{"id":19859,"date":"2012-01-07T07:26:04","date_gmt":"2012-01-07T07:26:04","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nshimiyimana-eric-yabaye-umutoza-w-isonga-fc\/"},"modified":"2012-01-07T07:35:58","modified_gmt":"2012-01-07T07:35:58","slug":"nshimiyimana-eric-yabaye-umutoza-w-isonga-fc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nshimiyimana-eric-yabaye-umutoza-w-isonga-fc\/","title":{"rendered":"Nshimiyimana Eric yabaye umutoza w\u2019Isonga FC"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatanu nibwo ibiganiro hagati y\u2019ubuyobozi bw\u2019ikipe y\u2019Isonga FC igizwe n\u2019abakinnyi bakiniye u Rwanda mu mikino ya nyuma y\u2019 igikombe cy\u2019isi n\u2019umutoza Eric Nshimiyimana birangiye bemeranyije ko ayibera umutoza mukuru.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n\u2019umutoza Eric Nshimiyimana ubwo twari tumusanze ku kibuga cya FERWAFA ari gukurikirana imyitozo y\u2019Isonga FC, Nshimiyimana yadutangarije ko ibiganiro bagiranaga n\u2019ubuyobozi bw\u2019Isonga FC bisa nk\u2019ibyarangiye ko agiye gutangira akazi vuba.<\/p>\n<p>Umutoza Nshimiyimana ati: \u201cIbiganiro nagiranaga n\u2019abayobozi b\u2019ikipe ya Isonga FC bisa nk\u2019ibyarangiye, nubwo ntarasinya ariko byose twarangije kubyemeranyaho nzasinya amasezerano y\u2019umwaka umwe ntoza ikipe Isonga FC.\u201d<\/p>\n<p>Twashatse kumenya igihe azatangirira imirimo ye na gahunda afite, Nshimiyimana yadutangarije ko afite gahunda ndende kandi ko azatangira mu cyumweru gitaha.<\/p>\n<p>Nshimiyimana ati: \u201cNzatangira gutoza iyi kipe kuwa mbere tariki ya 9 Mutarama 2012, gusa ubu ndi gukurikirana aba bakinnyi neza n\u2019ubwo abenshi nsazwe mbazi, naho gahunda yo ni ndende kuko iyi kipe ntabwo ari ikipe isazwe nka za APR FC, Rayons Sport n\u2019izindi n\u2019ikipe y\u2019abakinnyi bakiri bato bagifite byinshi byo kwiga kandi abanyarwanda batezeho byinshi\u201d.<\/p>\n<p>Nshimiyimana yakomeje adutangariza ko n\u2019ubwo aba bakinnyi bakiri bato mu myaka ugereranyije n\u2019abakinnyi basazwe bakina shampiyona, ko kuri we abona ko bamaze gukura ku buryo bazitwara neza bafatanyije, Nshimiyimana ati: \u201cAba bakinnyi ndabona bazitwara neza, yego ntiwavuga ngo bazakora ibitangaza aka kanya, icyo tugomba gukora n\u2019ukubategura bagakomeza kuzamuka mu mupira wabo kandi banatsinda\u201d.<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019Isonga FC igizwe n\u2019abakinnyi bakiniye u Rwanda mu mikino y\u2019igikombe cy\u2019isi muri Mexico bashyizwe hamwe kugira ngo umupira wabo ukomeze uzamuke bakinire n\u2019ikipe y\u2019igihugu yabatarengeje imyaka 20, Nshimiyimana tumubajije niba azahita aba umutoza w\u2019ikipe y\u2019igihugu y\u2019abatarengeje imyaka 20, yadutangarije ko mu masezerano atari uko ameze kuko we azatoza Isonga FC nk\u2019ikipe ikina mu cyiciro cya mbere n\u2019indi mikino ko kuba iyi kipe igizwe n\u2019abakinnyi benshi bashobora kuzajya bagaragara mu Mavubi y\u2019abari munsi y\u2019imyaka 20 ko ntaho bihuriye.<\/p>\n<p>Isonga FC iri ku mwanya wa 11 mu makipe 13 ari muri shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere, imaze gukina imikino 4 yatsinzwe imikino 2 inganya umwe itsinda umwe, ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2012 Isonga FC izacakirana n\u2019ikipe ya APR FC mu mikino ya 1\/16 y\u2019igikombe cy\u2019Amahoro uyu mukino umutoza Mashami niwe uzawutoza, biteganyijwe ko Nshimiyimana azatangira gutoza ku mukino wa shampiyona  bakina na Marine FC kuwa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012.<\/p>\n<p>Umutoza Nshimiyimana agiye gutoza Isonga FC nyuma yaho yanyuze mu makipe nka APR FC, AS Kigali n\u2019 Amavubi, mu ikipe Isonga FC azungirizwa na Mashami wari usazwe ayitoza, akazakomeza gufashwa n\u2019umutoza w\u2019ikipe z\u2019 igihugu zabatarengeje imyaka 20 na 17 Richard Tardy ukomeza gukurikira iyi kipe kuko irimo abakinnyi benshi bashobora kuzahamagarwa mu ikipe y\u2019igihugu y\u2019abatarengeje imyaka 20.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa Gatanu nibwo ibiganiro hagati y\u2019ubuyobozi bw\u2019ikipe y\u2019Isonga FC igizwe n\u2019abakinnyi bakiniye u Rwanda mu mikino ya nyuma y\u2019 igikombe cy\u2019isi n\u2019umutoza Eric Nshimiyimana birangiye bemeranyije ko ayibera umutoza mukuru.} Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n\u2019umutoza Eric Nshimiyimana ubwo twari tumusanze ku kibuga cya FERWAFA ari gukurikirana imyitozo y\u2019Isonga FC, Nshimiyimana yadutangarije ko ibiganiro bagiranaga n\u2019ubuyobozi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-19859","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19859","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19859"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19859\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19859"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19859"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19859"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19859"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19859"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}