{"id":19780,"date":"2012-01-05T06:50:41","date_gmt":"2012-01-05T06:50:41","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hcr-yakuye-amaboko-ku-mpunzi-zo-kuva-mu-1959-kugeza-1998\/"},"modified":"2012-01-05T12:13:31","modified_gmt":"2012-01-05T12:13:31","slug":"hcr-yakuye-amaboko-ku-mpunzi-zo-kuva-mu-1959-kugeza-1998","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hcr-yakuye-amaboko-ku-mpunzi-zo-kuva-mu-1959-kugeza-1998\/","title":{"rendered":"HCR yakuye amaboko ku mpunzi zo kuva mu 1959 kugeza 1998"},"content":{"rendered":"<p>{Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryasohoye itangazo rivuga ko ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y\u20191959 n\u20191998 buzarangira tariki 30 Kamena 2013. } <\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019imicungire y\u2019ibiza n\u2019impunzi Gen. Marcel Gatsinzi, mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru yavuze ko icyemezo cyo gukuraho sitati y\u2019ubuhunzi rusange ku Banyarwanda cyatangajwe n\u2019iri shami rya Loni ku wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2011, gishyikirizwa u Rwanda kuya 2 Mutarama 2012. Minisitiri Gatsinzi ati: &#8220;Iki  cyemezo cyadushimishije nk\u2019u Rwanda.\u201d  <\/p>\n<p>Nk\u2019uko iri tangazo ribisobanura, iki cyemezo ngo kirareba impunzi z\u2019Abanyarwanda zahunze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 1998. Umubare munini w\u2019impunzi z\u2019Abanyarwanda ukaba ari abahunze igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n\u2019abagiye bahunga nyuma yaho kugeza mu 1998 mu bihe by\u2019intambara z\u2019abacengezi.<\/p>\n<p>Minisitiri Gatsinzi yavuze ko HCR izatangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo kuya 30 Kamena 2013, bivuze ko Umunyarwanda witwa impunzi uzaba akiri hanze Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku mpunzi ritazaba rimubara nk\u2019uwo rigomba guha ubufasha.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11589 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Minisitiri_Gatsinzi_Marcele.jpg\" alt=\"Minisitiri w\u2019imicungire y\u2019ibiza n\u2019impunzi Gen. Marcel Gatsinzi\" \/><figcaption>Minisitiri w\u2019imicungire y\u2019ibiza n\u2019impunzi Gen. Marcel Gatsinzi<\/figcaption><\/figure>\n<p>Icyemezo cy\u2019ikurwaho ry\u2019ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bakiri mu buhungiro cyari giteganyijwe gutangazwa ku itariki ya 31 Ukuboza 2011, ariko kigatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 30 Kamena 2012.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bagera kuri 3.424.919 bari barahungiye mu bihugu bitandukanye nibo bamaze gutahuka kuva mu mwaka 1994, abagera ku bihumbi ijana akaba aribo bakiri hanze y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>{{Foto:}} Nkurunziza<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryasohoye itangazo rivuga ko ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y\u20191959 n\u20191998 buzarangira tariki 30 Kamena 2013. } Minisitiri w\u2019imicungire y\u2019ibiza n\u2019impunzi Gen. Marcel Gatsinzi, mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru yavuze ko icyemezo cyo gukuraho sitati y\u2019ubuhunzi rusange ku Banyarwanda cyatangajwe n\u2019iri shami rya Loni ku wa gatanu tariki ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-19780","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19780","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19780"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19780\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19780"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19780"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19780"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19780"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19780"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}