mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza mu turere.<\/p>\n<p>ORINFOR itangaza ko inama njyanama idasanzwe y\u2019Akarere ka Rwamagana yahagaritse mu igihe cy\u2019amezi atatu Mushaija n\u2019abandi bakozi batatu bakora mu ishami ry\u2019imiyoborere aribo John Sebakara, Jean Bosco Byaruhanga na Philip Ruramirwa bahanishwa igihano cyo gukatwa kimwe cya kane cy\u2019umushahara wabo, undi witwa Chantal Ingabire ukora mu bunyamabanga rusange arihanangirizwa.<\/p>\n<p>Perezida w\u2019inama njyanama y\u2019aka karere ka Rwamagana, Murenzi Alphonse yavuze ko aba bakozi bahanwe kubera ko aribo babaye banyirabayazana mu gutuma akarere kabo kaza ku mwanya wa nyuma muri aya marushanwa kabonye amanota zero bivuze ko bagatesheje agaciro<\/p>\n<p>Aba bakozi ndetse n\u2019abandi bagaragaraho imikorere itari myiza igira ingaruka ku karere barihanangirijwe.<\/p>\n<p>Aganira na The New Times nyuma y\u2019ifatwa ry\u2019iki cyemezo Murenzi yavuze ko inama njyanama idashobora kwihanganira abakozi batubahiriza ibyo bashizwe.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cUmunyamabanga Nshingabikorwa niwe wari ufite mu nshingano ze kwakira abakozi bo mu rwego rw\u2019umuvunyi&#8230;ntabwo yabikoze kandi ntiyigeze abinyemesha komite nyobozi y\u2019akarere. Uku kutita ku kazi ntabwo nabyihanganira.\u201d<\/p>\n<p>Iyi raporo aba bakozi bazize n\u2019iya marushwana ku miyoborere myiza yitabirwa n\u2019uturere, yateguwe n\u2019urwego rw\u2019umuvunyi akoreshwa cyane muri gahunda y\u2019ibikorwa byahariwe icyumweru cyo kurwanya ruswa kiba buri buri mwaka.<\/p>\n<p>Akarere ka Rwamagana ntayo kakoze, byatewe n\u2019uko ababisabwe batabishyizemo umwete ndetse bivugwa ko urwandiko rwasabaga kwitabira aya marushanwa rwaheze mu bunyamabanga ku buryo nyobozi itigeze ibimenyeshwa.Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019akarere ka Rwamagana nk\u2019uko Perezida wa njyanama abisobanura ngo mu nyandiko yiregura, yemeye amakosa anayasabira imbabazi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Inama Njyanama y\u2019akarere ka Rwamagana yateranye kuwa gatandatu mu nama idasanzwe yahagaritse ku kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019ako karere Mushaija Geoffrey mu gihe cy\u2019amezi atatu kubera kutuzuza inshingano ze zirimo kudatanga raporo y\u2019amarushanwa ku miyoborere myiza.} Aya ni amarushanwa yari yateguwe n\u2019urwego rw\u2019umuvunyi bituma akarere kaza ku mwanya wa nyuma mu gihugu mu turere 30 tugize [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-19929","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19929","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19929"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19929\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19929"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19929"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19929"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19929"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19929"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}