{"id":19866,"date":"2012-01-07T10:30:26","date_gmt":"2012-01-07T10:30:26","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/biography-19866\/"},"modified":"2012-08-18T14:04:12","modified_gmt":"2012-08-18T14:04:12","slug":"biography-19866","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/biography-19866\/","title":{"rendered":"Biography"},"content":{"rendered":"<p>{Amazina yanjye nyakuri nitwa Victoire Ngarambe. Ndi umuhanzi uririmba injyana zose nibanda kuri Afrobeat, R&#038;B, Classic Music, Slow Reggae n\u2019izindi. Namenyekanye cyane mu bihangano nka \u201cAmafaranga\u201d, \u201cMarita\u201d naririmbanye na Kamichi, \u201cJuu ya Nini Apana Mimi\u201d, \u201cFiesta\u201d, \u201cMpa Ijambo\u201d, \u201cBabwire\u201d, \u201cMbwiza Ukuri\u201d n\u2019izindi.}<\/p>\n<p>Uretse kuba ndirimba ndi umucuranzi wa gitari, imwe mu nkingi zanjye mu buhanzi. Ndi n\u2019uyobora w\u2019indirimbo (Music Director), umwanditsi w\u2019urukuikirane rw\u2019amashusho y\u2019indirimbo (Music Video Script writer).<\/p>\n<p>Maze gukora Album ebyiri ari zo: \u201cBabwire\u201d na \u201cMbwiza Ukuri\u201d.<\/p>\n<p>{{Ubuzima busanzwe bwa Elion}}<\/p>\n<p>Navutse kuwa kuwa 18 Nzeri 1989, mvukira I Kigali, mu murenge wa Gitega. Ndi mwene Patrick Ngarambe na Jeanne Ukundukize. Ndi bucura mu muryango w\u2019abana bane.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1994 nibwo navuye mu Rwanda mfite imyaka ine. Icyo gihe mama na bashiki banjye bari barapfuye muri Genoside. Data we yakoraga muri Kenya akorana n\u2019imishinga y\u2019Abadage. Yari umushoferi w\u2019ibi bimodoka binini (Poids Lourds) bijyana petrole biva muri Kenya bikagana Uganda bikagera mu Rwanda.<\/p>\n<p>Abantu bakoranaga nawe nibo nanjyenye nuko bangeza muri Kenya. Nageze muri Kenya nakomeretse cyane ku buryo bahise banjyena mu bitaro bya Kenya Hospital. Sinabashije gukira ariko nuko baza kunyana mu Burayi mu Bubiligi mpamara imyaka itanu. <\/p>\n<p>Naje kugaruka i Nairobi muri Kenya nyuma y\u2019imyaka itatu, ari nabwo natangiraga amashuri abanza mu 1997.<\/p>\n<p>{{Amashuri yize n&#8217;aho yayigiye}}<\/p>\n<p>Amashuri abanza nayatangiriye i Nairobi muri Kenya muri Nyanza District ku mashuri yitwaga Metanoia (Ecole Belge) ari naho narangirije n\u2019ayisumbuye. Naje kujya mu Buholande muri centre musical yitwa la Beverly, ari naho nigiye gucuranga gitari, piano no kuvuza ingoma no gutunganya indirimbo muri studio mu gihe cy\u2019umwaka.<\/p>\n<p>{{Uko Elion Yinjiye mu Buhanzi nyirizina}}<\/p>\n<p>Ubwo nagarukaga I Nairobi nibwo natangiye kwandika indirimbo zanjye. Ubuhanzi nyir\u2019izina nabutangiriye ku kigo cy\u2019ishuri ubwo naririmbaga nk\u2019umuhanzi mu gitaramo cyo gusoza amashuri, aho nigaga. Icyo gihe abayobozi baratunguwe nuko baranyegera bambaza niba ko ko indirimbo naririmbye ari izanjye cyangwa se ari iz\u2019abandi. Maze kubabwira ko ari izanjye bahise banyishyurira muri studio yo mu Bubiligi gukora indirimbo yanjye ya mbere yitwa \u201cMal Au Coeur\u201d.