{"id":19774,"date":"2012-01-04T17:48:50","date_gmt":"2012-01-04T17:48:50","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abacururiza-mu-muhanda-batewe-inkeke-na-ruswa-basabwa\/"},"modified":"2012-01-04T17:47:42","modified_gmt":"2012-01-04T17:47:42","slug":"abacururiza-mu-muhanda-batewe-inkeke-na-ruswa-basabwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abacururiza-mu-muhanda-batewe-inkeke-na-ruswa-basabwa\/","title":{"rendered":"Abacururiza mu muhanda batewe inkeke na ruswa basabwa"},"content":{"rendered":"<p>{Abacururiza mu mihanda mu buryo butemewe baravuga ko hashize igihe bakwa ruswa n\u2019abaza kubafata, kuri iki kibazo Umujyi wa Kigali uvuga ko uzafatwa yakira ruswa azabihanirwa.}<\/p>\n<p>Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n\u2019amategeko, aba bavuga ko rimwe na rimwe iyo baje gufatwa bakwa ruswa n\u2019inzego zitandukanye aho ngo iyo babahaye amafaranga bahita babarekura bakikomereza ubucuruzi.<\/p>\n<p>Nyirahabimana twasanze mu Mujyi wa Kigali rwagati yavuze ko akora ubu bucuruzi azi neza ko butemewe avuga ariko ko ababazwa cyane n\u2019abaza bakaba ruswa bityo nyuma y\u2019aho bakabareka bagakomeza gucuruza.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cKenshi tuza gucururiza mu muhanda tubizi neza ko bitemewe ariko kubera gushaka amaramuko turabikora hari ubwo haza abantu tutazi ariko bashaka kudufata, iyo agufashe umuha amafaranga akakurekura ugakomeza gucuruza\u201d.<\/p>\n<p>Undi mucuruzi ukorera mu muhanda mu buryo butemewe witwa Mutangana Pierre yagize ati: \u201cBidushyira mu gihombo cyane kuba batwaka ruswa kandi n\u2019icyo twinjiza ntabwo gihagije\u201d.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11580 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ntabwo_baba_bifuza_ko_bafotorwa-2.jpg\" alt=\"Ntabwo baba bifuza ko bafotorwa\" \/><figcaption>Ntabwo baba bifuza ko bafotorwa<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mu kiganiro cyiharihe IGIHE.com yagiranye n\u2019Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yavuze ko kugeza ubu inzego z\u2019ubuyobozi zafashe ingamba zitandukanye mu kubuza aba bajya gucururiza mu mihanda kandi bitemewe.<\/p>\n<p>Ndayisaba yavuze ko hakomeje kugabanyuka umubare w\u2019abishora mu mihanda kuhacururiza aho ababikora baba bihishe.<\/p>\n<p>Yemeye ko hari abashinzwe gufata aba bacuruza mu buryo butemewe n\u2019amategeko aho babasanga aho bakorera hirya no hino bakabafata.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cHari uburyo bwinshi dukoresha mu guhashya ko abakora ubu bucuruzi butemewe babureka, tubafata kuko baba barenze ku mabwiriza, icyo dusaba abajya kubafata ni uko baba inganyamugayo.\u201d<\/p>\n<p>Ndayisaba yavuze ko aba babijyamo bakaka ruswa batabyemerewe ko uwabifatirwamo yahanwa bikomeye.<\/p>\n<p>Umujyi wa Kigali utangaza ko mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hakorera abacuruzi batabyemerewe basaga 6300, nyuma y\u2019ibarura ryakozwe hagamijwe kumenya umubare nyawo wabo hazakurikiraho kubashakira aho gukorera.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11579 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umwe_mu_bakora_ubu_bururuzi_butemewe.jpg\" alt=\"Umwe mu bakora ubu bururuzi butemewe\" \/><figcaption>Umwe mu bakora ubu bururuzi butemewe<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11577 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ahakorerwa_ubu_bucuruzi.jpg\" alt=\"Ntabwo baba bifuza ko bafotorwa\" \/><figcaption>Ntabwo baba bifuza ko bafotorwa<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abacururiza mu mihanda mu buryo butemewe baravuga ko hashize igihe bakwa ruswa n\u2019abaza kubafata, kuri iki kibazo Umujyi wa Kigali uvuga ko uzafatwa yakira ruswa azabihanirwa.} Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n\u2019amategeko, aba bavuga ko rimwe na rimwe iyo baje gufatwa bakwa ruswa n\u2019inzego zitandukanye aho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-19774","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19774","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19774"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19774\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19774"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19774"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19774"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19774"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19774"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}