{"id":19771,"date":"2012-01-12T13:34:16","date_gmt":"2012-01-12T13:34:16","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amateka-y-amastudio-mu-rwanda-igice-cya-i\/"},"modified":"2012-01-13T09:00:30","modified_gmt":"2012-01-13T09:00:30","slug":"amateka-y-amastudio-mu-rwanda-igice-cya-i","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amateka-y-amastudio-mu-rwanda-igice-cya-i\/","title":{"rendered":"Amateka y\u2019Amastudio mu Rwanda (Igice cya I)"},"content":{"rendered":"<p>-* {{Wari uzi ko Radio Contact yari ifite studio?}}<\/p>\n<p>-*{{ Ese waba wari uzi studio yabanje nyuma ya Jenoside?}}<\/p>\n<p>-*{{  Wari uzi ko mu Rwanda hari amastudio arenga 45 n&#8217;ubwo avugwa cyane ari make? }}<\/p>\n<p>{Mu gutera imbere kw&#8217;umuziki nyarwanda, amastudio abigira uruhare runini. Mu Rwanda kuri ubu hari amastudio menshi arwanira guteza imbere umuziki nyarwanda. Mu busesenguzi bukorwa n&#8217;abatunganya umuziki (Producers), bagaragaza ko ubwinshi bwayo budahwanye n&#8217;umusaruro atanga. } <\/p>\n<p>Muri iki gice cya mbere twifuje kubanza kubagezaho amastudio ari mu Rwanda nyuma tukazabagezaho uko abayakoramo babona iterambere ry&#8217;umuziki nyarwanda.<\/p>\n<p>Muri uru rutonde uramenyeramo uburyo hari imwe mu maradiyo yumvikana mu Rwanda yatunze studio yakorewemo zimwe mu ndirimbo zamenyekanye kandi zizwi. Uramenyeramo kandi n&#8217;amastudio ari mu zatangiye mbere y&#8217;izindi. Tuzanabagezaho amastudio yamenyekanye ariko atakibaho kuri ubu. <\/p>\n<p>1. {{Unlimited Records}}  ya Albert Niyonzima iba mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo, ahitwa Tarinyota munsi ya Grace Hotel.  Ikorwamo na producer Lick Lick hamwe na Fazzo. Yakorewemo indirimbo nka Zoubedha ya Kamichi na The Ben, Inkoramutima ya Meddy, Kamere ya TNP, Naratomboye ya King James n\u2019izindi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11613 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/lick4.jpg\" alt=\"Producer Lick Lick ari gutunganya indirimbo muri Unlimited Records\" \/><figcaption>Producer Lick Lick ari gutunganya indirimbo muri Unlimited Records<\/figcaption><\/figure>\n<p>2. {{The Focus}} bivugwa ko ari iy\u2019idini rya Zion Temple ikayoborwa na Mans.  Ikorwamo na Producion iba mu Karere ka Kicukiro ku muhanda ugana kuri Bralirwa. Ikorerwamo na Producer Lick Lick, Producer Youssufu Muhoza, Jackson Daddoey (bivugwa ko yaba yaravuyemo), Producer DJ B (ufite n\u2019indi studio akoreramo). Indirimbo ya mbere yakorewemo ni Umwamikazi ya Kamichi na Bablee, izindi zakorewemo ni indirimbo za Dream Boyz nka Mumutashye na Bella, Aho Ruzingiye ya Kamichi, Imari Iziritse (version II) ya Pacson na All Stars.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11615 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/dj-b.jpg\" alt=\"DJ B, umwe mu bakoreye ibihangano muri The Focus\" \/><figcaption>DJ B, umwe mu bakoreye ibihangano muri The Focus<\/figcaption><\/figure>\n<p>3. {{Hope Street Studio}} bivugwa ko ari iya mushiki wa Producer Gatsinda Jean Paul uzwi nka Jay-P . Iba i Remera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, igakorera mu nyubako ya Minisitiri Bazivamo Christophe mu gikari, ikorerwamo na Jay-P. Yakoze indirimbo Gikomando ya Rafiki, Nzakubona ryari ya King James, Haguruka ya Miss Jojo, Rekana Nabo ya Elion Victory na Sakwe Sakwe ya Kitoko, Party ya Just Family.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11617 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/jayp2.jpg\" alt=\"Producer Jay P ukorera muri Hope Street studio\" \/><figcaption>Producer Jay P ukorera muri Hope Street studio<\/figcaption><\/figure>\n<p>4. {{Bridge Studio}} ya Jacques uwizeyimana uzwi ku izina rya Jack Ross. Iba mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo ku muhanda ugana kuri Avenue Paul VI. Iri imbere ya Grace Hotel ikaba ituranye na Unlimitted Records. Ikorerwamo na Producer Junior. Yatangijwe na Nicolas Mucyo yitwa Amnet Studio; yari iya Nzeyimana Emile ahita ayita Bridge Records icyo gihe yabaga i Remera mu Giporoso. Yakorewemo indirimbo nka Akaramata ya Meddy, Nsubiza na Kuki za Emmy, Adelphina ya Knowless n\u2019izindi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11627 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/juno.jpg\" alt=\"Producer Junior wo muri Bridge Records\" \/><figcaption>Producer Junior wo muri Bridge Records<\/figcaption><\/figure>\n<p>5.