{"id":19926,"date":"2012-01-09T00:51:55","date_gmt":"2012-01-09T00:51:55","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/iperereza-ku-ihanuka-ry-indege-ya-habyarimana-rizamurikwa-kuwa-kabiri\/"},"modified":"2012-01-09T08:02:25","modified_gmt":"2012-01-09T08:02:25","slug":"iperereza-ku-ihanuka-ry-indege-ya-habyarimana-rizamurikwa-kuwa-kabiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/iperereza-ku-ihanuka-ry-indege-ya-habyarimana-rizamurikwa-kuwa-kabiri\/","title":{"rendered":"Iperereza ku ihanuka ry\u2019indege ya Habyarimana rizamurikwa kuwa Kabiri"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2012 nibwo umucamanza Marc Tr\u00e9vidic n\u2019abagize itsinda ry\u2019impuguke yifashishije bazatangaza ku mugaragaro ibimenyetso byavuye mu iperereza bakoze ku ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Juv\u00e9nal Habyarimana tariki 6 Mata 1994. } <\/p>\n<p>Ibyo bimenyetso bizatangazwa nyuma y\u2019uko muri Mata 2010 abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux bari barashyizeho itsinda ry\u2019impuguke rigizwe n\u2019inzobere mu gupima imirongo, ibirari by\u2019amasasu (balistique), ibiturika n\u2019inkongi ( explosifs et incendie), n&#8217;inyurajwi (acoustique), kugirango bazakore isesengura ku cyerekezo cyaturutsemo ibisasu byo mu bwoko bwa missiles byarashwe iyo ndege, igikorwa gifatwa nk\u2019imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Muri Nzeli 2010, abacamanza Tr\u00e9vidic na Poux baje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso no kumenya ukuri ku byabaye ubwo iyo ndege yaraswaga. Kuri uyu wa Kabiri akaba aribwo impande zombi zirebwa n\u2019ikibazo zizamurikirwa ibyavuye muri iryo perereza, cyane cyane ku byerekeye aho ibyo bisasu byarasiwe n\u2019uwabirashe.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11852 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Trev.jpg\" alt=\"Umucamanza Marc Tr\u00e9vidic i Kigali muri Nzeli 2010\" \/><figcaption>Umucamanza Marc Tr\u00e9vidic i Kigali muri Nzeli 2010<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Impande zombi ntizumvikana ku warashe indege n\u2019impamvu yabikoze}}<\/p>\n<p>Ku ruhande rw\u2019u Bufaransa, mu 2006 umucamanza Jean-Louis Brugui\u00e8re yashinje bamwe mu ngabo zari iza RPF-Inkotanyi kuba aribo barashe iyo ndege, ndetse ashyira ahagaragara impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi 9 muri bo mu Kuboza 2010, bikaba aribyo byatumye u Rwanda rucana umubano n\u2019u Bufaransa kugeza mu 2009 ubwo wasubukurwaga. <\/p>\n<p>Raporo ya Brugui\u00e8re yerekana ko ingabo za FPR zaturutse mu nzu intumwa za rubanda zakoreragamo (CND) zigacengera mu birindiro by\u2019ingabo z\u2019u Rwanda, maze zikarasira iyo ndege ku musozi wa Masaka uri mu burasirazuba bw\u2019ikibuga cy\u2019indege cya Kanombe. <\/p>\n<p>Ku rundi ruhande, iperereza ryakozwe na Komisiyo yigenga y\u2019u Rwanda yari ishinzwe gucukumbura ibyabaye ryerekana ko ibisasu byasandaje indege byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyegereye ikibuga cy\u2019indege, kandi ngo icyo kigo n\u2019inkengero zacyo byari birinzwe cyane n\u2019ingabo zari iza leta (Ex-FAR). <\/p>\n<p>Raporo y&#8217;iyo komisiyo yitiriwe Mutsinzi yerekana ko ingabo za FAR zakoze icyo gikorwa hagamijwe kwikiza Habyarimana ngo kuko yagaragaje ubutagondwa buke ugereranyije n&#8217;abandi bategetsi batari bashyigikiye amasezerano y&#8217;Arusha yakorwaga hagati ya leta n&#8217;umutwe wa RPF- Inkotanyi.<\/p>\n<p>Ubwo umucamanza Tr\u00e9vidic yasimburaga Brugui\u00e8re, afatanije na Nathalie Poux basabye abahanga mu nzego zitandukanye kumenya icyerekezo iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yarimo, uko yari imeze mu kirere ubwo yaraswagaho, ubwoko bw\u2019ibisasu bwakoreshejwe, ndetse n\u2019uburyo bwose bwaba bwarakoreshejwe ngo iyo ndege iraswe. Ibyo byose bikaba byaragombaga kugereranywa n\u2019imiterere y\u2019aho hantu n\u2019ubuhamya butandukanye bwatanzwe.<\/p>\n<p>Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza, impande zombi zifite icyizere ko akazi kakozwe n\u2019umucamanza Tr\u00e9vidic n\u2019ikipe ye kahinduye ibintu mu buryo bwiza ugereranyije n\u2019ibyakozwe n\u2019umucamanza Brugui\u00e8re byakurikiwe no kubeshyuza no kwihakana ibyabavuzweho kwa bamwe mu bo yari yise \u2018abatangabuhamya b\u2019imena\u2019.<\/p>\n<p>{{Foto: AFP}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2012 nibwo umucamanza Marc Tr\u00e9vidic n\u2019abagize itsinda ry\u2019impuguke yifashishije bazatangaza ku mugaragaro ibimenyetso byavuye mu iperereza bakoze ku ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Juv\u00e9nal Habyarimana tariki 6 Mata 1994. } Ibyo bimenyetso bizatangazwa nyuma y\u2019uko muri Mata 2010 abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux bari barashyizeho itsinda ry\u2019impuguke [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11170],"hashtag":[],"class_list":["post-19926","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-olivier-ntaganzwa"],"bylines":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19926","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19926"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19926\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19926"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19926"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19926"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19926"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19926"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}