{"id":19922,"date":"2012-01-08T18:38:30","date_gmt":"2012-01-08T18:38:30","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/urugendo-rwa-bashir-muri-libiya-rwamaganiwe-kure\/"},"modified":"2012-01-08T18:37:16","modified_gmt":"2012-01-08T18:37:16","slug":"urugendo-rwa-bashir-muri-libiya-rwamaganiwe-kure","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/urugendo-rwa-bashir-muri-libiya-rwamaganiwe-kure\/","title":{"rendered":"Urugendo rwa Bashir muri Libiya rwamaganiwe kure"},"content":{"rendered":"<p>{Perezida wa Sudan, Omar Hassan al-Bashir ushakishwa n\u2019Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bya Jenoside yageze muri Libiya kuwa gatandatu aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itabyishimiye.}<\/p>\n<p>Urukiko rw\u2019i La Haye ruvuga ko Bashir akurikiranyweho ubyaha byo gutegura Jenoside muri Darfur akaba yarahuye i Tripoli n\u2019umukuru w\u2019akanama kayobora Libiya, Mustafa Abdul Jalil nk\u2019uko utarashatse ko izina rye rimenyekana yabibwiye ibiro ntaramakuru by&#8217;Abongereza (Reuters).<\/p>\n<p>Richard Dicker ukuriye ubutabera mpuzamahanga muri Human Rights Watch yagize ati: \u201cKwakira Bashir\u2026 biteye ibibazo kuri CNT yiyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu no gukurikiza amategeko\u201d.<\/p>\n<p>Yongeyeho ati: \u201cNyuma y\u2019imyaka myinshi y\u2019ingoma y\u2019igitugu muri Libiya, ntibyumvikana ukuntu Tripoli yakwakira umuyobozi w\u2019igihugu wandikiwe manda zimuta muri yombi kubera ibyaha bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu\u201d.<\/p>\n<p>Abdul Jalil nawe yasuye Khartoum mu Gushyingo umwaka ushize, akaba yaratangaje ko intwaro z\u2019Abanyasudani zafashije abahoze barwanya Mouammar Khaddafi kumuhirika bituma bigarurira Libiya.<\/p>\n<p>Umubano hagati ya Khartoum na Tripoli wajemo agatotsi cyane ubwo Khaddafi yashyigikiraga abarwanya ubutegetsi muri Darfur ndetse no muri Sudan y\u2019Amajyepfo yabonye ubwigenge muri Nyakanga umwaka ushize hagendewe ku masezerano yo muri 2005.<\/p>\n<p>Bivugwa ko Bashir ari mu gihirahiro nyuma y\u2019uko igice kinini gicukurwamo peteroli cyeguriwe Amajyepfo. Ibyo bikaba bituma Abanyasudani barwana n\u2019ihungabana ry\u2019ubukungu nyuma y\u2019igihe kinini cy\u2019intambara.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Perezida wa Sudan, Omar Hassan al-Bashir ushakishwa n\u2019Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bya Jenoside yageze muri Libiya kuwa gatandatu aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itabyishimiye.} Urukiko rw\u2019i La Haye ruvuga ko Bashir akurikiranyweho ubyaha byo gutegura Jenoside muri Darfur akaba yarahuye i Tripoli n\u2019umukuru w\u2019akanama kayobora Libiya, Mustafa Abdul Jalil nk\u2019uko utarashatse ko izina [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-19922","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19922","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19922"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19922\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19922"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19922"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19922"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19922"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19922"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}