{"id":19808,"date":"2012-01-05T15:12:11","date_gmt":"2012-01-05T15:12:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abacuruzi-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-ku-kibazo-cyo-gucururiza-mu-mihanda\/"},"modified":"2012-01-05T17:27:50","modified_gmt":"2012-01-05T17:27:50","slug":"abacuruzi-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-ku-kibazo-cyo-gucururiza-mu-mihanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abacuruzi-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-ku-kibazo-cyo-gucururiza-mu-mihanda\/","title":{"rendered":"Abacuruzi ntibavuga rumwe n\u2019ubuyobozi ku kibazo cyo gucururiza mu mihanda"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bacuruzi bafatiwe icyemezo cyo kudakomeza gukorera mu mihanda kuko bakora ubucuruzi butemewe, ariko ubuyobozi bw\u2019Umujyi wa Kigali buvuga ko barenga ku mabwiriza kandi ko batabiterwa n\u2019ubukene nk\u2019uko babivuga.}<\/p>\n<p>Ubu bucuruzi butemewe bukorerwa mu bice bitandukanye by\u2019Umujyi wa Kigali by\u2019umwihariko ahakunze kugendwa n\u2019abantu benshi; ababukora bavuga ko baba bashaka imibereho kuko ari abakene batabasha gucuruza ibintu byinshi by\u2019agaciro cyangwa ngo babone umusoro utangwa mu masoko.<\/p>\n<p>Nyirahabimana ni umucuruzi twasanze mu gice gikunzwe kugendwamo n\u2019abantu benshi mu mujyi rwagati; yavuze ko atabasha kujya mu isoko ngo akodeshe ikibanza cyo gukoreramo anatange umusoro. Avuga ko ariyo mpamvu yahisemo kuza gukorera mu muhanda n\u2019ubwo azi neza ko bitemewe n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cKuri jye uretse ubukene nari gufata umugambi wo kujya mu isoko kuko nzi ibyiza byabyo; kugeza ubu ntungwa n\u2019aya mafaranga nkorera aha mu muhanda.\u201d<\/p>\n<p>Undi ukorera mu muhanda waganiriye na IGIHE.com yavuze ko atunzwe na duke abona kuko ubukene afite butamwemerera kujya mu isoko gucuruza ibicuruzwa bidafite agaciro k\u2019ibihumbi by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fid\u00e8le yavuze ko gucururiza mu mihanda bidaterwa n\u2019ubukene. Ati: \u201cNtabwo ari ubukene bubitera, kuko abacururiza mu masoko basora bagendeye kubyo bacuruza, bacibwa imisoro ijyanye n\u2019ubushobozi bafite&#8230; Kugeza ubu turakangurira abikorera gutanga umusanzu biyubakira amasoko aha mu mujyi wa Kigali; hari abikorera bamaze kwiyubakira amasoko nko muri Kabeza na Gakinjiro.\u201d<\/p>\n<p>Aha Ndayisaba yongeyeho ko abashaka gukora ubucuruzi busukuye babukora ariko ababijyamo mu buryo butemewe bafatwa nk\u2019inzererezi; aho iyo bafashwe basubizwa iwabo.<\/p>\n<p>{{Ikibazo cy\u2019ubushobozi buke sicyo mvano yo gucururiza mu mihanda}}<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali yavuze ko hari ingamba zo gufata abakora imirimo itemewe n\u2019amategeko. Ku kijyanye n\u2019ubushobozi buke yavuze ko leta y\u2019u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwita ku bafite ubushobozi buke harimo VUP n\u2019Umurenge SACCO, aho iha inguzanyo abikorera mu cyaro nabo ngo biteze imbere kandi bazamure icyaro kuko haba hajyanye n\u2019ubushobozi bwabo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bacuruzi bafatiwe icyemezo cyo kudakomeza gukorera mu mihanda kuko bakora ubucuruzi butemewe, ariko ubuyobozi bw\u2019Umujyi wa Kigali buvuga ko barenga ku mabwiriza kandi ko batabiterwa n\u2019ubukene nk\u2019uko babivuga.} Ubu bucuruzi butemewe bukorerwa mu bice bitandukanye by\u2019Umujyi wa Kigali by\u2019umwihariko ahakunze kugendwa n\u2019abantu benshi; ababukora bavuga ko baba bashaka imibereho kuko ari abakene batabasha [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16796,16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-19808","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-a_doingbusiness","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19808","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19808"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19808\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19808"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19808"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19808"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19808"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19808"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}