{"id":19822,"date":"2012-01-06T07:51:29","date_gmt":"2012-01-06T07:51:29","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bnr-irarangiza-uyu-mwaka-isezereye-ubukode\/"},"modified":"2012-01-06T08:43:16","modified_gmt":"2012-01-06T08:43:16","slug":"bnr-irarangiza-uyu-mwaka-isezereye-ubukode","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bnr-irarangiza-uyu-mwaka-isezereye-ubukode\/","title":{"rendered":"BNR irarangiza uyu mwaka isezereye ubukode"},"content":{"rendered":"<p>{Mu rwego rwo kunoza imikorere no kwegereza serivisi abaturage banki nkuru y\u2019igihugu (BNR) iratangaza ko uyu mwaka urangira amashami yayo yose yo mu ntara yavuye mu gukodesha aho bakorera.}<\/p>\n<p>Ibi ni ibyatangajwe na Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi  wungirije wa BNR ubwo yari mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry\u2019ifatizo ahazubakwa ishami ry\u2019iyi banki i Rwamagana mu ntara y\u2019Iburasirazuba.<\/p>\n<p>Nsanzabagangwa avuga ko kuba BNR irimo kubakira amashami yayo amazu yogukoreramo ngo kuko ayo bakoreramo atari inyubako banki igomba gukoreramo bityo bikaba byatuma batanga serivisi uko bikwiye.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Wasanganga dukorera mu mazu yubakiwe guturwamo bikadusaba kuvugurura kugira ngo abe ayo banki yakoreramo.&#8221;<\/p>\n<p>Arongera ati: &#8220;Ibi byatumaga dukora twihagitse, abakozi batisanzura na serivisi z\u2019ikoranabuhanga ntizibashe kwisanzura, hakiyongeraho  gutanga miliyoni 50 z\u2019ubukode bwa buri mwaka.&#8221;<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11689 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Basobanurirwa_uko_igikorwa_kizagenda_barebeye_ku_gishushanyo_cyayo.jpg\" alt=\"Basobanurirwa uko igikorwa kizagenda barebeye ku gishushanyo cyayo\" \/><figcaption>Basobanurirwa uko igikorwa kizagenda barebeye ku gishushanyo cyayo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nsanzabaganwa akomeza avuga ko BNR yatangiye kubaka kandi uyu mwaka ukaba uzarangira amashami yose abonye amazu meza ajyanye n\u2019igihe yo gukoreramo.<\/p>\n<p>Nsanzabaganwa asaba abayobozi b\u2019iyi ntara kugira uruhare rukomeye mu iyubukwa ry\u2019iyi nzu ngo kuko bizagira ari igikorwa gifitiye  intara n\u2019abaturage muri rusange akamaro.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Uyu ni umushinga ukomeye, abaturage bazakuramo byinshi bishobora kubagirira akamaro.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abayobozi b\u2019iyi ntara ko bagomba gushishikariza abaturage kugira umuco wo kugana amabanki bizingamira ngo kuko umubare  w\u2019abizigamira  ukiri muto kandi bigaragara ko abaturage bakoraimirimo ibinjiriza.<\/p>\n<p>Yongeyeho ko abaturage bagomba kumenya  kwizigamira by\u2019igihe kirekire atari ibyo kugira konti ivaho amafaranga umusubirizo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Abantu bagiye bagira ubwizigame bw\u2019igihe kirekire byatuma ibigo by\u2019imari bitanga inguzanyo nta nzitizi bihuye nazo.&#8221;<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11658 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abayobozi_bakuru_bari_muri_uyu_muhango_wagiye_gushyira_ibuye_ry_ifatizo_ahazubakwa_ishami_rya_BNR_mu_ntara_y_Iburasirazuba.jpg\" alt=\"Abayobozi bakuru bari muri uyu muhango bagiye gushyira ibuye ry&#039;ifatizo ahazubakwa ishami rya BNR mu ntara y&#039;Iburasirazuba\" \/><figcaption>Abayobozi bakuru bari muri uyu muhango bagiye gushyira ibuye ry&#039;ifatizo ahazubakwa ishami rya BNR mu ntara y&#039;Iburasirazuba<\/figcaption><\/figure>\n<p>Guverineri w\u2019intara y\u2019Ibirasirazuba, Uwamariya Odette avuga ko iki ari igikorwa cyo kwishimira ngo kuko hagiye kubakwa inzu ijyanye n\u2019igihe ndetse n\u2019igishushanyo mbonera cy\u2019umujyi wabo.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Umujyi wacu ugize amazu nk\u2019aya menshi waba uteye imbere ndetse wanyura no ku yindi mijyi iri hano mu gihugu na Kigali irimo.&#8221;<\/p>\n<p>Uwamariya avuga ko ububozi bw\u2019intara buzakurikirana iki gikorwa kuva gitangira kugeza kigeze ku musozo.<\/p>\n<p>Guverineri w\u2019iyi ntara kandi yasabye ibindi bigo by\u2019imari bikorera muri iyi ntara kwigira kuri BNR maze nabo bakubaka amazu yo gukoreramo ajyanye n\u2019igihe kandi afite ibyagombwa byose banki ikenera.<\/p>\n<p>Inyubako y\u2019ishami rya BNR muri iyi  ntara  izubakwa  n\u2019ikompanyi yitwa \u2018Real constructors\u2019, izaba ari umuturirwa w\u2019amagorofa atatu, ikaba izatwara amafaranga agera kuri miliyari imwe n\u2019ibice umunani.<\/p>\n<p>Iyi ibaye inshuro ya kabiri BNR ikora iki gikorwa cyo gutangiza inyubako zayo ku mugaragaro, kuko hareye i Musanze mu ntara y\u2019Amajyaruguru, ubu hakaba hatahiwe, Huye na Rusizi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu rwego rwo kunoza imikorere no kwegereza serivisi abaturage banki nkuru y\u2019igihugu (BNR) iratangaza ko uyu mwaka urangira amashami yayo yose yo mu ntara yavuye mu gukodesha aho bakorera.} Ibi ni ibyatangajwe na Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi wungirije wa BNR ubwo yari mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry\u2019ifatizo ahazubakwa ishami ry\u2019iyi banki i Rwamagana mu ntara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9112],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19822","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubukungu","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19822\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19822"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19822"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}