{"id":19864,"date":"2012-01-07T09:55:42","date_gmt":"2012-01-07T09:55:42","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ese-birakwiye-ko-u-bwongereza-buhagarikira-u-rwanda-inkunga\/"},"modified":"2012-01-08T03:58:38","modified_gmt":"2012-01-08T03:58:38","slug":"ese-birakwiye-ko-u-bwongereza-buhagarikira-u-rwanda-inkunga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ese-birakwiye-ko-u-bwongereza-buhagarikira-u-rwanda-inkunga\/","title":{"rendered":"Ese birakwiye ko u Bwongereza buhagarikira u Rwanda inkunga?"},"content":{"rendered":"<p>{Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y\u2019u Bwongereza barasaba ko icyo gihugu cyagabanya byaba na ngombwa kigahagarikira inkunga ibihugu bimwe na bimwe, harimo n\u2019u Rwanda. Impamvu abo badepite batanga zihabanye n\u2019ibyo basanzwe bategeka (recommendations) ibihugu bigenerwa inkunga, kuko uretse kuba yakoreshwa neza, hongewemo no gusabwa ibijyanye n&#8217;ubutegetsi n&#8217;imiyoborere.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n\u2019Akanama gashinzwe amajyambere Mpuzamahanaga muri iyi Nteko, kuba inkunga ihabwa ibihugu byavuye mu ntambara ikoreshwa neza hamwe na hamwe ngo ntibihagije, ahubwo igomba no kwifashishwa mu gushyira igitutu ku bihugu ngo bitange demokarasi, gukorera mu mucyo (transparence) no gutanga ubwisanzure n\u2019ubwinyagamburiro bwa politiki. Iki cya nyuma nicyo ako kanama gashinja u Rwanda kuba kitubahirizwa.<\/p>\n<p>Kuba rero inkunga yahagarikwa ku Rwanda birimo urujijo, kuko imibare igaragazwa na Minisiteri y\u2019imari mu Rwanda igaragaza ko inkunga zagiye zitangwa mu myaka itagera ku icumi ishize zafashije u Rwanda kwiteza imbere muri byose, ndetse no gutegereza ak\u2019imuhana bikagenda bigabanyuka.<\/p>\n<p>Urugero ni aho imibare igaragaza ko mu ngengo y\u2019imari y\u2019u Rwanda mu mwaka w\u20192005 kuri miliyari 396 z\u2019ingengo y\u2019imari, inkunga y\u2019amahanga yanganaga na 60 %. Naho ubu, inkunga y\u2019amahanga ntigera no kuri 50 % ku ngengo y\u2019imari y\u2019igihugu, mu gihe ibyo u Rwanda rubasha kwibonera ubwarwo biturutse mu gihugu imbere bisaga miliyari 560.<\/p>\n<p>Abazwa kuri iki kibazo, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yatangarije BBC ko nta gishya kiri mu cyegeranyo, ko ahubwo uwagisoma neza yabona ko u Rwanda rugarukwaho nk\u2019igihugu gihagaze neza kandi kiri imbere cyane mu bikora neza mu biri mu nzira y\u2019iterambere, kibasha no kubera abandi urugero.<\/p>\n<p>Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa n\u2019u Bwongereza mu bikorwa by\u2019iterambere, mu bijyanye no kubaka inzego, no mu gushimangira imiyoborere myiza.<\/p>\n<p>Ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rufite inzira n\u2019inzego nyinshi abantu batangiramo umusanzu wabo w\u2019ibitekerezo byubaka igihugu, atanga n\u2019urugero ku nama y\u2019igihugu y\u2019umushyikirano iherutse kuba. Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka kandi neza.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11733 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Donal_Brown_umuyobozi_wa_DFID_muri_Afurika_yo_hagati_n_iy_Iburasirazuba_ari_kumwe_na_Minisitiri_Rwangombwa_mu_gusinya_amasezerano_y_inkunga.jpg\" alt=\"Donal Brown umuyobozi wa DFID muri Afurika yo hagati n&#039;iy&#039;Iburasirazuba ari kumwe na Minisitiri Rwangombwa mu gusinya amasezerano y\u2019inkunga\" \/><figcaption>Donal Brown umuyobozi wa DFID muri Afurika yo hagati n&#039;iy&#039;Iburasirazuba ari kumwe na Minisitiri Rwangombwa mu gusinya amasezerano y\u2019inkunga<\/figcaption><\/figure>\n<p>N\u2019ubwo hari uku gushidikanya kwa bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y\u2019u Bwongereza, biteganyijwe ko inkunga iki gihugu kizagenera u Rwanda mu bikorwa by\u2019iterambere izava kuri miliyoni mirongo itandatu z\u2019amapawundi zatanzwe muri 2010\u20132011 ikazagera kuri miliyoni 90 z\u2019amapawundi mu mwaka w\u20192014\u20132015. Ibi ni ibyemejwe na Minisitiri w\u2019imari John Rwangombwa hamwe na Donal Brown, Umuyobozi w\u2019Ikigega cy\u2019u Bwongereza kigamije iterambere mpuzamahanga (DFID) muri Afurika y&#8217;Iburasirazuba n&#8217;iyo hagati, nyuma yo gusinya amasezerano y\u2019inkunga (financing agreement) hagati ya DFID na Leta y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Biteganyijwe kandi ko DFID izatera u Rwanda inkunga ya miliyoni 58 z\u2019amapawundi mu bikorwa by\u2019uburezi naho miliyoni 18 z\u2019amapawundi zo zikazatangwaho inkunga mu bikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y\u2019u Bwongereza barasaba ko icyo gihugu cyagabanya byaba na ngombwa kigahagarikira inkunga ibihugu bimwe na bimwe, harimo n\u2019u Rwanda. Impamvu abo badepite batanga zihabanye n\u2019ibyo basanzwe bategeka (recommendations) ibihugu bigenerwa inkunga, kuko uretse kuba yakoreshwa neza, hongewemo no gusabwa ibijyanye n&#8217;ubutegetsi n&#8217;imiyoborere.} Nk\u2019uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n\u2019Akanama gashinzwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-19864","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19864","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19864"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19864\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19864"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19864"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19864"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19864"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19864"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}