{"id":19783,"date":"2012-01-05T07:40:30","date_gmt":"2012-01-05T07:40:30","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itandukaniro-ry-imyigishirize-y-ibinyoma-n-iy-ukuri\/"},"modified":"2012-01-05T07:36:45","modified_gmt":"2012-01-05T07:36:45","slug":"itandukaniro-ry-imyigishirize-y-ibinyoma-n-iy-ukuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itandukaniro-ry-imyigishirize-y-ibinyoma-n-iy-ukuri\/","title":{"rendered":"Itandukaniro ry\u2019imyigishirize y\u2019ibinyoma n\u2019iy\u2019ukuri"},"content":{"rendered":"<p>{Iminsi tugezemo ni iminsi bimwe mu bimenyetso byahanuwe byerekana iminsi ya nyuma birimo kugenda bisohora, ku bwabyo ntabwo umuntu yashidikanya ko turimo gusatira imperuka, muri ibyo byahanuwe rero  harimo n\u2019inyigisho z\u2019ibinyoma akaba ari nayo mpamvu dukwiye kumenya itandukaniro z\u2019inyigisho z\u2019ukuri n\u2019iz\u2019ibinyoma bibiliya ivuga.}<\/p>\n<p>Iyo usomye ijambo ry\u2019Imana muri \u201c1 Yohana 4: 1\u201d Handitse ngo \u201cBakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b\u2019ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. Iki abe aricyo kibamenyesha umwuka w\u2019Imana: Umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri niwo wavuye ku Mana.<\/p>\n<p>Muri 1 Yohana 2: 22 \u201cHo hagira hati Mbese umunyabinyoma no inde? Keretse uhakana ko yesu Atari kristo? Uhakana Data wa twese n\u2019Umwana we niwe Antikristo. Umuntu wese uhakana uwo mwana  Ntafite na se, uwemera uwo mwana niwe ufite se.<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande ariko dukwiye kwibuka ko hari n\u2019abandi bavuga izina rya Yesu ku munwa ariko Imitima yabo ikamuba kure, abo nibo Yesu ubwe yabwiye  abagishwa be ko ari indyarya  muri Matayo 23:13-39, ngo bajye birinda umusemburo wabo, n\u2019inyigisho zabo ngo boza igikombe n\u2019imbehe inyuma, ariko imbere huzuye ubwambuzi bwabo, bameze nk\u2019ibituro bisize ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y\u2019abapfuye n\u2019ibihumanya byabo, abo nibo bafarisayo, uyu munsi rero turabafite mu nsengero zacu, akenshi uzanababona cyangwa ubumwe bigisha ibihabanye n\u2019ibyo Yesu ashaka  cyangwa bakabeshyera Imana ngo Yavuze itavuze.<\/p>\n<p>Bene abo twavuze haruguru baba bafite igikundiro cyane kuko bigisha ibyo amatwi y\u2019abantu benshi ashaka kumva, birinda kwigisha abantu kureka byaha kuko bisharirira amatwi yacu, ahubwo bakabeshya abantu ko Imana igiye kubaha umugisha, amahoro, gukira, kuzamurwa mu ntera, kujya mu bihugu byinshi, gutunga no gutunganirwa n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Gusa birengagiza ko bibiriya ivuga ngo nta mahoro y\u2019umunyabyaha, ikongera ngo abashaka ubukire n\u2019icyubahiro babishakishe gukora neza badacogora, erega Imana ni inyamahoro kandi itanga Umugisha, gusa icyo ibanza ni ubugingo kuko ivuga ngo: \u201cMushake ubwami bw\u2019Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose muzabyongererwa\u201d.<\/p>\n<p>Bene data aba bigisha baradushuka kubw\u2019Inyungu zabo bwite, ntibakorera Imana na gato, ntago dukwiye rero kubaha umwanya ngo batuyobye, gusa inama bibiliya ibagira ni imwe ni uko bakwihana  kuko batazandikwa mu gitabo cy\u2019ubugingo, tubisoma muri \u201cEzekiyeli 13:1-  \u201cMaze ijambo ry\u2019Uwiteka  rinzaho riti \u201cMwana w\u2019umuntu ,uhanurire abahanuzi ba isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo uti \u201cNimwumve ijambo ry\u2019Uwiteka Uko niko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b\u2019abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari ntabyo bategetswe,&#8230; Ntabwo bazandikwa mu gitabo cy\u2019inzu ya isirayeli habe no kwinjira muri mu gihugu cya Isirayeli.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Iminsi tugezemo ni iminsi bimwe mu bimenyetso byahanuwe byerekana iminsi ya nyuma birimo kugenda bisohora, ku bwabyo ntabwo umuntu yashidikanya ko turimo gusatira imperuka, muri ibyo byahanuwe rero harimo n\u2019inyigisho z\u2019ibinyoma akaba ari nayo mpamvu dukwiye kumenya itandukaniro z\u2019inyigisho z\u2019ukuri n\u2019iz\u2019ibinyoma bibiliya ivuga.} Iyo usomye ijambo ry\u2019Imana muri \u201c1 Yohana 4: 1\u201d Handitse ngo \u201cBakundwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9165],"tags":[16770],"byline":[12997],"hashtag":[],"class_list":["post-19783","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ivugabutumwa","tag-homenews","byline-ernest-rutagungira"],"bylines":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12997,"name":"Ernest RUTAGUNGIRA","slug":"ernest-rutagungira","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19783","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19783"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19783\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19783"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19783"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19783"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19783"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19783"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}