{"id":19789,"date":"2012-01-05T09:13:10","date_gmt":"2012-01-05T09:13:10","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/udushya-12-twagaragaye-mu-nama-nkuru-ya-karindwi-y-abana\/"},"modified":"2012-01-05T17:15:14","modified_gmt":"2012-01-05T17:15:14","slug":"udushya-12-twagaragaye-mu-nama-nkuru-ya-karindwi-y-abana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/udushya-12-twagaragaye-mu-nama-nkuru-ya-karindwi-y-abana\/","title":{"rendered":"Udushya 12 twagaragaye mu nama nkuru ya karindwi y&#8217;abana"},"content":{"rendered":"<p>{Mu nama Nkuru y&#8217;igihugu y&#8217;abana yateranye ku nshuro ya karindwi kuwa 04 Mutarama 2012, habayemo udushya tunyuranye, nk&#8217;uko bisanzwe bizwi ko abana barangwa n&#8217;udushya twinshi kandi tunezeza bo ubwabo n&#8217;abo badukorera. Mu dushya twabayeho, agahatse utundi ni aho umwana yasabye ko habaho na &#8220;Gahunda ya Gira inshuti Munyarwanda&#8221; afatiye kuri gahunda isanzweho ya &#8220;Gira inka Munyarwanda.&#8221;}<\/p>\n<p>{{1. Ba MC bombi bari abana bato}}<\/p>\n<p>Iyi  nama y&#8217;abana yayobowe na Minisitiri w&#8217;intebe, ariko abari bayoboye ibiganiro n&#8217;abatangaga ijambo (MC &#8211; Master of Ceremony) ni abana bato. Mu gitondo byakozwe n&#8217;umwana w&#8217;umuhungu Patience Bavandimwe w&#8217;i Nyamagabe, ku gicamunsi bikorwa n&#8217;umwana w&#8217;umukobwa. Aba bana bato ntibatindiganyaga guhagarika cyangwa guhwitura uwatindanaga ijambo, kabone n&#8217;iyo yaba ari umuminisitiri cyangwa se undi muyobozi usanzwe mu nzego zo hejuru. Nta n&#8217;impungenge baterwaga no kwaka ijambo uryihaye atari we barigeneye.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11612 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/MC.jpg\" alt=\"MC Patience Bavandimwe\" \/><figcaption>MC Patience Bavandimwe<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{2. Abana bagaragaje impano idasanzwe yo kuririmba}}<\/p>\n<p>Mu masaha yo gufungura (kurya) abana basusurukijwe n&#8217;umuhanzi Jean Paul Samputu wabaririmbiraga indirimbo ziberekeyeho. Agashya muri icyo gitaramo ni uko abana batandatu baririmbye umwe umwe indirimbo zibajemo uwo mwanya, zikongererwa umuriri n&#8217;uburyohe ku bw&#8217;umuziki bacurangirwaga na Didier afatanyije na Samputu, bigakorwa neza neza nk&#8217;aho bateguranye indirimbo. Abana bagaragaje ko barimo abahanzi bakomeye n&#8217;abaririmbyi badashakisha. Mu baririmbye harimo umwana muto ubana n&#8217;ubumuga bw&#8217;ingingo wagize ati &#8220;Twese turishimye&#8221;.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11602 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN3473.jpg\" alt=\"Uwo mu kagare iburyo niwe wariririmbye &quot;Twese turishimye&quot;\" \/><figcaption>Uwo mu kagare iburyo niwe wariririmbye &quot;Twese turishimye&quot;<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{3. Amazi make ntiyahariwe imfizi, yahariwe imitavu}}<\/p>\n<p>Umugani wa Kinyarwanda &#8220;iyo amazi abaye make aharirwa imfizi&#8221; ntiwari ufite umwanya ejo hashize, ahubwo hakoze undi ugira uti &#8220;umwana ni umutware&#8221;. Ubwo Hotel y&#8217;inyenyeri enye yatenguhaga abaje gufata amafunguro, byabaye ngombwa ko mu bupfura bwa Kinyarwanda no kubaha abana bo &#8220;Nyiribirori&#8221; bakaba n&#8217;amizero y&#8217;ejo y&#8217;igihugu, nibo bagaburiwe mbere, ndetse aho igaburo rishize bakimurirwa ku yandi meza abakuru bakababererekera. Uku guharira abana no kubagira nyambere byashimwe na buri wese wabibonye, kabone n&#8217;iyo we yaba atarikoze ku munwa. Muri make byabaye bike, hemezwa ko abana bagaburirwa mbere.<\/p>\n<p>{{4. Minisiteri ebyiri zahagarariwe n&#8217;umuntu umwe}}<\/p>\n<p>Kalisa Edouard yahagarariye Minisitiri ebyiri muri iriya nama. Yahagarariye Minisiteri y&#8217;Umuco na Siporo, ahagararira na Minisitieri y&#8217;urubyiruko. Izi minisiteri zahoze muri imwe ziratandukanywa, zisubizwa muri imwe, zirongera ziratandukanywa.