{"id":19796,"date":"2012-01-05T10:20:12","date_gmt":"2012-01-05T10:20:12","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/alpha-blondy-arasaba-youssou-n-dour-kutaba-perezida\/"},"modified":"2012-01-05T10:39:00","modified_gmt":"2012-01-05T10:39:00","slug":"alpha-blondy-arasaba-youssou-n-dour-kutaba-perezida","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/alpha-blondy-arasaba-youssou-n-dour-kutaba-perezida\/","title":{"rendered":"Alpha Blondy arasaba Youssou N&#8217;dour kutaba perezida"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa mbere nibwo umuhanzi Youssou N&#8217;dour wo muri S\u00e9n\u00e9gal yatangaje kuri televiziyo ye ko aziyamamariza kuba Perezida w\u2019igihugu cye, bukeye bwaho nibwo mugenzi we ukomoka muri C\u00f4te d&#8217;Ivoire Alpha Blondy yahise amusaba ko yahagarika icyo cyemezo.}<\/p>\n<p>Alpha Blondy ni umuririmbyi nyafurika w\u2019injyana ya reggae uzwiho kuba ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakunze gutanga ubutumwa bwo guharanira ubwigenge no kurwanya ikandamiza n\u2019igitugu kigaragara muri Afurika.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha urubuga africahit.com, mu kiganiro yagiranye n\u2019umuhanga mu gusesengura ibya politiki wo mu gihugu cya C\u00f4te d&#8217;Ivoire witwa Kon\u00e9 Saydoo, Blondy yagize ati: \u201dIki cyemezo ndabona ari cyiza gusa gifite ingaruka nyinshi. Buri muntu agira ubunararibonye bwe. Kujya mu kibuga gifite ingaruka, ndabona bikomeye cyane kuko ushobora kuba inararibonye cyangwa umuhanga muri muzika ariko ntibivuze ko wahita uba n\u2019umuhanga muri politiki.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ko bishoboka ko yaba yarafatiye urugero kuri Michel Martelly uyobora igihugu cya Ha\u00efti wahoze ari umunyamuzika, bikaba ari nabyo bimutera imbaraga.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cSinzi icyo yishingikirije kuko umureba ubona afite ubwira bwinshi, gusa mugiriye inama yo kubyitondera. Yari mu muryango w\u2019abanyamuzika ariko mu buzima nta wamenya kuko afite ubushake ariko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mwuga yari asanzwemo kuko abanyapolitiki bagira ubwoko bwabo; uwiyemeje kuba umwe mu baturage b&#8217;ubwo bwoko hari amategeko runaka agomba kubanza kumenya ajyanye n\u2019uwo mukino kandi akaba asabwa no kuyubahiriza, niba ari ukugira nabi ugomba nabyo kubikora. Mwifurije amahirwe no kwitonda\u2019\u2019.<\/p>\n<p>N\u2019Dour azwi cyane ku isi nk\u2019ikirangirire muri muzika, cyane cyane yo mu bwoko bwa Salsa, Jazz na Hip-Hop akaba yaramenyekanye cyane ku Isi ubwo we na Neneh Cherry bakoraga indirimbo Seven Seconds yabonye umwanya muri Grammy Awards.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa mbere nibwo umuhanzi Youssou N&#8217;dour wo muri S\u00e9n\u00e9gal yatangaje kuri televiziyo ye ko aziyamamariza kuba Perezida w\u2019igihugu cye, bukeye bwaho nibwo mugenzi we ukomoka muri C\u00f4te d&#8217;Ivoire Alpha Blondy yahise amusaba ko yahagarika icyo cyemezo.} Alpha Blondy ni umuririmbyi nyafurika w\u2019injyana ya reggae uzwiho kuba ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakunze gutanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-19796","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19796","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19796"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19796\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19796"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19796"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19796"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19796"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19796"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}