{"id":19857,"date":"2012-01-07T07:01:14","date_gmt":"2012-01-07T07:01:14","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mugesera-leon-arashyize-aje-kuburanira-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-07T06:57:41","modified_gmt":"2012-01-07T06:57:41","slug":"mugesera-leon-arashyize-aje-kuburanira-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mugesera-leon-arashyize-aje-kuburanira-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Mugesera L\u00e9on arashyize aje kuburanira mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Biteganyijwe ko tariki 12 Mutarama 2012 aribwo L\u00e9on Mugesera ushinjwa kuba yaragize uruhare runini mu gukwirakwiza no gushimangira urwango rwaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 azagezwa mu Rwanda.}<\/p>\n<p>Kuva  muri 2005 yari yarasabiwe n\u2019urukiko rw\u2019ikirenga rwa Canada, kuza kuburanishirizwa mu Rwanda ari naho yakoreye ibyaha ariko ntiyaza.<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko L\u00e9on Mugesera azurira indege imuzana mu Rwanda kuwa Kane w\u2019icyumweru gitaha, gusa Guy Bertrand wahoze amuhagarariye mu mategeko yavuze ko hari impungenge z\u2019umutekano we, ati: \u201cUbu Mugesera aragaragara nk\u2019utakiriho.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko abona Mugesera atagiye mu Rwanda kuburanishwa imvugo zihembera urwango yavuze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa kuko ngo iyo biba ari byo gusa aba abunanishirizwa muri Canada ho hari n\u2019ubutabera busa n\u2019uburi hejuru y\u2019ubw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Johanne Roy umunyamategeko mushya wa L\u00e9on Mugesera we avuga ko agiye gukora uko ashoboye ajuririre iki cyemezo yifashishije Urukiko rwa Ottawa.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha urubuga rwa internet rwa radio-canada.ca yavuganye na Joachim Mutezintare uhagarariye Umuryango w\u2019Abanyarwanda baba mu mujyi wa Qu\u00e9bec yavuze ko ashimishijwe n\u2019iki cyemezo, ati: \u201cNi ibyishimo ku baturage b\u2019Abanyarwanda, kuko mu Rwanda usanga abaturage bose bibazaga impamvu Canada ikomeza gucumbikira umunyabyaha nka Mugesera.\u201d<\/p>\n<p>Mutezintare avuga ko bizaba byiza Mugesera naburanishwa imbere y\u2019Abanyarwanda bose.<\/p>\n<p>Kugeza ubu u Rwanda rwakiriye neza iki cyemezo cyo kohereza Mugesera mu Rwanda kubera imvugo ze z\u2019urwango yavuze ashishikariza abantu kwica Abatutsi no gushinga umutwe w\u2019Interahamwe wagize uruhare muri Jenoside.<\/p>\n<p>The New Times ivuga ko Umushinjacyaha mukuru w\u2019u Rwanda, Martin Ngoga yamaganiye kure ibirego by\u2019abunganizi ba Mugesera kuko ngo kumwohereza mu Rwanda ari bibi kandi ko ntacyo bishingiyeho.<\/p>\n<p>Umuryango urengera abacitse ku icumu n\u2019abapfakazi ba Jenoside wakiriye neza iki cyemezo cyo kohereza Mugesera kuko yavugiye ijambo ku Gisenyi rifatwa nk\u2019imbarutso y\u2019ubwicanyi ku Kibuye, mu Bugesera no mu bindi bice by\u2019igihugu, mu myaka y\u20191992 n\u20191993.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Biteganyijwe ko tariki 12 Mutarama 2012 aribwo L\u00e9on Mugesera ushinjwa kuba yaragize uruhare runini mu gukwirakwiza no gushimangira urwango rwaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 azagezwa mu Rwanda.} Kuva muri 2005 yari yarasabiwe n\u2019urukiko rw\u2019ikirenga rwa Canada, kuza kuburanishirizwa mu Rwanda ari naho yakoreye ibyaha ariko ntiyaza. Biteganyijwe ko L\u00e9on Mugesera azurira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-19857","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19857","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19857"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19857\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19857"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19857"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19857"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19857"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19857"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}