{"id":19863,"date":"2012-01-07T09:13:10","date_gmt":"2012-01-07T09:13:10","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gucuruza-urwagwa-bimuha-miliyoni-147-ku-kwezi\/"},"modified":"2012-01-07T09:24:49","modified_gmt":"2012-01-07T09:24:49","slug":"gucuruza-urwagwa-bimuha-miliyoni-147-ku-kwezi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gucuruza-urwagwa-bimuha-miliyoni-147-ku-kwezi\/","title":{"rendered":"Gucuruza urwagwa bimuha miliyoni 147 ku kwezi"},"content":{"rendered":"<p>{Rwiyemezamirimo Mutabaruka wo mu karere ka Rwamagana avuga ko yahereye ku mafaranga y\u2019u Rwanda 80,000 acuruza urwagwa ubu akaba abona inyungu ingana na 147,000,000 mu kwezi kumwe.}<\/p>\n<p>Usibye iyo nyungu Mutabaruka yahaye akazi abantu bahembwa amafaranga 1300 ku munsi.<\/p>\n<p>U Rwanda rwihaye intumbero yo kugera mu 2020 nta munyarwanda ugisindagizwa. Ni muri urwo rwego Minisiteri y\u2019ubucuruzi n\u2019inganda ibinyujije mu kigega cy\u2019iterambere (BDF) giha inkunga imishinga mito n\u2019iciriritse yitwa Hanga umurimo.<\/p>\n<p>Kuwa Gatanu mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana niho iki gikorwa cyakomereje. Mbere yo gutangiza iki gikorwa abayobozi bakuru muri Minisiteri y\u2019ubucuruzi  n\u2019inganda  ndetse n\u2019abintara y\u2019iburasirazuba babanje gusura  rwiyemezamirimo ukora inzoga yifashishije igihingwa k\u2019ibitoki.<\/p>\n<p>Mutabaruka yavuze ko yahereye ku mafaranga ibihumbi mirongo inani by\u2019u Rwanda acuruza urwagwa ubu akaba ashora amafaranga angana 328,500,000, akaba yemeza ko abona inyungu ingana na 147.000.000 z\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda. Usibye iyo nyungu Mutabaruka yahaye imirimo abantu 120 bahembwa amafaranga 1300 ku munsi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11731 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Imbere_Hategeka_na_Rwiyemezamrimo_imbere.jpg\" alt=\"Rwiyemezamirimo Mutabaruka ari imbere ibumoso\" \/><figcaption>Rwiyemezamirimo Mutabaruka ari imbere ibumoso<\/figcaption><\/figure>\n<p>Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019inganda, Hategeka Emmanuel yasabye abanyarwanda gushirika ubute n\u2019ubwoba bagategura imishinga ikigega BDF kiteguye kubatera inkunga.<\/p>\n<p>Ibijyanye no kwaka inguzanyo mu mabanki yavuzeko umushinga uzaba watsinze, nyirumushinga azajya atanga ingwate ya 50 ku ijana, nayo imutangire 50% n\u2019irangiza ikurikirane ibikorwa bye, inamufashe mu gihe kingana n\u2019amezi atatu.<\/p>\n<p>Mu mishinga ikenewe nk\u2019uko bitangazwa na Hategeka harimo kuba itajyanye n\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi, iha akazi abantu benshi kandi byaba byiza byoherezwa mu mahanga.<\/p>\n<p>Aho ba rwiyemezamirimo bazahugurwa ku mishinga yabo, kubasabira inguzanyo, kubashakira amasoko no gushyiraho amategeko avuganira imishinga mito.<\/p>\n<p>Intego ya Minisiteri y\u2019ubucuruzi  n\u2019inganda ni uko umwaka wa 2012 warangira abanyarwanda bamaze kwihangira imishinga irenga 400.000 mishya kandi iha abantu benshi akazi. Harateganywa kandi ko muri 2020 u Rwanda rwaba rufite imishinga mito ifitiye abanyarwanda akamaro igera ku 1,400,000.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11732 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Bamwe_mubakozi_akoresha.jpg\" alt=\"Bamwe mu bakozi akoresha\" \/><figcaption>Bamwe mu bakozi akoresha<\/figcaption><\/figure>\n<p>Guverineri w\u2019intara y\u2019Iburasirazuba, Uwamariya Odette yagize ati: \u201cBDF yashyizweho na leta mu rwego rwo kurwanya ubukene, tugomba kuyitabira, Minisiteri y\u2019ubucuruzi n\u2019inganda igihe izajya guhemba uturere dutanu hazabe harimo uturere tw\u2019intara y\u2019Iburasirazuba.\u201d<\/p>\n<p>U Rwanda rwihaye intego ko muri 2020 Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 900 ku mwaka kuri ubu umunyarwanda yinjiza amadolari angana na 216 bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyi ntego harimo guteza imbere imishinga mito n\u2019iciriritse.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Rwiyemezamirimo Mutabaruka wo mu karere ka Rwamagana avuga ko yahereye ku mafaranga y\u2019u Rwanda 80,000 acuruza urwagwa ubu akaba abona inyungu ingana na 147,000,000 mu kwezi kumwe.} Usibye iyo nyungu Mutabaruka yahaye akazi abantu bahembwa amafaranga 1300 ku munsi. U Rwanda rwihaye intumbero yo kugera mu 2020 nta munyarwanda ugisindagizwa. Ni muri urwo rwego Minisiteri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16770],"byline":[13282],"hashtag":[],"class_list":["post-19863","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-homenews","byline-olivier-rubibi"],"bylines":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19863","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19863"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19863\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19863"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19863"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19863"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19863"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19863"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}