{"id":19821,"date":"2012-01-06T00:31:32","date_gmt":"2012-01-06T00:31:32","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/dream-boys-yatandukanye-na-muyoboke\/"},"modified":"2012-01-06T07:54:51","modified_gmt":"2012-01-06T07:54:51","slug":"dream-boys-yatandukanye-na-muyoboke","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/dream-boys-yatandukanye-na-muyoboke\/","title":{"rendered":"Dream Boys yatandukanye na Muyoboke"},"content":{"rendered":"<p>{Itsinda ry&#8217;abahanzi rya Dream Boys ntirikgikorana n\u2019uwari umujyanama waryo Alex Muyoboke kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro na Platini, umuhanzi ufatanya na TMC mu kugira iri tsinda, yatangaje ko bamaze gutandukana kubera ko igihe bari barasezeranye kumarana cyarangiye.<\/p>\n<p>Avuga kandi ko ari uburenganzira bwa buri wese gukora icyo yumva kimunyura nyuma y\u2019uko ibyo mwari mwarumvikanye birangiriye. Yagize ati:\u201dManda ye yararangiye ntitugikorana, ntacyo manda ya kabiri twayivuzeho ni ukuvuga ko afite uburenganzira bwo gukora ikintu kimworoheye natwe tugakora ikintu kitworoheye ku ruhande rwacu\u201d<\/p>\n<p>Uyu muhanzi kandi avuga ko kuba byari bimaze iminsi binugwanugwa ko batagikorana kubera kuba batari bagihorana ahantu hose nk\u2019uko bajya gutangira byari bimeze ari uko inshingano ze zasaga n\u2019izari zimaze guhinduka.<\/p>\n<p>Platini avuga ko Muyoboke yari amaze gusobanukirwa ko akazi k\u2019ubujyanama atari uguhora inyuma y\u2019umuhanzi ahubwo ko haba hari n\u2019ibindi bikorwa bitandukanye ushobora gukora bitagombereye ko ubahora inyuma.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bihuje n\u2019ibyo Muyoboke aheruka gutangariza umunyamakuru wa IGIHE.com wamubazaga niba koko agikorana na Dream Boys. Icyo gihe umunyamakuru yari yendeye ku kuba Dream Boyw yari yagiye gukora igitaramo ku Gisenyi nyamara Muyoboke we asa n\u2019uwari uhugiye cyane mu gitaramo cyari kiri kubera i Kigali. Muyoboke akaba yarasubije avuga ko akazi ke qtari uguhora afatanye agatoki ku kandi na Dream Boys ko ahubwo ko ari ukumenya buri kintu abahanzi abereye umujyanama bakeneye n\u2019imikoranire yindi ibyarira impande zombie inyungu.<\/p>\n<p>Twagerageje kuvugana na Safi wo mu itsinda rya Urban Boyz, bivugwa ko ari bo bagiye gukomezanya na Alex Muyoboke mu bujyanama atubwira ko ahuze ari buze kuduhamagara ahugutse.<\/p>\n<p>Muyoboke atandukanye na Dream Boys nyuma yo gutandukana na Tom Close wamuhimbiye indirimbo nka Ntibanyurwa, (Si Wowe) Kamara n&#8217;izindi nyuma y&#8217;uko batandukanye basa n&#8217;abatumvikana ndetse bakanavuga nabi hagati yabo mu bitangazamakuru.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11657 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/72593_152301028146640_100001002318626_258019_1200142_n.jpg\" alt=\"Muyoboke akimenyana na Tom byari akanyamuneza kuri bose\" \/><figcaption>Muyoboke akimenyana na Tom byari akanyamuneza kuri bose<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11656 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/1112150641muyoboke_dream.jpg\" alt=\"Muyoboke yagaragaye cyane muri PGGSS ari kumwe na Dream Boyz\" \/><figcaption>Muyoboke yagaragaye cyane muri PGGSS ari kumwe na Dream Boyz<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Itsinda ry&#8217;abahanzi rya Dream Boys ntirikgikorana n\u2019uwari umujyanama waryo Alex Muyoboke kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.} Mu kiganiro na Platini, umuhanzi ufatanya na TMC mu kugira iri tsinda, yatangaje ko bamaze gutandukana kubera ko igihe bari barasezeranye kumarana cyarangiye. Avuga kandi ko ari uburenganzira bwa buri wese gukora icyo yumva kimunyura nyuma y\u2019uko ibyo mwari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9286],"tags":[16770,16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-19821","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-200","tag-homenews","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19821","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19821"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19821\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19821"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19821"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19821"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19821"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19821"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}