{"id":19804,"date":"2012-01-05T14:08:06","date_gmt":"2012-01-05T14:08:06","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abatwara-bunyago-amatungo-bararye-bari-menge\/"},"modified":"2013-12-17T05:51:34","modified_gmt":"2013-12-17T05:51:34","slug":"abatwara-bunyago-amatungo-bararye-bari-menge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abatwara-bunyago-amatungo-bararye-bari-menge\/","title":{"rendered":"Abatwara bunyago amatungo bararye bari menge"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe imitwarire y\u2019amatungo mu Rwanda ikomeje gukemangwa, Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019ubworozi iratangaza ko igihe guhagurukira abakora ibyo.}<\/p>\n<p>Ibi Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy&#8217;igihugu cy&#8217;ubuhinzi n&#8217;ubworozi (RAB) cyita ku buhinzi n\u2019ubworozi, yabitangarije IGIHE.com ubwo yagiraga icyo avuga ku mitwarire y\u2019aya matungo.<\/p>\n<p>Mu mihanda yo hirya no hino mu Rwanda hakunda kugaragara amamodoka menshi atwaye amatungo, cyane cyane inka  ariko ikibazo abantu bahurizaho ni uburyo ayo matungo atwarwa.<\/p>\n<p>Uretse ubucukike bw\u2019aya matungo mu modoka, usanga amwe muri yo apfira mu rugendo bitewe n\u2019uburyo aba ahambiriye, umubyigano  ndetse  rimwe na rimwe bigaterwa n\u2019imiterere y\u2019urugendo.<\/p>\n<p>Twashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo maze tuvuhana n\u2019inzego zimwe na zimwe.<\/p>\n<p>{{Muri MINICOM babivugaho iki ?}}<\/p>\n<p>Mukamurenzi Gaudence ashinzwe ubucuruzi bw\u2019imbere mu gihugu muri Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda, tumubaza kuri iki kibazo yatubwiye ko bo nka Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019inganda ko icyo bashinzwe ari amasoko, ibindi byo bikaba bireba abafite gutwara abantu n\u2019ibintu mu nshingano zabo.<\/p>\n<p>{{Muri RURA se babivugaho iki bo ?}}<\/p>\n<p>Tuvuye muri MINICOM ntitwagarukiye aho, kuko twahise duhamagara Regis Gatarayiha Umuyobozi wa RURA maze nawe atubwira ko icyo bashinzwe ari ukugenzura itwarwa ry\u2019abantu n\u2019ibintu ko ibijyanye n\u2019inyamaswa batabigenzura, gusa akaba yaradutangarije ko barimo gutegura amabwiriza yerekeranye nabyo.<\/p>\n<p>{{MINAGRI se yo itangaza iki ?}}<\/p>\n<p>Tumaze kumva ibitangazwa na RURA ntabwo twagarukiye aho, kuko twahise dukomanga muri Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi maze tuvugana na Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi muri RAB agira icyo adutangariza muri aya magambo ati: &#8220;Muri MINAGRI dufite amabwiriza y\u2019uko gutwara amatungo mu buryo bubangamye bibujijwe, kandi bihanirwa, hari amande abakora ibyo bacibwa agera ku bihumbi ijana, hari abatwaba amatungo nabi kuko aba agiye kubagwa ariko kandi ni amakosa.&#8221;<\/p>\n<p>Aya mabwiriza yagiyeho kuva mu mwaka wa 2006, Dr Kanyandekwe atangaza ko Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi ifatanyije na Polisi ndetse n\u2019izindi nzego bireba bagiye kurushago guhagurukira iki kibazo, kuko mu mabwiriza amatungo yose yaba agiye kubagwa cyangwa kororwa agomba gutwarwa  kimwe mu buryo bwiza.<\/p>\n<p>Mubyo Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi iteganya, harimo gukangurira abantu ko amategeko  n\u2019amabwiriza bihari kandi bikwiye gukurikizwa.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo mu Rwanda hari Minisiteri ifite amatungo mu nshingano zayo, nta muryango wigenga  cyangwa se ikigo cyita mu kurengera uburenganzira bw\u2019inyamaswa, gusa MINAGRI ikorana byahafi n\u2019umuryango witwa OAI ushinzwe gukurikirana imibereho y\u2019inyamaswa.<\/p>\n<p>{{Hejuru ku ifoto:}} Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy&#8217;igihugu cy&#8217;ubuhinzi n&#8217;ubworozi (RAB)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe imitwarire y\u2019amatungo mu Rwanda ikomeje gukemangwa, Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019ubworozi iratangaza ko igihe guhagurukira abakora ibyo.} Ibi Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy&#8217;igihugu cy&#8217;ubuhinzi n&#8217;ubworozi (RAB) cyita ku buhinzi n\u2019ubworozi, yabitangarije IGIHE.com ubwo yagiraga icyo avuga ku mitwarire y\u2019aya matungo. Mu mihanda yo hirya no hino mu Rwanda hakunda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-19804","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19804","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19804"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19804\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19804"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19804"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19804"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19804"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19804"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}