<\/p>\n<p>Nyuma naje kugaruka mu Rwanda niyemeza kuhakorera ubuhanzi n\u2019ubwo numvaga bigoye kubwa Jenoside yari yarahabereye yantwaye umuryango. Icyo gihe natangiriye muri studio yitwa Kiruru 9 Production nuko mpakorera indirimbo enye. Gusa izo ndirimbo zose zambereye impfabusa kuko nta n&#8217;imwe yasohotse bambwira ko zangirikiye mu mashini kubera virus. Icyo gihe numvise ncitse intege.<\/p>\n<p>Naje kuza guhura n\u2019abatunganya indirimbo ari bo Paster P na Ezra Kwizera. Icyo gihe Pastor P yaje guhita ankorera indirimbo yanjye ya mbere mu Rwanda ari yo \u201cZainabo\u201d. Nyuma nahuye na Producer Jay P akunda impano yanjye ari nabwo yahise ankorera indirimbo \u201cRekana Nabo\u201d na \u201cIby\u2019iyi si\u201d nuko ntangira kuzigeza ku maradiyo ziracurangwa.<\/p>\n<p>Muri icyo gihe nsohora izo ndirimba nafashaga abangi bahanzi mu bijyanjye no gutunganya no kunonosora indirimbo zabo. Barimo umuhanzi Docter Claude nafahisje mu ndirimbo nyinshi nka \u201cIgikara\u201d, \u201cNever Again\u201d, \u201cContre Success\u201d, \u201cYebabawe\u201d n\u2019izindi. Abandi nafashije ni nka Mani Martin nafashije gutunganya indirimbo nka \u201cIbihe\u201d. Undi muhanzi ni Kitoko nafashije gutunganya indirimbo nka \u201cSakwe Sakwe\u201d. Undi ni Tom Close, Mc P n\u2019abandi benshi.<\/p>\n<p>Aba bahanzi bose nabafashaga mu binjyanye no kubacurangira mu ndirimbo zabo no guhuza injyana (melodies) n\u2019amagambo hamwe.<\/p>\n<p>Producer Pastor P yaje kongera kumpamagara nuko dukorana indirimbo yitwa \u201cAmafaranga\u201d iyi ndirimbo iri mu zatumye ndushaho kumenyekana cyane. Ibi byanyongere ingufu nuko mu minsi yakurikiyeho nsohora indirimbo \u201cMarita\u201d, \u201cBabwire\u201d, na \u201cIgendere\u201d mu gutegura album yanjye ya mbere yitwa \u201cBabwire\u201d.<\/p>\n<p>Izi ndirimbo zatumye hafi ya hose mu Rwanda bamenya izina Elion Victory mu ruhando rwa muzika.<\/p>\n<p>{{Uko Elion yaje kujya muri Kenya}}<\/p>\n<p>Mu Kuboza 2010 nabonye ko ari ngombwa kwambuka imipaka mu buhanzi bwanjye mu buryo bwo kugerageza kwagura umuziki wanjye mu bihugu bigize Afurika y\u2019I Burasirazuba. Icyo gihe nasubiye muri Nairobi muri Kenya ntangira gukorana n\u2019abatunganya umuziki waho. Nagerageje gushyira ibihangano byanjye ku maradiyo n\u2019amateleviziyo no mu bindi bitangazamakuru nkora n\u2019ibiganiro menyekanisha izina n\u2019ubuhanzi bwanjye.<\/p>\n<p>Naje gusinyana na kamwe mu tubare tuzwi cyane kitwa Wasanii, ahahurira abahanzi benshi bo muri Kenya. Nahakoze amezi abiri nkora umuziki wa Live ndirimba. Nashatse Inzu itunganya umuziki twakorana ari bwo naje kubonana na R-Kay (Robert Kamanzi), umwe mu batunganya indirimbo uzwi cyane muri Kenya no muri Afurika y\u2019I Burasirazuba. Yaje kunyemerera ko twakorana.<br \/>\nMuri Kenya nakoreyeyo indirimbo imwe yitwa \u201cLove is Strong\u201d nakoranye n\u2019umuhanzi witwa Bobbi Mapesa, umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya ukora mu njyana ya Hip-Hop, uzwi cyane mu ndirimbo imwe yitwa \u201cKamoja Tu\u201d.