{"id":19813,"date":"2012-01-05T17:11:48","date_gmt":"2012-01-05T17:11:48","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/waba-uzi-impamvu-dukwiriye-gukura-mu-gakiza\/"},"modified":"2012-01-05T17:07:29","modified_gmt":"2012-01-05T17:07:29","slug":"waba-uzi-impamvu-dukwiriye-gukura-mu-gakiza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/waba-uzi-impamvu-dukwiriye-gukura-mu-gakiza\/","title":{"rendered":"Waba uzi impamvu dukwiriye gukura mu gakiza?"},"content":{"rendered":"<p>\u201cUmugezi w\u2019amazi utemba uva mu rusengero\u201d (Ezekiyeri 47:1-12)<\/p>\n<p>Amazi ni ijambo ry\u2019 Imana, urusengero ni umutima w\u2019 umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu.<\/p>\n<p>Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w\u2019 umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe.<\/p>\n<p>Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo rike muri we. Haramutse havuye izuba ryinshi (ibigeragezo) aya mazi arakama. Kandi ibihe birasimburana ntabwo umuntu ahora mu bihe byiza gusa, ariko uwageragejwe afite ijambo ry\u2019Imana abyitwaramo neza.<\/p>\n<p>Hari ubwo izuba ry\u2019 ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gushomera, akazi kenshi, urugo rugoye. Iyo izuba rivuye igihe kirekire amazi arakama iyo umuntu akiri umwana mu gakiza ibigeragezo bikamara igihe kirekire kenshi aragwa (Abefeso 4:14).<\/p>\n<p>Yesu yaciye umugani w\u2019 imbuto zagiye ku kara zibuze aho zishinga imizi ziruma avuga ko ari abantu iyo bagize ibigeragezo bahorwa ijambo ry\u2019 Imana kuko badakomeye mu gakiza baragwa (Matayo 13:5-20); ikindi gishobora kumugusha ni ukugira imigisha ataramenya uko ayifatamo kuko Imana yabwiye Abisirayeri iti: \u201cNimugera mu gihugu cy\u2019 amasezerano mukarya mukabyibuha ntimuzibagirwe Imana uko yabatungiye mu butayu (Gutegeka kwa kabiri 8).<\/p>\n<p>Amazi agera mu mavi nayo ntahagije kandi ayo ntiyatuma ujya imbere cyangwa ngo usubire inyuma ayo mazi akubera umutego. Yesu yaravuze ngo hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha; burya ibya Yesu utabigiyemo wese bikubera umutego kuko uba utabyumva neza kandi wumva utanabivamo. Iby\u2019 Imana utabyinjiyemo neza uzahura n\u2019 ibikugusha.<\/p>\n<p>Amazi agera mu rukenyerero nayo aba akiri make ukibasha kwiyobora kandi abayoborwa n\u2019 Umwuka w\u2019 Imana bose nibo bana b\u2019 Imana (Abaroma 8:14) uko bagera mikono igihumbi niko amazi yiyongera. Burya hari ubwo tuva mu kigeragezo ukavamo uteye indi ntambwe yo kwizera wakuze mu gakiza niyo mpamvu udakwiye kwinubira ibigeragezo bidukuza mu kwizera. Kugeza igihe bazakwanga wowe ukabakunda, bakaguhemukira wowe ukabagirira neza kuko wakuze mu mwuka. Hari abantu baje mu nzu y\u2019 Imana ariko ntibigera bakura. Bahora bashaka kuvanga isi n\u2019 agakiza. Iyo ubivanze bibyara umuntu utari umupagani ariko utari n\u2019 umukristo.<\/p>\n<p>Kugeza ubwo wabaye umugezi wambukwa n\u2019uwoga: Umwuka arondora byose ariko we ntawe umurondora. Birababaje iyo urondowe n\u2019 umupagani ukumva arakubajije ngo &#8221; ese namwe iyo myenda murayambara? Ibyo namwe murabivuga? Ese ibi namwe murabyemerewe?&#8221;<br \/>\nKandi iyo bakubaza batyo ni uko baba bazi umurokore uko yifata; iyo wabirenzeho rero ubabera urugero rubi, nibo Yesu yavuze ngo &#8220;bananiwe kwinjira babuza n\u2019abashaka kwinjira.&#8221;<\/p>\n<p>Aya mazi kuko ari menshi ari umugezi munini n\u2019 ubwo izuba ryava gute inyanja nini ntiyakama; ubare izuba rimaze kuva, kuva igihe isi yabereyeho ariko inyanja nini ntizikama; niko n\u2019 umurokore winjiye neza mu Mana n\u2019ubwo ibigereza byaza bite ntava kuri Yesu.<\/p>\n<p>Uwo mugezi wamanukiye mu Nyanja ipfuye ikirimo cyose gipfuye kirakira. Imana irashaka ko dutembera mu Nyanja zipfuye mu isi y\u2019umwijima kuko na Yesu umurimo yawutangiriye i Galiraya y\u2019 abapagani mu gihugu gicuze umwijima, natwe Yesu arashaka kudutuma; ku nkombe z\u2019iyi Nyanja hamera ibiti byera imbuto (Yeremiya 17:7-8). Uruzi rutangira ari ruto rukagenda rukura niko itorero rikura niko umuntu agenda agira ububyutse.<\/p>\n<p>Tube amasoko meza ba Daniel babaye amasoko meza mu bwoko bwabo, ba Yosefu babaye amasoko meza bakiza Egiputa, ba Esther bakijije igihugu kuko bari amasoko meza. Wowe iyo Malaika aje kureba asanga umugezi umeze ute cyangwa ubutayu bwamize amasoko? Imana iguhe umugisha ko ugiye gushaka ibihe byo guhembuka, amen!<\/p>\n<p>{{Pastor  D\u00e9sir\u00e9 HABYARIMANA<br \/>\nTEL: +250 788422984<br \/>\n         +250 728422984<br \/>\nemail: hadesire@yahoo.fr<br \/>\nwww.agakiza.org<br \/>\nItangiriro 39:2-3}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cUmugezi w\u2019amazi utemba uva mu rusengero\u201d (Ezekiyeri 47:1-12) Amazi ni ijambo ry\u2019 Imana, urusengero ni umutima w\u2019 umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu. Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w\u2019 umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe. Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9165],"tags":[16770],"byline":[13392],"hashtag":[],"class_list":["post-19813","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ivugabutumwa","tag-homenews","byline-pasiteri-desire-habyarimana"],"bylines":[{"id":13392,"name":"Pasiteri D\u00e9sir\u00e9 Habyarimana","slug":"pasiteri-desire-habyarimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13392,"name":"Pasiteri D\u00e9sir\u00e9 Habyarimana","slug":"pasiteri-desire-habyarimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19813","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19813"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19813\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19813"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19813"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19813"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19813"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19813"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}