{"id":19792,"date":"2012-01-05T09:00:58","date_gmt":"2012-01-05T09:00:58","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gasabo-urubyiruko-rw-i-gikomero-ruri-mu-bwigunge\/"},"modified":"2012-01-05T08:57:58","modified_gmt":"2012-01-05T08:57:58","slug":"gasabo-urubyiruko-rw-i-gikomero-ruri-mu-bwigunge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gasabo-urubyiruko-rw-i-gikomero-ruri-mu-bwigunge\/","title":{"rendered":"Gasabo: Urubyiruko rw\u2019i Gikomero ruri mu bwigunge"},"content":{"rendered":"<p>{\u201cKeretse uwaduha nk\u2019umuyobozi w\u2019umurenge ushinzwe imikino wenda,\u201d Iki nicyo gisubizo uhabwa n\u2019umusore wirabura, w\u2019imyaka 20, w\u2019igihagararo kiringaniye, akaba ari n\u2019umunyeshuri mu mashuri yisumbuye iyo umubajije niba urubyiruko rw\u2019iwabo rukora siporo?}<\/p>\n<p>Uyu musore akomeza avuga ko iwabo ntakwidagadura bagira bemera bakarekera aho gusa nyine. Ati: \u201cNone se wabigenza gute? Uremera ugapowa nyine, inaha nk\u2019iyo dushatse kwidagadura dukina amakarita gusa.\u201d<\/p>\n<p>Muri uyu murenge ugizwe n\u2019utugari dutanu, ndetse n\u2019imidugudu 20, ngo hari ibibuga bibiri by\u2019umupira w\u2019amaguru ariko nabyo bidatunganyije ku buryo byakinirwaho.<\/p>\n<p>Ariko ngo hari ingamba zo kwita kuri kimwe muri ibi bibuga giherereye kuri paruwasi gatolika yo muri uwo murenge, aho ngo umurenge wafashe ingamba zo guhamagarira urubyiruko kujya ruza rukifatanya n\u2019abakozi b\u2019umurenge buri wa gatanu muri siporo ikorerwa hamwe kugira ngo narwo rubashe gukunda siporo.<\/p>\n<p>Uru rubyiruko kandi ngo ubundi buryo rubangamiwemo no kuba ruri mu bwigunge, uretse kuba nta bikorwa by\u2019imyidagaduro ndetse n\u2019imikino bafite mu murenge wabo, ikindi kibazo gikomeye rufite, ni ukuba nta n\u2019akazi rugira. Nk\u2019uko Jean Sauveur Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Gikomero abitangaza.<\/p>\n<p>Kalisa abivuga muri aya magambo: \u201cAkenshi urubyiruko rw\u2019ino usanga nta n\u2019akazi rugira ariko tugerageza kubashishikariza kwibumbira mu makoperative bakagira icyo bakora ku buryo kugeza ubu hari abamaze kugura moto esheshatu zikora tagisi.\u201d<\/p>\n<p>Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gikomero bavugana na IGIHE.com bavuze ko ikinu umunttu w\u2019umusore abasha gukora ari ukuba umunyonzi ku gasantire(centre) k\u2019aho bita ku Rupangu. <\/p>\n<p>Uretse kuba uru rubyiruko rwifuza gukemurirwa ikibazo cy\u2019imikino n\u2019imyidagaduro, rwifuza ko n\u2019umuriro w\u2019amashanyarazi wakwihutishwa ukahagera kuko ngo nk\u2019abiga bibagora gusubiramo amasomo yabo basomera kudutadowa.<\/p>\n<p>Emmanuel Nsabimana wiga mumwaka wa gatatu w\u2019amashuri yisumbuye, ati: \u201cNk\u2019ubu bazanye umuriro ino, hahita haza n\u2019ama cyber caf\u00e9 ya internet maze aho guta umwanya mu kabari tukawumara dukora ubushakashatsi kuri internet.\u201d  <\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019uyu murenge, nawe yemeza ko ikibazo cy\u2019amashanyarazi ari ikibazo gikomereye uyu murenge wa Gikomero, kuko ngo iyo baba bafite umuriro bari no kujya bigisha urubyiruko imyuga itandukanye irimo n\u2019ubwogoshi, bikabafasha kuva mu bwigunge.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{\u201cKeretse uwaduha nk\u2019umuyobozi w\u2019umurenge ushinzwe imikino wenda,\u201d Iki nicyo gisubizo uhabwa n\u2019umusore wirabura, w\u2019imyaka 20, w\u2019igihagararo kiringaniye, akaba ari n\u2019umunyeshuri mu mashuri yisumbuye iyo umubajije niba urubyiruko rw\u2019iwabo rukora siporo?} Uyu musore akomeza avuga ko iwabo ntakwidagadura bagira bemera bakarekera aho gusa nyine. Ati: \u201cNone se wabigenza gute? Uremera ugapowa nyine, inaha nk\u2019iyo dushatse kwidagadura [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-19792","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19792","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19792"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19792\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19792"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19792"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19792"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19792"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19792"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}