\t{{Celebrity Music Studio}} ikorera mu Gatsata, ikorerwamo na Producer Jimmy ari nawe nyirayo. Iba aho bita ku gataje mu rupangu rwabayemo igihe kinini itsinda rya Just Family.  Yakorewemo indirimbo zayo nyinshi za Just Family, umuhanzi Jozzy ndetse n\u2019indirimbo imwe zitamenyekanye y\u2019umunyamakuru Mr One.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11616 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/1111010832jteta.jpg\" alt=\"Icyumba gifatirwamo amajwi muri studio ya Celebrity Music (Aba ni abahanzi bagize itsinda rya 5Stars)\" \/><figcaption>Icyumba gifatirwamo amajwi muri studio ya Celebrity Music (Aba ni abahanzi bagize itsinda rya 5Stars)<\/figcaption><\/figure>\n<p>6. {{Ibisumizi }} ya Gatsinzi Emery (Riderman) ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo mu aho bita Tarinyota. Nta mukozi uyikoramo ushikamye mu by\u2019ukuri. Gusa iba isimburanirwamo n\u2019abaproducer baba bavuye mu yandi mastudio ari bo Karuhije Kazungu Philbert bita T-Brown, Karamuka Jean Luc uzwi ku izina rya Junior Multisystem, Fazzo, na Davydenko Ashraf. Indirimbo yakorewemo izwi ni Umurashi ya Riderman.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11618 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/378804_240228432710474_100001699573543_568153_224072563_n.jpg\" alt=\"Producer Cyiza Fazzo nawe ujya ukorera muri studio Ibisumizi\" \/><figcaption>Producer Cyiza Fazzo nawe ujya ukorera muri studio Ibisumizi<\/figcaption><\/figure>\n<p>7. {{Narrow Road Studio}} y\u2019Umunyarwanda witwa Ezra Kwizera uba mu gihugu cya Canada; ikoreramo na Producer Piano. Iba mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo, ruguru gato ya Banki y\u2019Abaturage y\u2019u Rwanda. Indirimbo zamenyekanye zavuyemo ni nka Urukingo ya Urban Boyz, Harabura Iki ya King James na Princess Priscilla, Ngwino Undebe ya Kamichi, Mbabarira ya Princesse Priscilla, Hood Inyumve na Afande za K8, DJ ya Kitoko na K8, Nzakwizirikaho ya Uncle Austin. Ikorerwamo na Producer Patrick Bugingo uzwi ku izina rya Pastor P.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11619 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/-Pastor-P.jpg\" alt=\"Producer Pastor P\" \/><figcaption>Producer Pastor P<\/figcaption><\/figure>\n<p>8. {{Kina Music Studio }} ya Ishimwe Cl\u00e9ment akaba ari nawe Producer uyikoreramo. Ikorera mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Rwezamenyo akagari ka Kabuguru ya II. Indirimbo zakorewe muri iyi studio ni Imyaka 3 ya Cassanova, Igire Hino ya Miss Jojo na Faycal, Mbohora na Uranzi za Faycal, Inshuti Nyanshuti ya The Ben, Mbohora ya Faycal, Nkwite Nde ya Riderman, Buhoro Buhoro n\u2019izindi ndirimbo nyinshi ziri kuri \u2018Umvandimwe\u2019, album nshya ya King James.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11620 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/arton14474.jpg\" alt=\"Producer Cl\u00e9ment ari muri Studio ye Kina Music\" \/><figcaption>Producer Cl\u00e9ment ari muri Studio ye Kina Music<\/figcaption><\/figure>\n<p>9. {{Top 5 Sai}} y\u2019uwitwa Patrick Uwineza . Ikorerwamo na Procer Jean Luc na Junior bakomoka muri Congo (RDC). Ibarizwa mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Menge. Niyo yonyine ifite urubuga rwa internet [www.top5sai.com->http:\/\/www.top5sai.com] itangarizaho amakuru yayo n\u2019ay&#8217;abahanzi bahakorera. Yakorewemo indiriimbo nka Agaca ya Neg-G The General, Ikirori ya The Brothers, Igikara ya Dr Claude n&#8217;izindi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11622 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/A2.jpg\" alt=\"Umuhanzi Alpha Rwirangira ari kwandikira muri Studio za Top 5Sai\" \/><figcaption>Umuhanzi Alpha Rwirangira ari kwandikira muri Studio za Top 5Sai<\/figcaption><\/figure>\n<p>10.