{"id":19775,"date":"2012-01-04T20:40:23","date_gmt":"2012-01-04T20:40:23","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhaguruke-mugire-umujinya-murinde-abana-banyu-kuba-abayaya\/"},"modified":"2012-01-04T20:39:30","modified_gmt":"2012-01-04T20:39:30","slug":"muhaguruke-mugire-umujinya-murinde-abana-banyu-kuba-abayaya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhaguruke-mugire-umujinya-murinde-abana-banyu-kuba-abayaya\/","title":{"rendered":"Muhaguruke mugire umujinya, murinde abana banyu kuba abayaya"},"content":{"rendered":"<p>{Ibi ni ibyatangajwe n\u2019Umubobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yasuraga abaturage b\u2019Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.}<\/p>\n<p>Uru rugendo yarukoze ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kwegereza ubuyobozi abaturage kuri uyu wa 03 Mutarama.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa KigAli yasobanuriye abaturage bari baje kumwakira, ibyerekeye igikorwa cyo kwandika ubutaka no kubwishyurira uko giteye abamara urujijo n\u2019impungenge bari bagifiteho.<\/p>\n<p>Uretse iby\u2019ubutaka kandi, Fidele Ndayisaba, yanabasabye kubungabunga ubuzima bw\u2019abana babo, babarinda kuzavamo abajura n\u2019indaya, abasaba kubashishikariza gukunda ishuri, kuko kgeza ubu kwiga bishoboka ku mwana wese w\u2019Umunyarwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cMuhaguruke mugire umujinya murinde abana banyu kuba abayaya n\u2019ababoyi hato batazavamo indaya n\u2019abajura. Mureke kubacura igikoma, mu barinde inzoga kuko abana barerwa n\u2019igikoma n\u2019amata. Ubundi kandi mubohereze kwiga bityo duteze imbere igihugu cyacu.\u201d <\/p>\n<p>Felicien Kayumba, w\u2019imyaka 47 ukora umwuga wo guhinga, avuga ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari ibintu byiza cyane.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTwishimiye ko Umuyobozi  w\u2019Umujyi wa Kigali yadusuye rwose. Ubuyobozi bwo ha mbere, nka Perefe yajyagaho akaba yagera n\u2019aho ahindurirwa imirimo hari segiteri atagezemo kandi ibarirwa muri perefegitura ayobora. Ibi rero bituma tubagirira icyizere.\u201d<\/p>\n<p>Mu bibazo Umuyobozi w\u2019Umurenge wa Gikomero yagaragarije Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali, harimo icy\u2019uko uyu Murenge nta mashanyarazi ugira, ikibazo cy\u2019amazi mu kagari ka Gicaca, kutagira isoko rya kijyambere, n\u2019ikibazo cy\u2019uumuhanda ubahuza n\u2019indi mirenge utameze neza.<br \/>\nUyu Murenge utuwe n\u2019abaturage 16764, niwo wa mbere mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba agendereye muri uyu mwaka wa 2012.<\/p>\n<p>Kuri uwo munsi kandi  Mayor w\u2019Umujyi wa Kigali yabanje gusura ibikorwa by\u2019inyubako igezweho y\u2019ishuri rya Remera catholique naryo riherereye mu Karere ka Gasabo, igomba gutangirana n\u2019uyu mwaka w\u2019amashuri wa 2012. <\/p>\n<p>Iyi nyubako y\u2019igorofa ikaba ihagaze yarubatswe ku  gaciro ka miliyoni 600 z\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda nk\u2019uko twabitangarijwe na Padiri Innocent Consolateur, uyobora iryo shuri.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11582 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mayor_Ndayisaba_agirana_ibiganiro_n_abaturage_b_umurenge_wa_Gikomero.jpg\" alt=\"Fidele Ndayisaba aganira n&#039;abaturage b&#039;Umurenge wa Gikomero\" \/><figcaption>Fidele Ndayisaba aganira n&#039;abaturage b&#039;Umurenge wa Gikomero<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11584 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umuyobozi_w_umujyi_wa_Kigali_Fidel_Ndayisaba_na_Mayor_w_Gasabo_Willy_Ndizeye_ubwo_basuraga_inyubako_nshya_y_ishuri_rya_Remera_Catholique.jpg\" alt=\"Uhereye iburyo hari Umuyobozi w\u2019Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye, Fidele Ndayisaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Alphonse Nizeyimana berekwa inyubako z&#039;ishuli\" \/><figcaption>Uhereye iburyo hari Umuyobozi w\u2019Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye, Fidele Ndayisaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Alphonse Nizeyimana berekwa inyubako z&#039;ishuli<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11581 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Itorero_ry_umurenge_ribyinira_abayobozi_b_umujyi_wa_Kigali_n_akarere_ka_Gasabo.jpg\" alt=\"Itorero ry&#039;Umurenge ribyinira abayobozi b&#039;Umujyi wa Kigali n&#039;Akarere ka Gasabo\" \/><figcaption>Itorero ry&#039;Umurenge ribyinira abayobozi b&#039;Umujyi wa Kigali n&#039;Akarere ka Gasabo<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ibi ni ibyatangajwe n\u2019Umubobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yasuraga abaturage b\u2019Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.} Uru rugendo yarukoze ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kwegereza ubuyobozi abaturage kuri uyu wa 03 Mutarama. Umuyobozi w\u2019Umujyi wa KigAli yasobanuriye abaturage bari baje kumwakira, ibyerekeye igikorwa cyo kwandika ubutaka no kubwishyurira uko giteye abamara urujijo n\u2019impungenge [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-19775","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19775","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19775"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19775\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19775"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19775"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19775"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19775"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19775"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}