{"id":19769,"date":"2012-01-04T15:39:29","date_gmt":"2012-01-04T15:39:29","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nur-90-bongejwe-umwaka-bari-barangije-kwiga\/"},"modified":"2012-01-05T12:11:22","modified_gmt":"2012-01-05T12:11:22","slug":"nur-90-bongejwe-umwaka-bari-barangije-kwiga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nur-90-bongejwe-umwaka-bari-barangije-kwiga\/","title":{"rendered":"NUR:90 bongejwe umwaka bari barangije kwiga"},"content":{"rendered":"<p>{Abanyeshuri bagera kuri 90 biga muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda mu ishami ry\u2019imiti (Pharmacie), bagiye kongerwaho umwaka nyuma kandi byari biteganyijwe ko bazahabwa impamyabumenyi muri uku kwezi kwa Mutarama.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa n\u2019abo banyeshuri, ndetse bigashimangirwa n\u2019abayobozi ba Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, ngo aba banyeshuri barangije imyaka ine neza, ndetse bakora ibizami ndetse bakora n\u2019ubushakashatsi busoza amasomo yabo (m\u00e9moire) banahabwa n\u2019impapuro nyemezaburenganzira (To Whom it may concern) z\u2019uko barangije; byari biteganyijwe ko bazakora  \u2018Graduation\u2019 hamwe n\u2019abandi ariko siko bizagenda.<\/p>\n<p>{{Ntibumva neza ibibabayeho}}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa na bamwe muri aba banyeshuri, basanga iki ari ikibazo kandi kije kibaguye hejuru kuko bo  bari biteguye guhabwa impamyabumenyi muri uku kwa Mbere kimwe na bagenzi babo bo mu yandi mashami. <\/p>\n<p>N\u2019ubwo ariko kandi ibi aba banyeshuri babivuga, ngo bari bazi neza ko bagomba gukora umwaka wo kwimenyereza nyuma yo kurangiza amasomo, ariko icyaje kubatungura ni uko bongejwe umwaka, bakazahabwa impamyabumenyi zabo umwaka utaha bamaze gukora umwaka umwe wo kwimenyereza (internship).<\/p>\n<p>Umwe mu banyeshuri wavuganye na IGIHE.com ariko utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:\u201dTwebwe icyo twifuza ni uko graduation yacu yabaho, ndetse ibyo gushaka amafaranga ntibihagarike graduation yacu.\u201d<\/p>\n<p>Muri rusange nk\u2019uko aba banyeshuri babitangaza, icyo bashaka ni uko bahabwa impambumenyi zabo nk\u2019abandi; aha  kandi bakaba bahamya ko bazi neza ko internship bagomba kuyikora, cyane ko bavuga ko no mu bindi bihugu by&#8217;Afurika y\u2019Iburasirazuba ariko bikorwa.<\/p>\n<p>{{Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga iki?}}<\/p>\n<p>Dr Egide Kayitare ukuriye ishami rya Pharmacie muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda aganira na IGIHE.com yagize ati:\u201dTwari twahisemo ko iyi internship aba banyeshuri bazayikora nyuma barangije, ariko ko ntabwo Minisiteri y\u2019Ubuzima yabashije kubona amafaranga yo kubafasha. Ibyo rero byatumye bagumana amategeko shingiro (statut) y\u2019abanyeshuri kugirango bazafashwe\u201d.<\/p>\n<p>Ikindi Dr Kayitare yadutangarije ni uko n\u2019ubundi umunyeshuri wese urangije mu ishami rya Pharmacie abanza gukora umwaka umwe w\u2019iyimemyerezamwuga hanyuma akabona kwaka akazi, nabwo abanje kwiyandikisha muri Minisiteri y\u2019Ubuzima. <\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dUretse kuvuga ngo barahabwa impamyabumenyi ngo bambare imyenda, igihe cyo gutangira akazi n\u2019ubundi kiracyari cya kindi.\u201d<\/p>\n<p>Dr Safari Bonfils ushinzwe ireme ry\u2019uburezi muri Kaminuza y\u2019u Rwanda, nawe yahamije ko nta kabuza aba banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi nyuma y\u2019umwaka umwe.<\/p>\n<p>Ku kuba hari abanyamahanga bari muri abo banyeshuri bashobora kuba bazakorera iryo menyerezamwuga mu bihugu byabo, Dr Safari yagize ati: \u201dIbyo ntacyo bivuze kandi n\u2019abanyamahanga bagomba gukora internship, dushaka ko abanyeshuri barangiza muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda baba bafite ubushobozi bwo gukora ibyo bize\u201d. <\/p>\n<p>Ikindi Dr Safari avuga ni uko niyo aba banyeshuri bakora \u2018Graduation\u2019 bitatuma babona akazi, kuko byanga bikunda bagomba kubanza gukora umwaka umwe bimenyereza ibyo bize.<\/p>\n<p>{{Mu Nama nkuru y\u2019Uburezi ( HEC) bo baravuga iki?}}<\/p>\n<p>Prof. Rugege Geoffrey ukuriye iyi nama aganira na IGIHE.com, yatangaje ko iki kibazo barimo kukiganiraho bafatanyije na Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, ibyemezo bizavaMo bikazamenyekana mu gihe cya vuba.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2007 kandi nabwo abanyeshuri bo mu Ishami ry\u2019Ubuhinzi (Agronomie) bari barangije umwaka wa mbere mu ishami ry&#8217;ubumenyi ( Sciences), bashyizwe mu mwaka wa mbere wa Agronomie kugirango bigane n\u2019abari baje kwiga mu wa mbere 2007 na 2008 (abanyeshuri bavuga ko ari nk\u2019aho basibijwe), nabwo bikaba byaratunguye benshi muri abo banyeshuri.<\/p>\n<p>{{Hejuru ku ifoto: Dr Safari Bonfils}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abanyeshuri bagera kuri 90 biga muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda mu ishami ry\u2019imiti (Pharmacie), bagiye kongerwaho umwaka nyuma kandi byari biteganyijwe ko bazahabwa impamyabumenyi muri uku kwezi kwa Mutarama.} Nk\u2019uko bitangazwa n\u2019abo banyeshuri, ndetse bigashimangirwa n\u2019abayobozi ba Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, ngo aba banyeshuri barangije imyaka ine neza, ndetse bakora ibizami ndetse bakora n\u2019ubushakashatsi busoza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-19769","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19769","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19769"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19769\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19769"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19769"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19769"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19769"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19769"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}