\t{{Studio ya Contact FM}} yakorwagamo na Producer Jay-P. Iherereye muri studio za Radio Contact Fm aho ifite icyumba cyayo cyihariye ikoreramo. Ni mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye ahitwa Ziniya iruhande rwa PAM. Yakorewemo indirimbo nka Tukabyine, Arasharamye, Igipende, Igitwenge, Icyaro, In da Club ya Lil-G, Sinareka Umuziki ya Sister Mireille na Jay-P. Gusa iyi studio ntigitunganyirizwamo indirimbo nk&#8217;uko umwe mu banyamakuru b&#8217;iyo Radio yabitangarije IGIHE.com.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11621 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/314461_208930815830020_109048419151594_585160_873872_n.jpg\" alt=\"Contact FM yahoze ifite na studio ifata amajwi  n&#039;indirimbo\" \/><figcaption>Contact FM yahoze ifite na studio ifata amajwi  n&#039;indirimbo<\/figcaption><\/figure>\n<p>11.\t{{Cool Vibes}} ya Maitre Jado mu Karere ka  Muhanga mu nyubako y\u2019uwitwa Jacques. Yakorewemo na Producer Dj B, Dj Foro, ubu ikorerwamo na Producer Aimable. Yavuyemo indirimbo yitwa Rendez-vouz ya Bull Dogg na Jay Polly bo muri Tuff Gangz.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11625 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/m.jpg\" alt=\"Maitre Jado, umuhanzi uyobora Cool Vibes\" \/><figcaption>Maitre Jado, umuhanzi uyobora Cool Vibes<\/figcaption><\/figure>\n<p>12.\t{{One Way}} yari iya Happy. Ni Studio yabimburiye studio zose mu Rwanda, nyuma ya Jenoside. Yatangiye yitwa S&#038;H Sound Records yari iya Happy n\u2019umukunzi we Sara. Nyuma  y\u2019uko batandukanye yaje guhinduka One Way Studio. <\/p>\n<p>Yakorewemo n\u2019abaproducer bose twavuze haruguru barimo Jay-P, Lick Lick. Yakorewemo indirimbo nk&#8217;Umunsi Ucyeye ya Diplomate na Lick Lick, Umuhoza ya Puff-G, Igipimo ya Meddy, Za mu bandi ya Riderman, Black Angel ya UTP Soldiers na Jackson Daddoey, Ubona ko uri nde ya Jackson Daddoey. Yaguzwe na Cebz, kuva ubwo irazima, ntikivugwa.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11626 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Jackson_1_.jpg\" alt=\"Jackson Daddoey wakoreye muri One Way Sudio\" \/><figcaption>Jackson Daddoey wakoreye muri One Way Sudio<\/figcaption><\/figure>\n<p>-* N&#8217;ubwo tuzakomeza kubagezaho andi mastudio mu bice byacu bikurikira bwose, uramutse uzi indi studio ukeka ko twaba tutazi cyangwa ufite ikindi gitekerezo watwandikira kuri [richardirakoze@igihe.rw->http:\/\/richardirakoze.blogspot.com\/] .<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>-* {{Wari uzi ko Radio Contact yari ifite studio?}} -*{{ Ese waba wari uzi studio yabanje nyuma ya Jenoside?}} -*{{ Wari uzi ko mu Rwanda hari amastudio arenga 45 n&#8217;ubwo avugwa cyane ari make? }} {Mu gutera imbere kw&#8217;umuziki nyarwanda, amastudio abigira uruhare runini. Mu Rwanda kuri ubu hari amastudio menshi arwanira guteza imbere umuziki [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9138],"tags":[16770],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-19771","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muzika","tag-homenews","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19771","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19771"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19771\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19771"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19771"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19771"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19771"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19771"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}