\t<\/p>\n<p>{{Uko ELion yagarutse mu Rwanda}}<\/p>\n<p>Muri Gashyantare 2012, naje guhamagarwa mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda yitwa Primus Guma Guma Super Star II. Nari nahamagawe mu bahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu gihugu. Naje kuza kuvamo ubwo batoraga abahanzi 10 bakomeza. Icyo gihe nabonye ko mu Rwanda umuziki watangiye guhabwa agaciro kandi Abanyarwanda bamaze kuwumenya no kuwukunda. Nagize igitekerezo cyo kuguma mu Rwanda ari bwo natangiye noneho gukorera umuziki mu Rwanda bundi bushya.<\/p>\n<p>Nkiri mu Rwanda naje gutangira gukorana n\u2019inzu y\u2019ubuhanzi yo muri Bubiligi yitwa \u201cVirtua.Artist\u201d iyoborwa na Nelly Assanase. Byaje gutuma dukorana indirimbo iri ku rwego rwo kwamamazwa mu mahanga ari yo \u201cOnly One Girl\u201d.<\/p>\n<p>Ibikorwa nari naratangiye muri Kenya sinabyihoreye kuko n\u2019ubundi niyo nzira \u201cgufungura amarembo nkarenga imipaka\u201d. Ndateganya guhera mu Rwanda noneho nkazagera ku rwego rushimishije muri Afurika y\u2019I Burasirazuba kuko namaze kumenyekanishayo izina ryanjye.<\/p>\n<p>{{Elion muri iki gihe arateganya iki?}}<\/p>\n<p>Ubu mfite indirimbo nshya nakoreye mu Rwanda nka \u201cKeep Talking\u201d, \u201cNiko Ateye (Video)\u201d, \u201cMbwiza Ukuri\u201d, \u201cOnly One Girl\u201d, \u201cMbwira yego\u201d, \u201cIyo Mbimenya\u201d n\u2019izindi.<\/p>\n<p>Ndateganya gusinyana amasezerano n\u2019inzu itunganya umuziki ya Bridge Records. Mfite n\u2019umujyanama mushya witwa Steven. Ubu ndi gukora indirimbo nyinshi nshya harimo \u201cNjye n\u2019Uwo Nkunda\u201d, \u201cIminsi Irindwi \u201d n\u2019zindi.<\/p>\n<p>Mu buhanzi bwanjye nafashijwe na Jean Baptiste Rwibasira, wambaye hafi nk\u2019umujyanama wanjye ari nawe wakurikiranye ibikorwa byanjye mu buhanzi kugeza aho ngeze ubu.<\/p>\n<p>Kuri ubu ndi kugendera ku ntego igira iti:\u201dFocus On Dream\u201d harimo gukora umuziki ku buryo bwa Live, gukina amafilime no kwigisha igitsina gore ibijyanye no gucuranga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Amazina yanjye nyakuri nitwa Victoire Ngarambe. Ndi umuhanzi uririmba injyana zose nibanda kuri Afrobeat, R&#038;B, Classic Music, Slow Reggae n\u2019izindi. Namenyekanye cyane mu bihangano nka \u201cAmafaranga\u201d, \u201cMarita\u201d naririmbanye na Kamichi, \u201cJuu ya Nini Apana Mimi\u201d, \u201cFiesta\u201d, \u201cMpa Ijambo\u201d, \u201cBabwire\u201d, \u201cMbwiza Ukuri\u201d n\u2019izindi.} Uretse kuba ndirimba ndi umucuranzi wa gitari, imwe mu nkingi zanjye mu buhanzi. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9377],"tags":[16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-19866","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-elion-victory","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19866","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19866"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19866\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19866"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19866"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19866"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19866"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19866"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}