{"id":19770,"date":"2012-01-04T16:42:56","date_gmt":"2012-01-04T16:42:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imvaho-nshya-ibimburiye-ibindi-gusohoka-buri-munsi\/"},"modified":"2012-01-04T16:40:45","modified_gmt":"2012-01-04T16:40:45","slug":"imvaho-nshya-ibimburiye-ibindi-gusohoka-buri-munsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imvaho-nshya-ibimburiye-ibindi-gusohoka-buri-munsi\/","title":{"rendered":"Imvaho nshya ibimburiye ibindi gusohoka buri munsi"},"content":{"rendered":"<p>{Ku nshuro ya mbere mu mateka y\u2019itangazamkuru ryandika mu Rwanda Ikinyamakuru  cyandika kinyarwanda \u201cImvaho nshya\u201d guhera kuri uyu wa 3 cyatangiye gusohoka buri munsi.}<\/p>\n<p>Ubusanzwe iki kinyamakuru cyasohokaga inshuro 3 mu cyumweru nk\u2019uko byatangajwe n\u2019Umuyobozi mukuru w\u2019agateganyo wa ORINFOR Willy Rukundo avuga ko byari bigamije kugeza amakuru ya buri munsi ku basomyi kuko ikinyamakuru kibaye ikinyamakuru cya 2 mu gusohoka  buri munsi mu Rwanda nyuma y\u2019icyandikwa mu cyongereza The New Times.<\/p>\n<p>Iki kinyamakuru ngo kizajya kigera ku mihanda yo mu gihugu hose I saa kumi n\u2019ebyiri ( 6h00) za buri gitondo. <\/p>\n<p>Ubwo Umunyamakuru wa Radio Rwanda yageraga mu icapiro rya ORINFOR ahasanzwe hacapirwa iki kinyamakuru yasanze numero y\u2019uyu munsi yamaze gucapwa, kandi yageze no ku isoko, ahagurirwa ibinyamakuru hatandukanye, ikintu abasomyi babonaga bwa mbere n\u2019interuro iri ku rupapuro rw\u2019imbere ku mvaho nshya y\u2019uyu munsi, ivugako yatangiye gusohoka buri munsi. <\/p>\n<p>Umwe mu basomyi  wari umaze kuyigura yavuze ko iyi gahunda imushimishije cyane. Naho Bugingo Fidele ukorera Imvaho Nshya, yemeza ko nk\u2019abanyamakuru babona nta kibazo bibateye, kuba bazajya basohora ikinyamakuru buri munsi, kuko  bigiye gutuma bongera imbaraga mu kazi kabo.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019agateganyo w\u2019ikigo cy\u2019igihugu cy\u2019itangazamakuru ORINFOR Willy Rukundo avuga ko ubuyobozi bwa ORINFOR bufite inshingano yo kugeza ku baturage amakuru ku gihe agamije kubajijura. <\/p>\n<p>Ati: \u201cubu Umunyarwanda nazajya abyuka buri gitondo azajya ahura n\u2019amakuru yiriwe avugwa ku Isi hose kandi n\u2019abacuruzi nabo bifuza kwamamaza ngo nabo Imvaho nshya yaje kuborohereza gutambutsa ubutumwa bwabo uko babyifuza\u201d.<\/p>\n<p>Imvaho nshya, yatangiye mu mwaka w\u20191958, kuva icyo gihe kugeza mu muw\u2019 1994 kitwaga imvaho, nyuma y\u2019umwaka w\u20191994 nibwo cyatangiye kwitwa Imvaho Nshya.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha ORINFOR}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku nshuro ya mbere mu mateka y\u2019itangazamkuru ryandika mu Rwanda Ikinyamakuru cyandika kinyarwanda \u201cImvaho nshya\u201d guhera kuri uyu wa 3 cyatangiye gusohoka buri munsi.} Ubusanzwe iki kinyamakuru cyasohokaga inshuro 3 mu cyumweru nk\u2019uko byatangajwe n\u2019Umuyobozi mukuru w\u2019agateganyo wa ORINFOR Willy Rukundo avuga ko byari bigamije kugeza amakuru ya buri munsi ku basomyi kuko ikinyamakuru kibaye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11277],"hashtag":[],"class_list":["post-19770","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-gilbert-mwizerwa"],"bylines":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19770","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19770"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19770\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19770"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19770"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19770"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19770"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19770"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}