{"id":19921,"date":"2012-01-08T17:32:54","date_gmt":"2012-01-08T17:32:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibitaro-bya-rutongo-bidindijwe-no-kubura-aho-byagukira\/"},"modified":"2012-01-08T17:34:58","modified_gmt":"2012-01-08T17:34:58","slug":"ibitaro-bya-rutongo-bidindijwe-no-kubura-aho-byagukira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibitaro-bya-rutongo-bidindijwe-no-kubura-aho-byagukira\/","title":{"rendered":"Ibitaro bya Rutongo bidindijwe no kubura aho byagukira"},"content":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko ibitaro bya Rutondo bidafite aho byagukira, bikaba bituma abashoramari bifuza kubyagura batabona uko babigeraho, bikadindiza iterambere ry\u2019urwego rw\u2019ubuvuzi mu karere.}<\/p>\n<p>Uretse kuba ibi bitaro bishaje cyane kuko byubatswe mu 1930, Kangwagye avuga kandi ko biri ku ruhande ku buryo bitorohera abatuye Rulindo kubigeraho ku buryo bworoshye, maze ngo bibe byanahindurwa ibitaro by\u2019akarere.<\/p>\n<p>Asubiza ikibazo kijyanye n\u2019uko ibi bitaro bishobora kuba bibangamiwe n\u2019ubucukuzi bw\u2019amabuye y\u2019 agaciro i Rutongo, agira ati: \u201cIkibazo gihari si uko ibitaro bituranye n\u2019ubucukuzi bw\u2019amabuye, ahubwo ni uko bidafite aho byagukira\u201d.<\/p>\n<p>Ibitaro bya Rutongo byubatswe bigamije kuvura abakozi  bacukuraga amabuye ya agaciro ku ngoma y\u2019Ababiligi, nyuma biza gukomeza bivura abaturage, gusa nta bikorwa by\u2019iterambere byakunze kurangwa mu myubakire y\u2019ibi bitaro kuko aho biri ari hato.<\/p>\n<p>Kugeza ubu ibitaro bya Rutongo bivura abagera kuri 0.5% by\u2019abaturage bose ba Rulindo, bitewe n\u2019 uko biri ibutamoso, gusa mu murenge wa Kinihira hari kubakwa ibitaro, Perezida wa repubulika yabemereye ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu. <\/p>\n<p>Benshi mu baturage bo muri Rulindo bivuriza mu bitaro bya Ruli, Nemba, Kibagabaga na Rutongo, gusa kuri ubu hari gahunda yo kuvugurura kimwe mu bigo nderabuzima kikajya gitanga serivisi nk\u2019iz\u2019ibitaro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko ibitaro bya Rutondo bidafite aho byagukira, bikaba bituma abashoramari bifuza kubyagura batabona uko babigeraho, bikadindiza iterambere ry\u2019urwego rw\u2019ubuvuzi mu karere.} Uretse kuba ibi bitaro bishaje cyane kuko byubatswe mu 1930, Kangwagye avuga kandi ko biri ku ruhande ku buryo bitorohera abatuye Rulindo kubigeraho ku buryo bworoshye, maze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9111],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19921","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubuzima","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19921","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19921"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19921\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19921"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19921"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19921"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19921"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19921"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}