{"id":19800,"date":"2012-01-05T11:27:47","date_gmt":"2012-01-05T11:27:47","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bahangayikishijwe-n-amafaranga-bishyuzwa-iyo-baka-ibyangombwa\/"},"modified":"2012-01-05T11:30:12","modified_gmt":"2012-01-05T11:30:12","slug":"bahangayikishijwe-n-amafaranga-bishyuzwa-iyo-baka-ibyangombwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/bahangayikishijwe-n-amafaranga-bishyuzwa-iyo-baka-ibyangombwa\/","title":{"rendered":"Bahangayikishijwe n\u2019amafaranga bishyuzwa iyo baka ibyangombwa"},"content":{"rendered":"<p>{Abanyarwanda benshi bakomeje kwinubira imikorere y\u2019inzego z\u2019ibanze mu bijyanye n\u2019imitangire y\u2019ibyangombwa bihesha umuturage uburenganzira ku byangombwa by\u2019inzira nka passport na laissez-passer.}<\/p>\n<p>Ubusanzwe kugirango umuntu ahabwe icyangombwa cy\u2019inzira, ntabwo ahita ajya ku biro bishinzwe abinjira n\u2019abasohoka ngo ahabwe icyo cyangombwa. Hari inzira ugomba kunyuramo.<\/p>\n<p>Ahantu ha mbere ubanza kwerekeza ni ku mukuru w\u2019umudugudu utuyemo, uw\u2019akagari, hanyuma ukabona kwerekeza ku biro by\u2019abinjira n\u2019abasohoka ukishyura amafaranga 10,000 kuri laissez-passer na 50,000 kuri passport. Aya mafaranga yishyurwa kuri Rwanda Revenue Authority. Mu myaka mike ishize, byabaga ngombwa ko ubanza no kunyura ku biro by\u2019umurenge, ariko ibi byarahindutse.<\/p>\n<p>Muri izo ngendo rero, ahavuga ikibazo ku baturage ni ku rwego rw\u2019imidugudu ahatangirwa igipapuro cya mbere gishyirwaho imikono y\u2019abayobozi batandukanye.<\/p>\n<p>Abaturage bavuga ko iyo bageze kuri uru rwego, usanga basabwa amafaranga menshi arimo ay&#8217;ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sant\u00e9), umutekano, isuku, uburezi, \u2026 ngo kandi nyamara akenshi baba batayateguye mu gikorwa cyo gusaba ibyangombwa. <\/p>\n<p>Ubwo twateguraga iyi nkuru, twaganiriye n\u2019abantu batandukanye, batugaragariza ibitekerezo byabo kuri iki kibazo. Bamwe bavuga ko babangamiwe, abandi bo bakavuga ko ababangamiwe ari abatuzuza inshingano zabo nk\u2019abantu bakunda igihugu.<\/p>\n<p>Uwitwa Kangabe yagize ati: \u201cTurabizi ko mu nshingano zacu nk\u2019abenegihugu kwishyura ariya mafaranga birimo, kuki se bahitamo gufatirana umuntu ushaka ibyangombwa kandi wenda aba abikeneye byihuse nta n\u2019amafaranga yandi yifitiye\u201d? <\/p>\n<p>Uwitwa Munyentwari we yagize ati: \u201cNjye sinanze kwishyura, ariko se niba amafaranga agomba kwishyurwa kuki hadashyirwaho uburyo bunoze kandi buzwi bwo kuyatangamo\u201d? <\/p>\n<p>Usibye abagaragaje ko ababangamiwe no kwishyuzwa mu gihe basaba ibyangombwa, hari n\u2019abavuga ko ibi nta kosa ribirimo na mba.   <\/p>\n<p>Uwitwa Rwibasira yagize ati: \u201cJye sinemeranya n\u2019abavuga ko babangamiwe. Ntukishyuze ibyo ukorera urwakubyaye, kereka wenda ayo bakwaka babaye bayibikira; kandi siko bijyenda kuko baguha \u2018re\u00e7u\u2019. Burya erega uba wubaka, ahubwo byagakwiye kugutera ishema kuko uba ugize umusanzu uha igihugu cyawe\u201d.<\/p>\n<p>Uwitwa Kaneza nawe yagize ati: \u201cAy\u2019umutekano ntawe utazi ko atangwa, ay\u2019isuku ni ngombwa, mutuelle ni \u2018assurance\u2019 yawe. Urumva se hari icyo bakurenganyaho? Impamvu bagutegera hariya wasanga utitabira umuganda, inama z\u2019imidugudu ukaba utazikoza, ukajya ku kazi saa kumi n&#8217;ebyiri za mu gitondo, ku mugoroba (ni urugero) ukanyura nko ku ishuri! Urumva se abayobozi bawe wowe uzabamenya ryari? Nanjye byambayeho ntazi n\u2019uko umudugudu wanjye witwa!\u201d<\/p>\n<p>{{MINALOC ibivugaho iki?}}<\/p>\n<p>Mu kiganiro kuri telefoni IGIHE.com yagiranye na Cyrille Turatsinze, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019ibihugu (MINALOC), yavuze ko kwishyuza abaturage muri ubu buryo ari amakosa.<\/p>\n<p>Turatsinze yagize ati: \u201cIbyo ni ugusimbuza ikibazo ikindi. Nta cyangombwa na kimwe gisaba kuba wujuje ikindi, keretse wenda aho bakenera indangamuntu ngo barebe nimero zayo, naho ubundi ibyangombwa ni uburenganzira bw\u2019umuturage&#8221;.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: &#8221; Kwishyura ayo mafaranga nabyo ni ngombwa ariko bifite uburyo bikorwamo, gusa niba hari ahagaragaye ikibazo ntimubifate nk\u2019aho ari ikibazo rusange mu Rwanda hose. Turi igihugu gifite umutekano, amategeko arubahirizwa, ahubwo abafite ibyo bibazo badutungira agatoki tukamenya uburyo tubikemura&#8221;.<\/p>\n<p>Ibi twabiganiriye mu gihe igihugu kiri mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abanyarwanda benshi bakomeje kwinubira imikorere y\u2019inzego z\u2019ibanze mu bijyanye n\u2019imitangire y\u2019ibyangombwa bihesha umuturage uburenganzira ku byangombwa by\u2019inzira nka passport na laissez-passer.} Ubusanzwe kugirango umuntu ahabwe icyangombwa cy\u2019inzira, ntabwo ahita ajya ku biro bishinzwe abinjira n\u2019abasohoka ngo ahabwe icyo cyangombwa. Hari inzira ugomba kunyuramo. Ahantu ha mbere ubanza kwerekeza ni ku mukuru w\u2019umudugudu utuyemo, uw\u2019akagari, hanyuma [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11790],"hashtag":[],"class_list":["post-19800","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-umuhoza-n-jessica"],"bylines":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19800","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19800"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19800\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19800"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19800"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19800"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19800"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19800"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}