<\/p>\n<p>{{5. &#8230; Neza  ariko si neza &#8230;}}<\/p>\n<p>Nzabahimana Emmanuel ni umwana ubana n&#8217;ubumuga bw&#8217;ingingo waturutse i Huye. Yagize ati &#8220;Ababana n&#8217;ubumuga bafatwa neza, ariko si neza&#8221;. Yasabye ko byatekerezwaho neza bakarushaho kwitabwaho.<\/p>\n<p>{{Udushya mu byasabwe n&#8217;abana}}<\/p>\n<p>6. Umwana umwe mu butumwa bwe yasabye ko nk&#8217;uko habaho gahunda ya &#8220;Gira inka Munyarwanda&#8221; habaho na gahunda yise &#8220;Gira inshuti Munyarwanda&#8221; Yasobanuye ko byaba imwe mu ngamba nziza zo kurwanya ubukene nk&#8217;uko Gira inka Munyarwanda yafashije mu kuburwanya. Uwo mwana yavuze ko Gira inshuti Munyarwanda yabaho mu gihe urugo rukize kandi rwifashije rwafata umuryango ukennye rukawitaho, rukawufasha kwivana mu bukene.<\/p>\n<p>7. Umwana uhagarariye impunzi zo mu nkambi ya Gatsibo yasabye ko mu kigo cyabo hakubakwa ishuri rya &#8220;Nine Years Basic Education&#8221;, bikabafasha kudakora urugendo rw&#8217;ibilometero icumi buri munsi bajya ku mashuri.  Uyu mwana yabisabye afatiye ku bikorwa mu nkambi ya Kiziba muri Karongi n&#8217;iya Gihembe muri Gicumbi.<\/p>\n<p>8. Abana basabye ko guhana umubyeyi utererana abana byava mu mategeko mbonezamubano (code civil) bigashyirwa mu mategeko ahana (code p\u00e9nal).<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11604 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN3502.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>9. Abana basabye ko bwaki yarangirana n&#8217;uyu mwaka, ku buryo mu wa 2013 nta mwana n&#8217;umwe waba akirwara bwaki kuko ngo &#8220;Ibiryo biriho&#8221;.<\/p>\n<p>10. Abana basabye ko impinja n&#8217;abahungu bakiri bato bo mu gihugu cyose basiramurwa nibura ku gipimo cya 80 %, kandi bigakorwa ku buntu.<\/p>\n<p>11. Abana basabye ko abaganga bose bahabwa amahugurwa y&#8217;amarenga kugirango bajye babasha gusobanukirwa imvugo-shusho y&#8217;abana batabasha kuvuga kimwe n&#8217;abandi baba bafite uburwayi ababyeyi babo batabasha gusobanura, kuko ngo iyo batabasha kumenya neza amarenga y&#8217;umwana bitiranya uburwayi.<\/p>\n<p>{{Agashya mu byasabwe n&#8217;ubuyobozi}}<\/p>\n<p>12.Bimenyerewe ko abayobozi bavuga ngo ingamba zafashwe n&#8217;imyanzuro yagenwe bizagerwaho ku gipimo gishimishije. Minisitiri w&#8217;intebe we yagize ati &#8220;Iyi myanzuro ntigomba kuzagerwaho kuri 85 %, ahubwo tuzahure umwaka utaha byose byaragezweho ijana ku ijana.&#8221; Yanasabye kandi abana kuba abavugizi ba Leta mu miryango yabo, bakangurira ababyeyi babo kwita no ku zindi mfubyi. <\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu nama Nkuru y&#8217;igihugu y&#8217;abana yateranye ku nshuro ya karindwi kuwa 04 Mutarama 2012, habayemo udushya tunyuranye, nk&#8217;uko bisanzwe bizwi ko abana barangwa n&#8217;udushya twinshi kandi tunezeza bo ubwabo n&#8217;abo badukorera. Mu dushya twabayeho, agahatse utundi ni aho umwana yasabye ko habaho na &#8220;Gahunda ya Gira inshuti Munyarwanda&#8221; afatiye kuri gahunda isanzweho ya &#8220;Gira inka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16804],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-19789","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-coverageabana_article","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19789","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19789"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19789\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19789"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19789"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19789"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19789"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19789"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}